Igitabo “Love Across all Languages ” cyanditswe na Jotham Ndanyuzwe cyahawe igihembo mpuzamahanga as nk’igitabo cyatoranijwe ko aricyo cya mbere mu mwaka wa 2024 mu bitabo byafashije abantu guhindura imitekerereze haba mu buzima busanzwe, imibereho n’imibanire yabo mu buzima bwa buri munsi (Category of psychology, personal development).
Iki gihembo Umwanditsi Jotham Ndanyuzwe yagihawe mu birori bikomeye byabereye muri Canada mu mujyi wa Ottawa,byabaye kuwa 12 Nyakanga 2024 .
Ibi bihembo bitangwa na company itanga ibihembo y’aba nya Canada yitwa:The Legacy book Awards.
Aganira na Iyobokamana.rw Evangeliste Jotham Ndanyuzwe yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana yo yamushoboje kwandika iki gitabo ndetse ikamuhumekeramo ibitekerezo bizima kandi by’ingirakamaro ku bantu ari nabyo iyi Company itanga ibihembo yashingiyeho igira iki gitabo icya mbere.
Ati:”Si kubwo ubwenge,amaboko cyangwa imbaraga ahubwo ni kubwo umwuka wera w’isumbabyose kuko niyo ishoboza abantu gukora iby’ubutwari .Rwose nanjye sinavuga ngo ni kubwanjye nandika ibitabo bigakundwa ndetse bigatsinda ibindi byinshi by’abahanga bakomeye biba biri mubitorwamo icyahize ibindi.
Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako iki gihembo yahawe agituye Imana,Umuryango we,abakristo n’abayobozi b’itorero asengeramo ndetse n’itangazamakuru rimufasha gusakaza ubumenyi buri muri ibi bitabo.
Ati:”Ndashimira abantu bose banshigikiye natangiye kwandika ibitabo ntaziko nazagera kuri uru rwego kandi ni amata abyaye amavuta kuko bibaye mu gihe narimo nitegura ibirori bikomeye nzahabwamo inshingano za Gishumba bizaba kuwa 3-4 Kamama 2024 .