Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibyo yampanuriye ni ubusa, ashobora no kuba anywa ibisindisha- Mama Sava yasubije Prophet Akim

Munyana Analisa uzwi nka Mama Sava muri Filimi y’Uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko Prophet Akim wamuhanuriye kurongorwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, ibyo yavuze ari ubusa, yongeraho ko ashobora no kuba anywa ibisindisha.

Mama Sava yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’.

Ni ubuhanuzi bumaze iminsi bucaracara ku mbuga nkoranyambaga aho Prophet Akim agaragara ari kubwira Mama Sava amagambo meza, amwaturaho ko agiye kubaka urugo ndetse ko yabonye ko umugabo we azaba ‘Papa Sava’ basanzwe bakinana.

Mu Kiganiro The Choice Live gitambuka kuri Televiziyo ya ISIBO, gikorwa n’abanyamakuru Phil Peter na Babu cyabaye kuri iki Cyumweru, aba banyamakuru babajije Mama Sava, uburyo yakiriye ubuhanuzi yahawe na Prophet Akim n’uburyo byakiriwe hanze, na we asubiza atariye iminwa ko yamuhanuriye ubusa.

Yagize ati “Pasiteri Akim yarampemukiye! Nagiye gusenga bisanzwe, sinari mpazi hariya hantu. Ni ubwa mbere nari mpagiye.’’

Yavuze ko ibyavuzwe ko yahaye Prophet Akim amafaranga ngo amuhanurire atari byo kuko atari amuzi kuko yagiye gusengerayo ku butumire bw’inshuti ye.

Ati “Nagiye gusenga, umupasiteri arampanurira. Ibintu yampanuriye ni amafuti igihumbi ku ijana. Ni ubusa muri make kuko ntabwo ntekereza ko Imana ya Pasiteri Akim ari Imana y’injiji itazi gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien kuko Papa Sava ntabwo abaho, habaho Niyitegeka Gratien.”

Mama Sava yashakaga gusobanura ko Papa Sava ari izina ry’umukinamico ryifashishwa gusa mu gukina filime ariko uwo muntu mu buzima bw’ukuri atabaho.

Umunyamakuru Babu yahise abaza Mama Sava niba Pasiteri Akim nta mufuke (umuhumuro w’uwanyoye inzoga) yari afite, Mama Sava amusubiza atazuyaje ko ashobora no kuba anywa inzoga.

Yakomeje ati “Ashobora no kuba anywa, biriya bintu ntabwo bifite ishingiro.”

Mama Sava yavuze ko akimubwira ko azarongorwa na Papa Sava yahise amera nk’utaye ubwenge asaba ko yarekera aho kuvuga kuri izo nkuru.

Prophet Akim usanzwe ayobora Itorero Blessing Miracle Church rikorera i Kanombe, aherutse kubwira IYOBOKAMANA ko Munyana Analisa, ubwe yamwemereye ko yakundanye na Niyitegeka Gratien ariko urukundo ruza guhagarara, amubwira ko bishoboka ko bakongera gukundana, bakubaka urugo ubuhanuzi bugasohora.

Yagize ati “Umunsi mpanurira Mama Sava yansanze mu biro ngo musengere maze arambwira ngo ubu buhanuzi bushobora kuba bwo kuko n’ubundi Papa Sava ngo bigeze bakundanaho baza kuva mu rukundo ntacyo bapfuye.’’

Ku rundi ruhande, Mama Sava na we yabwiye umunyamakuru wacu ko Prophet Akim yamubeshyeye batigeze baganira.

Yagize ati “Prophet Akim ndamwiyamye ajye gushakira hit ahandi kandi ajye atuburira abandi njyewe andeke rwose.’’

Nyuma yo kubona ibyabaye byose, Mama Sava yanzuye ko atazasubira mu rusengero bitewe n’uko insengero z’ubu abona zishingiye ku bucuruzi ndetse no ku buhanuzi bw’ibinyoma.

Ati “Njye nikundira gusenga rwose! Ariko ntabwo nzasubira mu rusengero. Kubera ko mu nsengero hasigaye hakorerwamo ubucuruzi kurenza gushaka intama z’Imana.”

Prophet Akim yahanuriye Mama Sava mu Ukuboza mu 2023 nubwo amashusho abyerekana yatangiye gusakara muri iyi minsi.

Prophet Akim Ubuhanuzi bwe n’ibitangaza akoreshwa ntibivugwaho rumwe muri rubanda nyamwinshi
Mama Sava yihanije Prophet Akim wamuhanuriye kubana na Papa Sava nk’umugore n’umugabo

Aha Mama Sava yari kumwe na Prophet Akim murusengero aho yamuhanuriye kubana na Papa Sava bakinama muri Film

4 Responses

  1. Ubundi se ibi by’abuyita ba prophète, apôtre n’ibindi, ni ibiki?
    Mwagiye gusengera aho basenga mu mutuzo koko

  2. Cyekoze mba mbona Imana nayo ishobora kuba Yarumiwe peeee,
    Ari uhanura, Ari uhanurirwa, bose bafite ikibazo.
    Sinumva ukuntu uhanura iby’urugo rw’umuntu ukabimuhanurira mu ruhame Hari n’ama Camera.
    Aba bapasiteri Baba bishakira hit no kuvugwa muri Media kuruta uko bashaka kwamamaza ubwami bw’Imana.

  3. Yesu azaza ntazatinda .kuko nubundi yavuzeko urukungu ruzakurana na namasaka nyirumurima ariwe uzarandura urukungu. Akaba bayobe akabo karadhobotse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *