Umuhanzi Prosper Nkomezi yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika alubumu ebyiri cyabereye mu ihema rya Camp Kigali.
Igitaramo cya Prosper Nkomezi yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024. Uyu muhanzi yakimurikiyemo alubumu ebyiri zirimo ‘Sinzahwema’ na Nyigisha’ amaze iminsi akoraho.
Abacyitabiriye batashye bahembutse kubera umuziki n’indirimbo zinyura umutima zaririmbiwemo.
Prosper Nkomezi yashimye Umuhanzi Adrien Misigaro wamutwerereye mu gitaramo cye, banaririmbana indirimbo ze zakunzwe.
Ubwo yari ari kuririmba indirimbo ‘Nzagerayo’ ya Adrien Misigaro, Prosper Nkomezi yatunguwe no kubona uyu muhanzi amusanga ku rubyiniro, maze batangira kuyiririmbana. Banafatanyije iyitwa ‘Ni yo ndirimbo’ uyu muhanzi yahuriyemo na Meddy.
Prosper Nkomezi yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko Adrien Misigaro ari we wamutwerereye mu gitaramo cye, ndetse bahita bakomezanya kuririmbana.
Ati “Ni we muhanzi mugenzi wanjye wantwerereye, mumukomere amashyi menshi.”
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki uhimbaza Imana kuva yawutangira mu 2016. Uyu muhanzi umaze kugira alubumu ebyiri z’indirimbo, yashimye abitabiriye igitaramo cye.