Igihe cyo gusoza umwaka no gutangira undi mushya, ni igihe abantu benshi baba bagaragaza ibyishimo by’uko barangije umwaka bakaba bagiye gutangira undi bari amahoro, ariko ni bacye bafata umwanya wo gutecyereza ku byo bagezeho mu mwaka ushize no gutegura ibikorwa by’umwaka mushya bagiye kwinjiramo.
By’umwihariko ku bakristo, iyo umwaka urangira bitabira amasengesho yo gushima Imana, abenshi bayishimira ko umwaka urangiye bahumeka umwuka w’abazima, abandi bakayishimira ku byo yabagejejeho. Ariko by’umwihariko mu ijoro risoza umwaka abenshi barara mu nsengero kugirango basorez e umwaka banatangirire undi imbere y’Imana.
Muri aya masengesho, abashumba benshi batangiramo ubuhanuzi bwuzuyemo amasezerano y’ibitangaza n’ibikorwa by’iterambere bavuga ko Imana izakorera abayitabiriye, abandi nabo bakandika bakanakoma amashyi, rimwe narimwe bagasabwa gutanga icyitwa ibitambo cyangwa amaturo Imana izaheraho isohoza ayo masezerano. Ariko ni gake abahawe amasezerano bicara ngo bakore isuzuma barebe niba ibyo basezeranijwe mu intangiriro z’umwaka bawusoje babibonye n’impamvu yateye ibitaragezweho kutagerwaho.
Kurundi ruhande, abahanuye ayo masezerano bagaruka babwira abayahawe ko impamvu atasohoye ari uko batabaye aho Imana yabashakaga, ngo ntibabaye mu mwanya ukwiye n’ibindi.!
Mu gihe dusoza umwaka wa 2024 twinjira muwa 2025, kandi twifashishije icyanditswe cyo mu abefeso 2:10 kigira giti: “kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”
Tugiye kurebera hamwe ibintu 7 umukristo yarakwiye gukora mu gihe asoza umwaka aninjira mu wundi byamufasha kuberaho icyo yaremewe no kuba mu buzima bw’umwuzuro nk’uko pahuLo yabyandikiye abatesaronike agira ati: “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.” 1 abatesalonike 5:23-24.
- kugaragaza imirimo y’Imana mu mwaka urangiye.
Abefeso 20:10, haratwibutsa ko twe ubwacu turi umurimo w’Imana, turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza. Mu mpera z’umwaka ni igihe umukristo aba akwiye gusuzuma uburyo yabaye ho ashingiye ku ntego y’uko yaremewe imirimo myiza, akibaza ati: “nasohoje umugambi w’Imana muri uyu mwaka? Ni iyihe mirimo myiza nakoze? Ese ishingano zanjye zari izihe? Ese nazishohoje uko nabisabwaga? Ese ni iyihe mirimo y’Imana yagaragaye mu buzima bwajye mu mwaka ushize?” mu gutecyereza ku mirimo y’Imana, bifasha umukristo kumenya ibyo imana yakoze n’uruhare rwe mu bitaragenze neza kandi bikamufasha mu gukura mu kwizera no kurushaho kugirira Imana ikizere mu mwaka mushya agiye gutangira. Gusa, kuba ugihume byonyine ni umurimo utangaje Imana yakoze mu mwaka urimo urangira ariko nabwo ni byiza kumenyako utaremewe kurangiza imyaka gusa, ahubwo ikingenzi ni ukuwurangiza ugeze ku ntego z’icyo waremewe.
- Gushimira Imana ibyo yakoze mu mwaka urangiye
Indirimbo 178 yo gushimisha igira iti: “bara iyo migisha nonaha, iyo Imana yakugabiye, uyibare ntusige n’umwe, erega ni myinshi yo gutangaza!” naho zaburi 136:1 ikagira iti: “Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Naho umuhanzi Dominic Nic mu ndirimbo yise Ashimwe yagizea ati: “Mu buzima hari byinshi tubona tukabifata nk’ibisanzwe, rimwe na rimwe tukumva ko byari bikwiye no kubaho, ariko burya hari Imana isumba byose ibikora, yitwa Uwiteka nyiringabo ASHIMWE.” Igihe cyo gusoza umwaka no gutangira undi mushya, ni gihe kiza umukristo aba agomba gutecyereza kubyo Imana yakoze byose mu buzima bwe kandi akayishimira. Akenshi abakristo bahanga amaso ibitaragenze neza, ibyo basengeye ntibisohore bigatuma bataboma ibyo Imana yakoze, bigatuma bahora basaba, bereka Imana ibyifuzo byabo ariko biba binakwiye ko umukristo yicara akabara imigisha yose yabaye mu buzima bwe, akayirondora, akayivuga mu mazina agashimira Imana, akayiramya akayihimbaza ku bw’imirimo n’ibitangaza yakoze mu mwaka urangiye. Gushimira Imana ibyo yakoze mu mwaka ushize, bikingura amarembo y’ibyo izakora mu mwaka mushya utangiye kandi birema ibyiringiro by’uko n’ibisigaye izabikora
3.Gusuzuma iterambere ryo mu mwuka
Umukristo usoza umwaka, agiye gutangira undi agomba kwibaza uburyo yateye imbere mu mwuka, ubusabane bwe n’Imana, uburyo yiga ijambo ry’Imana akitoza no kurishyira mu bikorwa, umwanya amara asabana n’Imana biciye mu masengesho. Gukura no gutera imbere mu mwuka nibyo bituma umukristo akora imirimo myiza yaremewe nk’uko pahulo yabyandikiye itorero rya Efeso2:10.
Iyo umukristo yasuzumye ubusabane bwe bwihariye n’Imana, uburyo yakuza mu kwizera, bimufasha gushyiraho intego mu mwuka z’umwaka mushya yinjiyemo. Gusa, igitangaje usanga iyo dusenga dushyira imbere gusa ubuzima bw’ibifatika tukirengagiza ubusabane bwacu n’Imana. Yamara Imana iduhamagarira gukura mu mwuka nk’uko Petero yabyandikiye ab’Itorero agira ati: “Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen.” 2Petero 3:18
- kumva neza intego zihishe imyuma y’ubuhanuzi bahabwa
Pahulo yandikiye Itorero ry’Itesalonike agira ati: “Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Ntimukazimye Umwuka w’Imana kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, mwirinde igisa n’ikibi cyose.” 1 Abatesalonike 5:16-22, Umukristo ntakwiye kumira bunguri ubuhanuzi bwose yahanuriwe ariko nabwo ntaba akwiye guhita abuhakana bwose ahubwo aba akwiye kugenzuza ubwenge ibihanurwa, kandi agategereza igihe cyo gukora ku Imana. Gusa, umukristo ntakwiye kwirengagiza ko ubuhanuzi bwose butaba buvuye ku Mana. Hari abavuga ko Imana ivuze kandi itavuze, hari abahanura ibihwanye n’irari ry’abo bahanurira n’inyungu uhanura abifitemo, umukristo nyawe agomba kugenzuza umwuka w’Imana ubuhanuzi bwose. Kandi akareba ko ibyo ahanurirwa bidahwanye n’irari rye gusa ahubwo akareba ko ibihanurwa bihura n’ubushake bw’Imana abigenjuje ijambo ry’Imana.
- Gushyiraho igenamigambi y’umwaka mushya
“Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa.” Imigani 16:3, abakristo benshi bakunda kubaho ubuzima bw’ibitangaza, butateguwe, bameze nk’abantu bagenda batazi icyerecyezo cyaho bajya, batangira umwaka badafite igenamigambi yawo ariko mu by’ukuri Ijambo ry’Imana risaba umukristo kugira igenamigambi, iryo genamigambi rikaba umuronko ngenderwaho uyobora amasengesho ye. Iyo usenga udafite igenamigambi, niyo Imana igusubije ntumenya ko yagusubije. Imwe mu mpamvu ubuzima bw’umukristo buba mu cyeragati, agahora yiruka mu bahanuzi b’ibinyoma, agakunda inyigisho z’ibitangaza z’imeze nk’izimushyira mu kinya ni uko aba asenga Imana ariko adafite umuronko n’icyerecyezo cy’ubuzima. Ariko Imana yacu ni Imana y’ibikorwa, Imana ikora byose muri gahunda, kandi ni Imana y’isohoza imigambi twashyishyize imbere. Mu gihe utangira umwaka, ukwiye gushyiraho gahunda izagenga ibikorwa byawe, ugateganya ingengo y’Imana igaragaza uburyo uzakoresha amaroko Imana izaguha, uburyo uzakoresha igihe cyawe nibwo uzasoza umwaka wishimira ibyo wagezeho.
- Kumenya no kwita ku nshingano zawe mu iterambere ryawe no kubona imigisha.
“Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, 2kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.” Gutegeka kwa kabiri 28:1-2
Ubuhanuzi bw’iterambere akenshi bushingira ku biteganyijwe cyangwa ku byo abantu bifuza, ariko ni byiza ko abakristo bamenya ko Imana yacu ari Imana y’amahame. Ntaterambere na rimwe umuntu ashobora kugeraho bidaciye mu kubahiriza amahame kandi kubahiriza amahame bishingira ku kumenya inshingano zawe, icyo usabwa gukorwa, uburyo ugomba ku gikora n’igihe cyo kugikora. Mu gihe dusoza umwaka dutangira undi, umukristo agomba gusobanukirwa amahame agenga iterambere, amahame agenga imibereho y’ubwami maze akubahiriza inshingano ze zituma ayo mahame ashyirwa mu bikorwa. Ku menya inshingano zawe no kubahiriza amahame ni uruganda ruhindura ibyo ufite mu kwizera bikjya mu bifatika. Ikosa rikomeye abakristo benshi bakora, rigatuma bapfa batageze ku mwuzuro w’amasezerano y’ibifatika ni ukumva ko byose bizakorwa n’Imana bakirengagiza inshingano zabo.
Ariko amasezerano yose aba afite ingufuri iyafunze kandi urufunguzo ruyafungura ni ukubahiriza inshingano zawe no gukurikiza amahame, umukristo afite inshinga zo guhitamo neza, gucunga neza umutungo afite, kubahiriza amategeko y’Imana kugirango agere ku mwuzuro w’amasezerano. Umukristo udasobanukiwe inshingano ze, ntiyubahirize amahame apfana ikayi y’uzuyemo amasezerano
- kugirana igihango n’ubuzima bw’amasengesho no kwiyemeza
Abakristo benshi barara mu masengesho iyo basoza umwaka banatangira undi, ibi ni byiza ariko ntibihagije, gusenga ni ubuzima buhuza Imana n’umuntu, gusenga ntibikwiye kuba ibyo gusoza umwana no gutangira undi, gusenga bikwiye kuba ubuzima bwa buri munsi nk’uko pahulo yabyandikiye abatesalonike ati: “musengeshe umwuka iteka”.
Amagambo Yesu yavuze agira yati: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.” Matayo 7:7 atwereka ko isengesho ari ihuriro ryo kwakira imigisha y’Imana no kuyoborwa nayo. Kwiyemeza kuba mu buzima bw’amasengesho no gushaka ubushake bw’Imana ni byo Imana yifuza ku mu Kristo wese w’ukuri kandi niyo nzira yo kurema ubusabane bwihariye bw’umuntu nayo. Gusenga ntibikwiye kuba iby’ijoro risoza umwaka no gutangira undi ahubwo bikwiye kuba ubuzima bwa buri munsi.
Nsoje mbifuriza umwaka mushya wa 2025, uzababere umwaka wo kwiyemeza kuba mu buzima bw’amasengesho, kumenya no kwita ku nshingano, bigendera ku igenamigambi, mugensuza ubwenge bw’Imana ubuhanuzi bwose, kwita ku iterambere ryo mu mwuka, mushima Imana muri byose kandi mugaragaza imirimo y’Imana mu buzima bwanyu.