Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibintu 5 bikomeye igiterane “Abagore twese hamwe” cya Women Foundation Ministries kimarira Umuryango Nyarwanda

Mu biterane ngarukamwaka bikomeye bimaze kumenyerwa harimo igiterane Abagore twese hamwe (All Women together) gitegurwa na Women Foundation Ministries.

All Women together ni igiterane cy’ivugabutumwa kimaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko muri uyu mwaka wa 2024 kiraba kibaye kunshuro yacyo ya 12 gikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango.

Cyitabirwa n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Amerika, Canada n’ibindi byo ku migabane ya Amerika, Aziya na Afurika aha ntituba dushyizemo ibihimbi byinshi biba bigikurikiye kuri YouTube Chanel ya Women Foundation Ministries.

Iki giterane gitegurwa na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umuyobozi mukuru wuyu muryango akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church..

Iki giterane gifatiye runini umuryango Nyarwanda kuko kubakwa no kubaka umugore burya ni ukubaka urugo rukomeye,ni ukubaka kandi itorero ry’Imana tutirengagije ko ari no kubaka igihugu.

Mu mboni za IYOBOKAMANA twabakusanirije ibintu 5 muri byinshi igiterane Abagore Twese hamwe (All Women together) kimariye umuryango Nyarwanda ,Itorero ry’Imana n’igihugu muri rusange.

1.Igiterane Abagore Twese Hamwe (All Women together) gishimangira ubushobozi bw’umugore:

Dushingiye ko uwagize iyerekwa ryacyo ari umugore ndetse no ku ntego y’iki giterane “Kuva ku gutsikamirwa tujya mu butsinzi (Zaburi ) iki giterane gikura umugore mu mitekerereze yo hasi kikamushyira ku rundi rwego rw’imitekerereze yo hejuru kandi kikamuremamo ikizere cy’ejo hazaza bitewe n’inyigisho hamwe n’impuguro zikomeye zigitangirwamo .

2.Igiterane Abagore Twese Hamwe (All Women together gituma umuryango ugira ireme n’urufatiro maze bigateza imbere igihugu:

Kuri iyi ngingo iki giterane gisiga abari n’abategarugori bahawe impuguro n’ibiganiro bitandukanye by’uburyo bwiza bwo kubaka ingo zikomeye kandi zishingiye ku mahame ya gikirisitu kuko mu minsi yacyo ibanza usanga abagore n’abakobwa bahuye bonyine bakaganirizwa kucyateza umuryango imbere.

Iyi ngingo kandi yashimangiwe na Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame ubwo yitabiraga iki giterane aho yavuze ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango ukomeye.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko kera bavugaga ko utereye impinga akayisoza ahingukira ku rugo rurimo umunabi, agwa ku gasi ariko yahasanga ururimo “mpinganzima uba umurame’’.

Icyo gihe yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Mpinganzima bangana nkamwe, turahirwa. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore, uba wubatse umuryango, bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

3.Igiterane Abagore Twese Hamwe (All Women together ni uburyo bukomeye bw’isanamitima no komorana ibikomere:

Iki giterane ngarukamwaka gihuza abagore n’abakobwa baturutse imihanda yose y’igihugu no hanze yacyo usanga inyigisho n’ijambo ry’Imana bikivugirwamo bikora isanamitima rikomeye ku mitima irushye kandi iremerewe kuko ntagushidikanya ko abari bafite ibikomere bitandukanye bakitabira iki giterane batahana ihumure rikomeye mu buryo bwose bitewe n’ibihe byiza biba bihari nkuko byagiye bivugirwa mu buhamya bw’abantu batandukanye.

Mu by’ukuri ubundi usibyeko byahurirana na gahunda idasanzwe ariko ku Abari n’Abategarugori bidasabyeko ari abanyamuryango ba Women Foundation Ministries aho waba ubarizwa hose ukaba uri aho bikwemerera ko uzagera kuri BK Arena birakwiyeko wazitabira iki giterane cyangwa ukagikurikira imbonankubone kuri Social Media ziyi Minisiteri nka YouTube n’izindi.

4.Igiterane Abagore Twese Hamwe (All Women together gishimangira ubumwe mu madini n’amatorero kikanimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye:

Iyo urebye uburyo Abagore baba bashyigikiwe cyane n’abatware babo mu bikorwa byose biranga iki giterane ndetse ukabona ukuntu byose bikorwa mu ubwuzuzanye bw’umuryango ubona ko kimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Iki giterane kandi gitegurwa na Women Foundation Ministries aho uyu muryango abawugize baturuka mu madini n’amatorero bitandukanye bituma kitabirwa n’abantu bingeri zose hatarebwe amadini baturutsemo maze ibi bigashimangira ubumwe mw’iyobokamana ryo mu Rwanda.

Igiterane Abagore Twese Hamwe (All Women together gisiga Yesu yungutse iminyago myinshi nk’intego nkuru y’ubutumwa bwiza:

Mu minsi yose iki giterane kijya kimara kiri kuba haba habwirizwa ijambo ry’Imana n’ibindi byose bikorwa bituma haboneka abaje batarakira agakiza bataha biyeguriye Yesu Kirisitu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo kuburyo usanga ubaze abakira agakiza iminsi yose ubona ari umubare mwinshi kandi kuko kiba kiri gutambuka imbonankubone(Live) ku mbuga nkoranyambaga usanga n’ababa bagikurikiye Online badatangwa no kwiyegurira Yesu Kirisitu.

Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Minsitries akaba n’umushumba wa Nobles Family Church hashize iminsi itari myinshi atangaje ko iki giterane Abagore twese hamwe muri uyu mwaka wa 2024 kizaba kuva Taliki ya 6 kugeza kuya 9 Nyakanga 2024 kikazabera muri BK Arena inyubako igezweho mu kwakira ibikorwa bihuza ibihumbi by’abantu benshi.

Iki giterane ugereranije aho cyajyaga kibera cyabaga cyahuje byibuze abantu ibihumbi bitanu utabariyemo aba Online,Ni mu gihe uyu mwaka wa 2024 hitezwe abantu benshi kuko inyubako ya BK Arena kizaberamo yakira abantu basaga ibihumbi icumi .

Mu minsi mike haraza gutangazwa abaririmbyi ,abavugabutumwa batumiwe kuri iki giterane aho iyobokamana.rw tuzakomeza kubagezaho amakuru yacyo.

Kwitabira iki giterane birasaba kwiyandikisha unyuze kuri iyi Link cyangwa ubundi buryo ubona kuri urwo rupapuro(Poster) rwamamaza iki giterane hepfo.

Click here to register:https://wa.me/15556006505?text=Hi

Menya byinshi kuri iki giterane .Reba kuri iyi Poster urabinaho numero ushobora kwandikira ukoresheje WhatsApp ukiyandikisha

Apostle Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru wa Noble Family Church arahamagarira abakunzi b’Imana kutazacikwa na All Women together 2024 muri BK Arena

7 Responses

  1. Apostle Mignonne watangije iri yerekwa rya Women Foundation Ministries azageza abanyarwandakazi kure cyane rwose .Mana we Apostle Turagukundaaaaaaa ,Njyewe birandenga nkabura icyo mvuga kuri uyu mubyeyi.Nukuri Imana izamuhe kujya mwijuru adapfuye nka Eliya.Namwe murakoze kuduha Link yo kwiyandikishirizaho.

  2. Mbega amahigwe, Yesu yadutumyeho ngo duterane twumve imirimo ye miritwe! Atwiyereke ubundi busha! Musidukane n’iyonka bakunzi b’Umwami wacu Yesu Chistu! Bakobwa, Bagore muze turamye hamwe Umwami wacu, tuvuge Imirimo ye Ihebuje! Twamamaze Izina Rye Rihambaye, Rikomeye, Rikora, Ribohora imbohe, Rigakiza ingwara! Bagabo, batware, basaza bacu muratumiwe ku munsi wa kane mushigikire bashiki banyu, abagore banyu ! Imiryango yacu yubakike, dushime
    Umwami Mana, Yesu na Mwuka wera!

  3. Waouh mbega byiza, ibi bintu bitanu byose ni ingirakamaro. IMANA ihe umugisha mwinshi Apostle wemeye iri yerekwa ndetse na team
    bakorana kugirango twubakwe, n’abagabo ryahinduye imitekerereze yacu ntabwo ari abagore bonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress