Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ngibi ibintu 10 mu biranga Apotre Alice Mignonne Kabera byatumye Iyobokamana imuha Ururabo rw’ishimwe

Binyuze muri gahunda IYOBOKAMANA MEDIA GROUP(iyobokamana tv&iyobokamana.rw) tugira yo gushimira abakozi b’Imana bakiriho twise ngo “Muhe ururabo rwe akibasha kurwihumuriza” twashimiye Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Womene Foundation Ministries akaba n’umushumba wa Noble Family Church hagendewe ku bintu 10 byatowe muri byinshi akora mu murimo w’Imana.

Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yohana 13:35( Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”) rikonjyera muri Yakobo 1:27 (Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.)

Ibi byanditswe byera byose bigaragaza ko umukozi w’Imana mwiza agomba kurangwa n’urukundo nkuko na Yesu rwamuranze nkuko yabivuze ko urukundo arirwo bazamenyeraho abakozi b’Imana nyakuri ndetse naha muri Yakobo hakomeza hungamo hasobanura ko idini cyangwa itorero ryiza ari iryita ku mfubyi n’abapfakazi,ryifatanya n’abababaye ari nayo mpamvu iyo tumaze kugenzura tukabonako umuyobozi w’idini cyangwa intumwa y’Imana runaka yujuje ibi dufata umwanya tukamutegurira ururabo .

Utahiwe ubu akaba ari Apostle Mignone Alice Kabera .

Apostle Alice Mignonne Kabera ushimirwa ni mu ntuki muri make ?

Apostle Mignone Alice Kabera n’umunyarwandakazi akaba umwe mubagore b’intumwa z’Imana(Apostles) ba mbere mu Rwanda. Niwe washinze kandi akaba n’umuyobozi w’itorero rya Noble Family Church ariko azwi cyane nk’uwashinze Women Foundation Ministries, Minisiteri yibanda cyane ku guteza imbere abagore bo mu bijyanye n’umwuka ndetse n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo mu rugo, ku kazi ndetse no hanze yibyo.

Ngibi ibintu 10 mu biranga Apotre Alice Mignonne Kabera byatumye Iyobokamana imuha Ururabo rw’ishimwe :

1.Apostle Mignonne Alice Kabera agira Umuco wo Kwita cyane Ku bantu Batishoboye:

Kuri iyi ngingo iyo urebye imikorere ya Women Foundation Ministries na Noble Family Church ubona bagendera ku mahame yitwa ngo “Kora ndebe ikwiriye kuruta vuga numve”.Ni ukuvuga gukura ivugabutumwa mu magambo rikajya mu bikorwa.

Apostle Mignonne Alice Kabera abinyujije mu bikorwa bitandukanye ngarukamwaka nk’ikitwa “Thanks Giving” ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kugaburira abashonji,kubambika,kurwanya igwingira mu bana b’u Rwanda ndetse ibi tuvuze nyuma yanabiherewe igikombe n’akarere ka Gasabo.

Kuri iyi ngingo ni ukuvugako Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera akora ivugabutumwa mu buryo bwuzuye kuko abwiriza ijambo ry’Imana yarangiza akanakora ibyo itorero ryiza risabwa birimo kuba yita Kubababaye ,Akabagaburira,Akanabambika.

2.Apostle Alice Mignonne Kabera yahesheje agaciro umugore(Umunyarwandakazi ) muri iki gihe dusohoyemo:

Uyu mushumba yatangije Women Foundation Ministires aho bitewe n’iri yerekwa rye yabaye umwe mubahaye amaboko umugore maze arakomera kuko mbere mu bihe byatambutse wasangaga umugore atagira ijambo.

Umugore yarahezwaga mu gufata ibyemezo ,yisuzugura ariko ubu bitewe niyi Minisiteri abagore benshi barahahembukiye bituma bitinyuka ,bakura amaboko mu mufuka barakora nkuko uyu mushumba ajya abisobanura mu biterane ngarukamwaka nka “Abagore twese hamwe (All Women together),Umugore mw’ihema umugabo mu marembo n’ibindi.

3.Apostle Mignonne Kabera yita kw’iterambere ry’urubyiruko mu buryo bwose:

Uyu mushumba akora ibikorwa bitandukanye byerekana ko ashyigikira iterambere ry’urubyiruko aho umuntu yavuga nk’ukuntu ashyigikira abahanzi bato ndetse n’uburyo yishyurira abana amafaranga y’ishuri .

4.Apostle Mignonne Alice Kabera ashyigikira cyane imihamagaro y’abakozi b’Imana batandukanye :

Uyu mushumba ni umwe mu bakozi b’Imana bazwiho impano n’umutima wo gushyigikira abakozi b’Imana atarabonauye ku butoni . Ibi abikora mu buryo bwose yaba mu kubabwira amagambo asubizamo ibyiringiro,yaba mu kabashyigikira mu buryo bw’ibifatika hari abo yishyurira inzu,hari abo yahaye inzu ,hari abo yatumye bagenda mu ndege bwa mbere ndetse hari nabo yahaye imodoka zo gukoresha mu murimo w’Imana.

Uherutse vuba ni umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo wo mw’itorero rya ADEPR witwa Nyirapasika Vestine aherutse guha imodoka nziza ya Milioni umunani n’igice.

5. Apotre Mignonne Kabera ni inzu y’uburuhukiro kubera amagambo ye yomora ibikomere agakomeza ababaye:

Uyu mushumba arangwa n’amagambo arema ibyiringiro mu bantu ndetse akaba anagira uruhare rukomeye mu guhumuriza abazize Jeocide yakorewe Aabtutsi muri 1994 abinyujije mu giterane ngarukamwaka yise “Hope Convetion “akora agihuje n’ibihe byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi maze agatumira abakozi b’Imana batandukanye bigisha amagambo y’ihumure,isanamitima ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iki giterane kandi abantu babona umwanya wo gutanga ubuhamya butandukanye bujyanye n’aya mateka maze bigafasha abantu kuruhuka no gukomeza abandi mbese kuburyo uwavugako uruhare rwa Apostle Alice Mignonne Kabera rugaragara mu komora ibikomere no gufasha mu buryo butandukanye abacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi rwose yaba ari mu kuri kwigaragaza.

6.Apostle Mignonne Kabera avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ntavuga abantu cyangwa ngo avuge ibisenya bagenzi be:

Kuri iyi ngingo,Apostle Mignonne Alice kabera ntiwamubona yicaye kuri camera cyangwa kuri Social Media ari kuvuga abantu nkuko hari bamwe mu biyita intumwa cyangwa abakozi b’Imana tubona aho kuvuga Yesu birirwa basesengura iby’abantu kuruta kuvuga uwabatumye.

Aha kandi uyu mushumba azwiho kuba umwe mu bashumba barangwa no kutarobanura ku butoni cyangwa kutagira ivangura riba muri amwe mu madini n’amatorero nkaho usanga hari bamwe badatumira abakozi b’Imana bahandi ,ugasanga baririrwa basebya abandi ku gatuti.

7.Apostle Mingonne Kabera azwiho kuba umushumba udacika intege ahubwo ahorana ishyaka ryo kwesa imihigo ye:

Iyo urebye itangira rya Apostle Mignonne ukabona naho ageze ubu umusangana kurangwa no kudacika intege mu byo akora ndetse akaba umuntu uharanira kwesa imihigo yibyo aba yiyemeje. Nk’urugero ubu arimo gukusanya ubushobozi bwo kugura ubutaka ashaka kubakaho urusengero (Cathedrale) rw’ikitegerezo kandi nta gushidikanya ko azabigeraho nkuko hari n’ibindi yagiye yiyemeza kandi akabiharanira bikarangira abigezeho .

8.Apostle Mignonne Kabera ni Umufatanyabikorwa Mwiza wa Leta niyo ahamagaye ubuyobozi buramwitaba:

Mu bikorwa byose Apostle Mignonne Kabera akora biza byuzuzanya na gahunda za Leta y’u Rwanda nk’urugero umuntu yavuga gushyigikira ihame ry’uburinganire,kwita kw’iterambere ry’umugore n’ibindi byinshi byanatumye mu giterane cya All Women together 2023 Nyakubahwa Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yarakitabiriye ndetse agashimira uyu mushumba kubera uruhare agira mu kubakika ku muryango nyarwanda.

9.Apostle Alice Mignonne Kabera arangwa no kwicisha bugufi :

Iyo urebye imikorere y’uyu mushumba usanga ari umuntu wa bose (Inshuti ya bose) aho usanga asabana n’abakomeye n’aboroheje kandi ibi bikaba biri mu binengwa kuri benshi mu bakozi b’Imana usanga bashaka ko abakristo babafata nk’utu Mana dutoya ariko kuri uyu siko bimeze aguha agaciro uko waba uri kose.

10.Apostle Mignonne Kabera yihesha agaciro nk’umukozi w’Imana ndetse akanagahesha abo ashumbye:

Iyo urebye imivugire,imyambarire ndetse n’inama n’impanuro uyu mushumba aba afite ubibonamo kwihesha agaciro nk’umukozi w’Imana ugabura ibyayo kandi ibi bigahindukira aka gaciro akanagahesha abo ashumbye kuburyo ari ikitegererezo kiza kubandi bakozi b’Imana batandukanye.

Umuntu aba akora ibikorwa byinshi byose ntitwabirondora ngo tubirangize ariko muri rusange ibi bintu uko ari 10 nibyo twagendeyeho dushimira uyu mukozi w’Imana Apostle Mignonne Kabera,Tukaba tuzabagezaho umukozi w’Imana uzaba utahiwe gushyikirizwa ururabo rwe akibasha kurwihumuriza.

REBA IYI NKURU MU BURYO BW’AMASHUSHO:

Umwaka ushize Madame Jeannette Kagame yitabiriye igiterane All Women together bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa by’umuryango wa Women Founation Ministtries washinzwe na Apostle Mignonne Kabera

Abinyujije mu bikorwa yise “Thanks Giving” Apostle Mignonne Kabera afasha abatishoboye abagaburira,abambika anabigisha ijambo ry’Imana

Apostle Mignonne Kabera aherutse i Musanze yambika abagore ibitenge anagabira Imodoka nziza umuvugabutumwa Nyirapasika Vestine

Apotre Mignonne Alice Kabera azwiho kwiciksha bugufi,gusabana na bose n’amagambo yuje ibihumuriza ndetse akaba ari umuntu w’abantu bose atarobanuye ku butoni

5 Responses

  1. Ndemeranywa namwe rwose,
    Ibi bintu 10 nibike nkurikije ibyo Mummy Mignone yankoreye,
    IyoboKamana.rw Imana ibagure cyane muri gukora akazi keza.

  2. Yoooo Mbega Inkuru nziza nukuri inteye Emotion peeee.Uyu mubyeyi rwose ibyo mwamuvuze mtimwabeshye iri ni iyerekwa rikomeye guha umuntu ururabo rwe akibasha kurwihumuriza.

  3. Waaaaaaaaaa Apostle Imana imukomeze nuru rusengero bagiye kubaka ruzuzure rwose . Iyobokamana namwe Imana ibahe imigisha

  4. Murakoze .Muzaduhere ururabo na Apostle Sosthene Serukiza hamwe na Pastor Hortense Mazimpaka na Rev.Antoine Rutayisire

  5. Hari icyo mwibagiwe kuri Apostle Mignonne .Uburyo Minisiteri ye imaze kwaguka ikaba iri kumigabane yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *