Ikiganiro kitwa “Gospel Table” gitegurwa kandi mukakigezwaho na IYOBOKAMANA TV Online aho dutumira abakozi b’Imana tukaganira nabo muburyo burambuye byinshi ku muhamagaro wabo,ibyo abantu babibazaho ndetse nibyo abantu badasobanukiwe mu bijyanye n’iyobokamana.
Muri iki kiganiro uyu munsi wo kuwa gatanu taliki ya 07 Gicuransi 2024 kuva kw’isaha ya saa kumi kugera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (16H00-17H30) ,IYOBOKAMANA TV online turaba tuganira na Dr.Bishop Rugagi Innocent Umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe (Redemeed Gospel Church) aho asubiza bimwe mu bibazo twateguye.
Dr.Bishop Rugagi Innocent yiteguye neza kuza kuganira n’abakristo bari hirya no hino kw’isi
Muri iki kiganiro kiraba kiri kunyura mu buryo bwa Live kuri youtube Chanels za IYOBOKAMANA TV na TV7 FAMILY CHANEL abantu baraba bashobora kwandika ibibazo bumva babaza uyu mushumba aho bashobora gukoresha uburyo bwa Live Chat cyangwa bakabyandika kuri Whatsaap ya +250783103298 bakabasha gusubizwa nuyu mushumba.
Insanganyamatsiko y’iki kiganiro kitwa Gospel Table hamwe na Bishop Dr.Rugagi Innocent yitwa “Sobanukirwa ibyo wibaza(Find out what you are asking with Bishop Dr.Rugagi Innocent).”
Ngibi ibibazo shingiro biri bwibandweho mu kiganiro Gospel Table hamwe na Dr.Bishop Rugagi Innocent:
1.Yesu ajya kujya mw’ijuru yasize avuze ko nitumwizera tuzakoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye nkibyo yakoreshwaga.None ni kuki abakozi b’Imana bakoreshwa Ibitangaza abantu bakunda kubavuga ko bakoreshwa na satani kuruta Imana ?
2.Ese ni gute abakristo bakwiyambura ubuyobe bashutswe n’abakoroni baje batubwirako Abakene bafite amahirwe menshi kw’ijuru kuruta abakire ? Ibyo byagiye bituma hari abanga gukora ngo badakira bakabura aya mahirwe yo kuba abahiriwe mw’ijuru.
3.Uko iminsi ishira niko hagenda haduka abahanuzi b’ibinyoma kuburyo bitorohera umukristo kubatandukanya n’abukuri.None nk’umuhanuzi ukuze ndetse wumu Theologie ni gute umukristo yamenya gutandukanya abahanuzi bukuri n’abibinyoma? Umuhanuzi w’ukuri aba yujuje ibiki?
4.Muri iyi minsi mu muryango nyarwanda hagenda hiyongera gutandukana kwabashakanye (Divorce)Tutirengagije ko no mubatandukana harimo n’abakristo .Mu bona biterwa niki ? Mubona umuti waba uwuhe ? Uruhare rw’itorero ni uruhe ?
5.Mwatubwira kurugendo rwanyu rwo kuva mu Rwanda mwerekeza Canada?Mubona ari iyihe Mission Imana yari yabahaye gukora mumurimo wayo hariya muri Canada ? Abakristo baho ubu bameze neza bar akomeye ?Ese mubona uburyo bwo kubakurikirana ? Kugaruka mu Rwanda byaraboroheye? Ese ni ryari Abanya Kigali bazongera kubona muhafite urusengero ngo barabakumbuye .
5.Itorero mushumbye ryizera ibiki ? Amahame yaryo ni ayahe ? Gahunda za buri munsi n’ibikorwa bihuza abera b’Imana muriryo bitegurwa gute ? Bikorwa ryari ?
B.Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 nyuma yayo u Rwanda rwariyubatse muburyo bwose.Mubona ari iki imiyoborere myiza y’igihugu yafashije mw’iterambere ry’amadini n’amatorero mu Rwanda ?
6.Ese mubona uruhare rw’amadini n’amatorero mukwiyubaka ku Rwanda n’abanyarwanda ruri kukigero kingana gute cyane cyane nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994
7.Mu gihe mu maze mukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza ni ikihe gitangaza gikomeye Kuruta ibindi IMANA yabakoresheje?
8.Iyo bavugako ukorana n’imyuka mibi bamwe bakavugako imbaraga uzikura Tanzania,Abandi Nigeria ubifata gute ? Ese mubona ababivuga baba bagamije iki ?
9.Ese IMANA ishobora guhindura isezerano ryayo ku muntu? Niba ari Yego ni ryari cyangwa ni ukubera iki yarihindura? Ni uruhe ruhare umuntu agira mugusohorerwaho n’isezerano ry’Imana ?
10.Ni iki abantu bakwiriye kwigira ku nkuru ya Yozefu muri Bibiliya.
Hari umukunzi wacu witwa Deborah wamaze kutwandikira ibibizo byo kuza kubaza uyu mushumba.Ikibazo cya mbere Q1.Uze kumumbariza ngo byabitangaza yakoraga ngo ko atakibikora byagenze gute?
Q2 . Ngo kobavugaga ngo yabaga muri illuminate kdi hari nabasengera iwe bavugaga ko abashyiramo imyuka mibi yaba yarabikoze cg yaba yaravuyemo muri illuminate cg aracyayirimo
Q3. Ngo kutajya ukunda kwihanisha aba christo ugahora ubwiriza ibyiza gusa ugira aba christo bakijijwe gusa kuburyo batazacirwaho iteka nkabandi ese ubona utazababazwa kubera ko utabigisha kuva mubyaha
Ikiganiro Gospel Table ni kumugoroba wuyu munsi hamwe na Dr.Bishop Rugagi Innocent