Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibintu 7 by’ingenzi umuntu wese akwiye kumenya ku munsi w’umurimo- Bishop Dr. Fidèle Masengo

Ubwo nateguraga inyigisho ya none nibutse rimwe mu masomo nize muri Kaminuza ryitwa “Relations industrielles” ryamfashije cyane kumva amavu n’amavuko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo twizihiza none.

Ndashima Imana ko abakozi bahawe agaciro, ko imirimo y’agahato yaciwe, ko mu gihugu cyacu abakozi bafite uburenganzira.

Mu gihe natekerezaga kuri uyu munsi, nafashijwe n’inkuru z’umurimo Nehemiya yakoze ubwo yasanaga inkike z’iwabo (Nehemiya 3:1-32.). Abafite Bibiliya ndabashishikariza gusoma icyo gice cyose.

Dore amasomo arindwi y’ingenzi nizemo:

  1. Aho uri ni ho hari umurimo Imana igushakaho. Benshi batekereza ko bazatangira gukora akazi ari uko bageze mu bihugu byateye imbere nka Amerika, u Burayi na Canada. Nyamara aho utuye hari icyo wahakora. Nehemiya yamenye ko iwabo hakeneye abakozi.

2. Umurimo urahari kuri buri wese ushaka gukora kandi nta muntu n’umwe Imana itageneye umurimo. Ushaka kubyumva cyane asome Matayo 9:36-37. Mwibuke abantu Yesu yashyize mu mirimo: abize, abatarize n’abandi.

3. Umurimo wose ukorwa neza n’itsinda kuruta kuwihererana wenyine (Teamwork spirit). Kimwe mubyo Nehemiya atwigisha n’ukumenya iri banga.

4. Umurimo utarimo Imana ntukomera (Zaburi 127:1).

5. Umurimo ukomeye wabyawe n’umurimo uciriritse. Abakozi bakomeye batangiye ari abo hasi. Abakoresha benshi batangiye bakorera abandi. Yobu ati n’ubwo itangira ryawe ari rito… (Yobu 8:7).

6.Umurimo ugereranywa n’urugendo rurerure. Ntabwo ukorwa umunsi umwe. Bityo rero, umurimo wawe uwuragize Imana ni bwo uzakomera (Zaburi 37:5).

7. Umuhati wawe mu murimo ukora si ubusa. Mu Gitabo cy’Abaheburayo (6:10) haravuga ngo Imana ntabwo ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo umuntu akora. Umukoresha wawe ndetse n’abantu bashobora kudaha agaciro umurimo ukora. Imana yo iwuha agaciro kandi hari ingororano.

Mbifurije Umunsi mwiza w’Umurimo.

Prof. Fidèle Masengo, Umuyobozi wa CityLight Foursquare Gospel Church- Kimironko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *