Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Hatangajwe Igitaramo cya Fortran Bigirimana kizaba imfura y’ibindi mu mwaka wa 2024.

Umuramyi Fortran Bigirimana ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa yateguje abakunzi be igitaramo cyo gufatiramo amashusho y’indirimbo.

Iki gitaramo kukitabira ni ubuntu ariko kubifuza gutera inkunga iri vugabutumwa ni ibihumbi 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuramyi Fortran Bigirimana ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa yateguje abakunzi be igitaramo cye arimo gutegura cyo gufata amashusho kizaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Iki gitaramo cya Fortran Bigirimana cyiswe “Birakwumvira Live Recording Experience”, kizabera muri Kigali tariki ya 14 Mutarama 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba muri New Life Bible Church, Kicukiro. Ni igitaramo azafatiramo amashusho y’indirimbo nshya mu kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Biteganyijwe ko abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda bakaba n’inshyuti cyane za Fortran Bigirimana barimo James & Daniella ari bo bazafatanya na we muri iki gitaramo.

Fortran Bigirimana ni umwe mu baramyi bakundwa cyane mu Rwanda no mu Burundi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi mu ndirimbo ze zinyura imitima ya benshi zirimo nka: Ko ngufise n’amahoro, Ntaco nzoba, Nimumfashe Dushime, Azonyambika, Ndakengurutse, Birakumvira yafatanyije na Adrien Misigaro n’ izindi nyinshi.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, uyu muhanzi ufite izina rikomeye yakoreye ivugabutumwa muri Canada mu bice bya Ottawa na Montreal, ibyo bikorwa bikaba byarasize ishusho ryiza cyane ry’umuziki mpimbazamana ku bwo kwitabirwa ku bwinshi. Yari afatanyije n’abahanzi bandi barimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro.

Fortran Bigirimana agiye kongera gutaramira mu rwagasabo

Igitaramo Fortran agiye gukorera i Kigali azagifatiramo amashusho y’indirimbo ze nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress