Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Hamuritswe Ishuri rya Bibiliya n’Igitabo gikomeye Pastor Ezra Mpyisi yasize yanditse

Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana tariki 27 Mutarama 2024, wamuritse ku mugaragaro igitabo yasize yanditse cyitwa ‘’Inkomoko y’Ibyiza byose: Imana’’ n’ishuri rya Bibiliya yasize atangije ryitwa “Pasitor Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation” (PEMBE).

Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya UNILAK kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, witabirwa n’abarimo inshuti, umuryango, inzego za leta, iz’abanyamadini n’izabikorera ndetse n’umuyobozi wungirije wa UNILAK, wari umushyitsi mukuru.

Pasiteri Mpyisi wamaze imyaka irenga 75 abwiriza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana ku bantu ibihumbi byinshi bo mu bice bitandukanye, ubwo yatabarukaga yasize hari imirimo yifuzaga gukora ariko asiga atayishyize mu bikorwa. Abo mu muryango we ndetse n’ab’itorero biyemeje gusohoza ibyo yari yarifuje gutangiza birimo igitabo n’ishuri rya Bibiliya.

Iki gitabo Mpyisi yacyanditse abisabwe na bamwe mu bakunzi be barimo n’abo yigishije amasomo ya Bibiliya bari banitabiriye uyu muhango. Gikubiyemo inyigisho z’ingenzi zifasha umusomyi kwimenya, akamenya Imana ndetse n’umugambi imufitiye mu buzima bwe.

Ibikorwa by’ishuri rya Bibiliya rya PEMBE bizibanda ku gushyiraho ubufatanye n’imiryango itandukanye ishingiye ku madini kugira ngo ibashyigikire mu kugura Bibiliya no kuzikwirakwiza mu mashuri n’amatsinda yifuza kwiga Bibiliya no gushyiraho ikigega gitera inkunga uburezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye ifatanyije n’abafatanyabikorwa bifuza gushyigikira uyu muryango.

Gerald Mpyisi umuhungu wa Pasiteri Ezra Mpyisi akaba ari na we Murinzi w’ibyagezweho mu muryango wa PEMBE, mu ijambo rye yunze mu rya se Mpyisi akangurira Abanyarwanda kwitoza kumenya Imana yongeraho ko mu izina ry’umuryango bishimiye iki gikorwa cy’uyu munsi cyatwaye amezi ane n’igice gitegurwa.

Ati “Ni umunsi w’umunezero wacu cyane ariko kandi bikaba no ku bantu bose bakundaga Mpyisi twese twifuzaga ko umurage yasize w’ibyo yakoraga bishimwa na benshi uzahoraho, nkatwe rero abamukomokaho n’izindi nshuti ze byatunejeje kugira ngo dushobore kwerekana PEMBE, ndetse n’abifuza kumenya amakuru y’umuryango arenze basura urubuga rwayo pasiteriezrampyisifoundation.org.’’

Yongeyeho ko Ezra Mpyisi ubwo yitabaga Imana yari amaze gutanga Bibiliya zigera ku 1300 n’uyu muryango ukaba warakomeje iyi intego yo gutanga Bibiliya aho kugeza ubu na bo bamaze kuziha abagera kuri 700.

Umuyobozi wungirije wa UNILAK, Jean Ngamije, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gushyira mu ngiro ibyo Pasteur Mpyisi yari yaratangiye, anemeza ko mu bufatanye n’Abanyarwanda ibyo uyu muryango uri guteganya byagera kure.

Igitabo ”Inkomoko y’Ibyiza byose: Imana” cyamuritswe ku mugaragaro

Gelard Mpyisi umuhungu wa kabiri mu bana ba Pasiteri Ezra Mpyisi yashishikarije Abanyarwanda kumenya Imana

Abahungu ba Mpyisi bari bahagarariye abandi bavandimwe muri iki gikorwa

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na benshi barimo inshuti n’ab’umuryango wa Pasiteri Mpyisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *