Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Hagaragajwe impamvu zifatika Abanyarwanda bakwiye gushima Imana – Rwanda Shima Imana

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr. Charles Murigande, n’Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Rev Charles Buregeya Mugisha berekanye ingero zifatika zikwiye gutera Abanyarwanda kuramburira Imana amaboko bakayishima.

Babigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba kucyumweru taliki ya 29 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hizihizwa imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere.

Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, abantu barataye icyizere.

Ati “Imana yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda, ibyo mwakoze, aho mugeze. Igihugu cyacu ni igitangaza.”

Yunganiwe na Dr. Charles Murigande wavuze ko mu myaka nk’itandatu ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda waruvugaga abantu bagakuka imitima; ndetse aho ugeze wakwivuga bagahunga.

Ati “Mu 1995, 1996 kugeza no mu 2000 ye, iyo wajyaga hirya no hino ukavuga ko uri Umunyarwanda abantu barakwitazaga. Iyo wabaga uri muri ‘ascenseur’ bakakubaza ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, n’uwabaga yakanze ko agiye muri etage ya 25 yakandaga nk’iya kane kugira ngo ahite asohoka.”

“Uyu munsi umuntu iyo akubajije ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, ntaba ashaka no gusohoka. Aba ashaka ngo mukomezanye ngo akubaze ngo ariko ibintu mwakoze mu Rwanda, mwabikoze gute? Perezida wa Repubulika wanyu biriya bintu akora, abikora ate?”

Murigande yavuze ko ubu amateka yahindutse cyane ndetse u Rwanda rukaba rujya kugarura amahoro hanze, rukaba ruyoboye imiryango ikomeye ibiri ku isi ibintu bitarakorwa n’ikindi gihugu na kimwe ku isi.

Ati “Mujya mutekereza ko u Rwanda ukuntu rungana, ruyobora imiryango ibiri ikomeye ku Isi; irimo uwa ’Francophonie’ urimo ibihugu birenga 60 ndetse n’uwa ’Commonwealth’’, nta kindi gihugu ku Isi cyari cyayobora iyi miryango ibiri icya rimwe. U Rwanda rw’icyo gihe, nirwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo n’abapolisi banyu bakaza kuturindira umutekano iwacu.”

Agaragaza ibi byose nk’impamvu zikomeye zo gushimira Imana mu myaka 30 ishize. Murigande yashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana. Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.

Hazaba hari amakorali atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jileh n’ayandi.

Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, abantu barataye icyizere
Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr. Charles Murigande yerekanye intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu myaka 30.
Bishop Masengo Fidele wa Foursquare na Rev Rurangwa Valentin wa ADEPR KIGALI n’abo bari bitabiriye iki kiganiro
Boshop Ezron Umunyamabanga mukuru wa Alliance Evangelique ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Aime Uwimana yatangaje ko ku ruhande rw’abahanzi bayigeze kure
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro

AMAFOTO: Nziyavuze Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress