Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Grace Room yimanukiye i Nyabugogo ihembura Roho n’imibiri bya benshi(Amafoto)

Grace Room Ministres yakoreye ivugabutumwa rikomeye i Nyabugogo ryabereyemo ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo kuremera abagore 100 bari basazwe ari abazunguzayi no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000 batishoboye.

Grace Room Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu 2018 na Pastor Julienne Kabanda. Ibarizwamo abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye, bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana no gufasha abababaye. Ifite intego ko mu myaka irindwi izaba yaragaruye kuri Yesu Kristo abantu basaga Miliyoni ebyiri.

Kuwa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuva saa Tanu z’amanywa kugeza saa Kumi z’umugoroba nibwo Grace Room yakoze ivugabutumwa yise “Umugore mu Iterambere”. Ni igikorwa cyabereye i Nyabugogo ku nyubako ya Inkundamahoro. Ni ubwa mbere cyabereye muri aka gace, ariko Grace Room Ministries yavuze ko izagaruka.

Mu masaha abanza, habanje gucurangwa indirimbo zinyuranye z’abaramyi n’amatsinda, akaba ari gahunda yayobowe na Dj Brianne uherutse kubatizwa tariki 09 Kamena 2024, akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we. Hanabaye gutanga impano zirimo amafaranga, ibitege n’amagare, zikaba zatanzwe ku basubije neza ibibazo byabajijwe.

Grace Room Ministries yatanze ubufasha ku babyeyi 100 bakoraga ubuzunguzayi muri Nyabugogo, ibaha Igishoro ndetse n’umwanya wo gukoreramo ubucuruzi mu Inkundamahoro, buri mubyeyi akaba yahawe 70,000 Frw kuko hatanzwe sheki ya Miliyoni7 Frw. Pastor Julienne yatanze kandi na sheki ya Miliyoni 3 Frw ya mituweli 1000 ku badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwashimye cyane igikorwa cyakozwe na Grace Room Ministries. “Mu by’ukuri uyu munsi dutewe iteka kubona abafatanyabikorwa bashimishije bakura umuturage mu mibereho mibi bakamujyana mu mibereho myiza, kandi mu bintu bifatika bitari bya bindi by’igipindi.”

Bwavuze ko Abagore 100 bahawe igishoro ari benshi cyane, hashimira byimazeyo Grace Room. Mu mihigo y’Umurenge wa Kimisagara harimo “iterambere rishingiye ku mugore”, akaba ariyo mpamvu bishimiye ko na Grace Room ari yo ntero yabo muri iki giterane aho iyabo ari “Umugore mu iterambere”.

Nubwo hafashijwe abagore 100, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwahamagariye n’abandi banyamadini gutera ikirenge mu cya Grace Room kuko hakiri abandi benshi bakeneye ubufasha. Basabiye umugisha mwinshi Grace Room, “Mukoze igikorwa gikomeye, Imana iragishimye, ubuyobozi turagishimye, abaturage barabishimye, Imana ibahe umugisha.”

Grace Room Ministries ivuga ko igiterane yakoreye muri Nyabugogo ari muri gahunda bafite bise “Iziringe Operation”. Muri iki gikorwa, Dj Brianne uherutse kubatizwa mu mazi menshi, ni we wari umusangiza w’amagambo (MC) mu mwanya wo gutanga impano. 

Pastor Julienne yagarutse ku buhamya bw’ukuntu yakijijwe avuye mu biyobyabwenge no kubyinira mu tubyiniro

Pastor Julienne Kabanda yavuze uko yahinduye icyerekezo mu munsi umwe agakizwa urupfu rwa nyarwo, kuko abo bari kujyana bapfuye. Ibi byatumye umuntu umwe wari ufite suruduwire ayikandagira, n’amarira menshi avuga ko yiyemeje guhinduka.

Pastor Julienne Kabanda yatanze ubuhamya bwe abanje gusoma amagambo aboneka muri Yohana 4: 10 hagira hati: “Yesu aramusubiza ati ‘iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye akaguha amazi y’ubugingo.”

Yesu yavumbuye ko uyu mugore yari afite abagabo batanu n’uwa gatandatu yari asize mu rugo, uyu mugore abyumvise aratungurwa kuko yari afite abo bagabo mu ibanga. Yagiye ku mugezi atazi ko arahura na Yesu. Uko ni ko batunguye abatuye i Nyabugogo, Inkundamahoro.

Yavuze ko Yesu azi agahinda kabo (abahatuye) kose nubwo batabizi: “Reka mbabwire babyeyi basore bana, Yesu azi ibyanyu byose, azi agahinda kanyu kose, azi umubabaro mwaciyemo wose, azi uko mwatereranywe n’umuryango n’inshuti, azi akababaro batazi. Twaje kubahumuriza.”

Yakomerejeho atanga ubuhamya bwe bwatumye abenshi bakizwa agira ati: “Nari mvuye mu kabyiniro ahagana saa Cyenda z’ijoro mu rukerera. Nari umukobwa udafite gahunda, udafite ibyiringiro. Ubwo se ntimwumva aho nari mvuye? Nari ndi kuririmba iz’abasinzi, ngeze mu rugo nsanga uwadufashaga imirimo mu rugo yasize Bibiliya ku gitanda, ndavuga nti ibi ni bya bitabo bidukuramo swingi. Ariko mbuze ibitotsi ndagikurura ndasoma.

Ndi gusoma, dore ahantu nasomye. Haravuga ngo mbona abantu bavuye mu mahanga yose n’indimi zose bahagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, ngo abacira urubanza rw’ibyo bakoze. Mpita ngira ubwoba, ndibaza nti Julienne we, uzavuga iki?

Nibutse ibyo nari mvuyemo. Narongeye ndambura ahandi hantu havuga ngo ‘Nzatoranya ihene mu ntama’. Ndi ngenyine nararebye ndavuga nti ibi ni ibiki? Ngiye kumva numva umushyo mu nda ngo pya.

Nari umuririmbyi w’isi, nidunda, numva isi yose ari iyanjye, ariko ndavuga nti powa, tuza. Numvise ngize agahinda k’ibyo nakoraga, hashize akanya karagenda, numva ngaruye ibyiringiro, hanyuma ndavuga nti ngomba gufata icyemezo kuko ntari umusazi.

Nagombaga kujya kubyina i Huye, i Butare (mu kabyiniro). Naravuze nti sinzongera gusubira mu byo nari ndimo. Bukeye abo bari kumwe bagiye i Butare bakora impanuka, barapfa, ndokoka ntyo.”

Abantu ibihumbi bitabiriye igiterane cya Grace Room muri Nyabugogo 

Abari aho, baba abagabo, abagore n’abana, barize amarira menshi, atemba ku matama yabo. Ibi byatumye Pastor Julienne abona ko ari amarangamutima yo kwihana ibyaha, aboneraho kubasubirishamo amagambo agaragaza ko biyemeje guhinduka, ni ukuvuga bamwe muri bo bafite ibyo bakora bitari byiza.

Abasubirishamo yatangiye agira ati: “Mwami Yesu, waje ino ku bw’urukundo. Waje ino ku bw’urukundo. Nkinguye umutima kugira ngo winjire. Ndihana ibyaha byose, ibyo nakoze byose utishimira, unkure mu bibi. Kuva uyu munsi ndejejwe, ndakijijwe, unshoboze. Mwuka w’Imana, umbere ingwate, unyobore. Mpa guhindukira, mpa kuva mu bibi, mpa kuva mu biyobyabwenge, mpa kuva mu bitakunezeza, mpindukire, unshoboze mu izina rya Yesu.”

Nyuma yaho yabasengeye, bakomerezaho no gutanga impano zirimo amafaranga, amagare, ingorofani, mituweli, telefoni n’ibindi. Bahisemo abagore ijana bafite ubukene babakura mu bucuruzi bw’akajagari, ari na byo Leta yanze ko bakomeza kujarajara.

Benshi batahanye impano bahawe na Pastor Julienne Kabanda 

Pastor Julienne yagize ati: “Abagore ijana birukana udutebo ku mutwe badafite amafaranga, twabibakuyemo, tubaha aho gukorera, tubaha n’igishoro kibafasha kuva muri ubwo buzima, bagacururiza hamwe batajarajara. Hari imiryango 1000 izahabwa mituweli, hari abarahabwa amagare, amaterefoni ya Smartphone, ingorofani, amafaranga n’ibindi birimo amakaye n’ibikapa ku banyeshuri.”

Nk’uko Pastor Julienne yabivuze, iyi gahunda ya Iziringe Operation si aha yatangiriye. Yagize ati: “Nta bwo ari aha tubihereye. Twahereye i Nyamirambo ahitwa Nyabisindu, muri gahunda yitwa Iziringe Operation. Kwiziringa ni ukujya ku muntu, ukamufasha, ukamukura ku biyobyabwenge, akirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.”

Avuga ko iyi gahunda yatabaye abantu benshi bashoboka, bakaba bashishikariza Abanyarwanda kumva ko Kristo ari we ukiza umutima. Ati “Hari benshi bafunzwe, bakatirwa burundu biranga, ariko tubizirinzeho babivamo, baba abagabo. Ni yo mpamvu twaje mu Inkundamahoro ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.”

Ibyo Grace Room Ministries iri gukora byashimishije abantu benshi barimo na Leta, kuko biri gukorwa mu gihe amadini amwe yafunzwe azira ko anyunyuza imitsi y’abaturage, mu gihe aba bo bari kwikuramo amafaranga bakayafashisha abantu babasanze aho bari.

Pastor Julienne Kabanda yasabye abanyamadini bakora ibikorwa nk’ibi kubikomeza, kuko ari ubusabe bwa Kristo. Aragira ati: “Abanyamadini bakwiriye kurushaho gusanga abaturage aho bari, kuko iyo basohotse babona ibintu badashobora gusobanura.”

Pastor Julienne Kabanda ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’igiterane yakoreye muri Nyabugogo 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress