Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gicurasi y’uruhurirane rw’ibitaramo: Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?

Muri iyi minsi usanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana warafashe intera
ndende mu rw’imisozi igihumbi bitewe n’abasanzwe bawukora bazamuye urwego rwabo ndetse bakaniyongera.

Muri uko kwiyongera ndetse no gutunganya ibihangano byabo neza, bituma
bikundwa, ndetse n’ibyo bateguye birimo ibitaramo bikitabirwa hagamije kwagura
ubutumwa bwiza.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitaramo biteganyijwe kuba mu kwezi kwa
Gicurasi, ndetse tunareba ingaruka cyangwa igihombo bishobora guteza umuziki
uhimbaza Imana mu bawukunda, bitewe nuko bigiye kubera rimwe .

Ku ikubitiro, muri uku kwezi kwa Gicurasi, harimo igitaramo cy’umuhanzi Chryso Ndasingwa, uri mu bagezweho muri iyi minsi, azamurikiramo Alubumu ye yise ‘Wahozeho’ iriho indirimbo nyinshi yatangiye gukora guhera mu 2023 mu
buryo bw’amashusho.

Iki gitaramo cy’uyu muhanzi kizaba ku wa 5 Gicurasi muri BK Arena, aho azaba
ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, Josh
Ishimwe n’amatsinda y’abaririmbyi arimo: Azaph Music International yo mu
Itorero Zion Temple Gatenga ndetse na True Promises Ministries.

 ‘Wahozeho Live Concert’ igitaramo cya Chrysio Ndasingwa cyitezweho kwitabirwa cyane

Prosper Nkomezi ni undi muhanzi ufite igitaramo yise ‘Nzakingura Live Concert’ muri Gicurasi, aho giteganyijwe kuba tariki 12. Uyu muhanzi ukomeje imyiteguro, ntaratangaza abahahanzi bazafatanya muri icyo gitaramo kizabera mu ihema ry’ahahoze hitwa Camp Kigali.  

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana guhera mu 2016,
aherutse no gushyira hanze indirimbo yise ‘Ntujya uhinduka’,.

Ku wa 19 Gicurasi, hateganyijwe igitaramo cya Pantekoti cy’Itorero ADEPR, aho iki gitaramo gihuza amatorero yose y’Iri Torero, ndetse kigahuriramo amakorali atandukanye yaryo.

Kuri ubu ntiharamenyekana aho kizabera, kuko
ubusanzwe cyaberaga muri Kamenuza ya ULK.

Ushinzwe Ibikorwa by’ivugabutumwa mu Itorero ADEPR, Pastor Claude, yemereye
IYOBOKAMANA ko iki gitaramo kizaba ku wa 19 Gicurasi,yongeraho ko aho kizabera abantu bazahamenyeshwa nyuma.

Kuri iyo Tariki ya 19 Gicurasi kandi, hari igitaramo ‘Pentecost Hymn’ ngaruka mwaka cy’umuhanzi Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Umujyi
w’Amashimwe’ n’izindi.

Igitaramo cy’uyu muhanzi kizabanzirizwa no gufata amashusho y’indirimbo ze ku wa 18 Gicurasi, aho ibi bikorwa byombi bizabera
muri Restoration Church i Masoro, Itorero uyu musore asanzwe asengeramo.

Ku wa 12 kugera ku wa 19 hateganyijwe igiterane ‘Fresh Fire’ gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy rikorera Kimironko, riyoborwa n’abashumba Pasitori Tom ndetse na Anitha Gakumba, gisanzwe kiba ngaruka mwaka.

Igiterane ‘Fresh Fire Conference 2024’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri  ndetse kinafite umwihariko wo kumara iminsi 7.

Ubusanzwe, gihurirana no kuvuka
kw’iri Torero, aho ryashinzwe tariki 1 Gicurasi 2022. Kuri ubu uwamaze kumenyekana ko azakitabira ni Bishop Lamech Natukwatsa ukomoka muri Uganda.

 Pasiteri Tom na Anitha Gakumba bayoboye Itorero Christ Kingdom Embassy

GUHURIRANA KW’IBITARAMO MU KWEZI KUMWE, BIFASHA & BIHOMBYA IKI
ABABITEGURA? 

Bamwe mu banyamakuru bakora mu gisata cy’iyobokamana, baganiriye na IYOBOKAMANA, bavuga ko guhurirana kw’ibitaramo mu kwezi kumwe mu Rwanda, biterwa ahanini no kutavugana ndetse n’ababitegura ntibabe bazi igihe kiza cyo gutegura igitaramo.

Umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo usanzwe akora ibiganiro by’iyobokamana, yavuze ko, abahanzi bakwiye kwicara bagategura uburyo bakwiye gukora ibitaramo byabo mu bihe bitandukanye bityo bikazabafasha kudahuza igihe.

Yagize ati: “Mu gutegura ibitaramo, hakagombye kubaho ibihe mu bategura bitaramo. Kuko buriya abatabimenya barahuzagurika. Tuziko Mbonyi yafashe ukwezi kwa cumi na biri,na Patient Bizimana yari yarafashe itariki ya Pasika,Arsene Tuyi nawe nuko ku munsi wa Pentekoti ndetse n’Itorero Zion Temple ryamaze gufata Ijoro ryo gusoza umwaka muri BK Arena.”

Yongeyeho “Rero abahanzi nabo bakwiye gutekereza kuri icyo kintu, kuko ubundi biterwa no kuba aribo babyitegurira cyangwa se ababitegura bahubuka,ugasanga byahuriranye ntibigire umusaruro bitanga.”

Umunyamakuru Arnaurd Ntamvutsa, we yabwiye IYOBOKAMANA ko ibitaramo nk’ibi bihuriranye bikunze guhomba, yongeraho ko ibizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi byo byahashyizwe bishoboka ko hagendewe ku ngengabihe y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati: “Urebye ibitaramo biri muri Gicurasi ahanini birasanzwe. Urugero ruto naguha, umwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi, hafi ya buri cyumweru habaga hari igitaramo. Rero mbona abantu benshi impamvu babitegura muri Gicurasi baba basiganwa no kwirinda ko babura amataliki yo mu mpeshyi yo gukora ibitaramo. Ikindi mbona nuko ibitaramo byo muri iyi minsi birahomba kubera kubitegura huti huti.”

Abajijwe niba nta ngaruka bishobora guteza mu mpeshyi bikaba iyanga,  yagize ati “Ntangaruka n’imwe byatera ku bijyanye n’ibitaramo byo mu mpeshyi kuko ibyinshi bizanaba nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.”

Muri uku kwezi kwa Gicurasi, ibitaramo bizishyuza n’ibitaramo bibiri birimo
icya Prosper Nkomezi ndetse n’icya Chryso ndasingwa. Kuri ubu umukunzi
w’umuziki uhimbaza Imana aribaza niba ibi bitaramo byombi bizabasha kwinjiza
kukigero biri gushorwamo. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *