Umuryango “life link” ku bufatanye n’amatorero yo mu karere ka Gicumbi, bateguye igiterane cy’ububyutse bise”Biba ibyiringiro”.
Iki giterane biteganijwe ko kizatangira Taliki 24 kugeza Kuri 27 Mutarama, kikazajya Kibera Kuri stade y’akarere ka Gicumbi.
Muri iki giterane hazaba harimo umuvugabutumwa mpuzamahanga Jonathan Conrathe uzaturuka mu gihugu cy’Ubwongereza,akaba ari we uzagabura Ijambo ry’Imana.
Mu bandi bakozi b’Imana bazagaragara muri iki giterane, harimo umuhanzi Israel Mbonyi hamwe na Uwiringiyimana Theogene uzwi Ku izina rya “Bose babireba”.
Robert Ndikubwayo umuhuzabikorwa w’iki giterane mu kiganiro na IYOBOKAMANA yavuze ko bifuje gutangira umwaka bakora igiterane mu rwego rwo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya wa 2024.
Yagize ati “Tuzasenga dushima Imana ko yabanye n’abantu bayo mu mwaka twasoje,dusenge kugira ngo uburinzi bwayo buzatugumeho ndetse buzabe no kugihugu cyacu cy’u Rwanda amahoro n’umutekano bikomeze kudusesekaraho nk’abanyarwanda”.
Yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu batumiye abahanzi bakunzwe barimo Israel Mbonyi hamwe na Theo Bosebabireba ngo bazafashe gususurutsa abazitabira iki giterane ndetse nuyu muvugabutumwa w’Umwongereza Imana isanzwe ikoresha ibitangaza, akaba ari n’umwigisha mwiza cyane w’ijambo ry’Imana.
Yasoje akangurira abantu kuzitabira iki giterane, byumwihariko abaturage bo mu karere ka Gicumbi n’inkengero zako, kuko abazitabira bazahemburwa n’Imana cyane, binyuze mu bakozi bayo.
Israel Mbonyi yemereye iyobokamana.rw ko ari kwitegura gutaramira abanya Gicumbi abahamagarira kuzitabira ku bwinshi
Theo Bosebabireba yahamijeko agiye kongera gutaramira Abaturiye i Gicumbi