Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ev.Eliane Niyonagira yavuze impamvu yateguye ‘Family Gala Night yatumiyemo Hubert na Couple ya Pastor Aimable

Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’Umuvugabutumwa, Eliane Niyonagira utuye i Bruxelle mu Bubiligi, yinjiye mu gutegura ibitaramo ahereye kuri ‘Family Gala Night’ yatumiyemo Pastor Sugira Hubert.

Ev. Eliane Niyonagira ni umukristu ‘wubaha Imana n’Umwana n’Umwuka Wera’, umubyeyi w’abana batanu (abakobwa) ndetse afite n’umugabo. Yakuriye mu nzu y’Imana, abatizwa mu 2006 ariko yakiriye agakiza mu 2008 ubwo Umwuka Wera yamusangaga akamwemeza ko akwiriye gukizwa. We n’urugo rwe ni abakristo muri Zion Temple, bakaba batuye mu Bubiligi. 

Kuva mu mwaka wa 2012 ni bwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwigisha ibijyanye n’ingo (umuryango), aranabitangira. Avuga ko icyatumye yibanda ku muryango ni uko ari ryo torero rya mbere kandi ari na ryo satani aheraho asenya umukristo wese. Ati “Bitangirira mu muryango bikagera ku itorero nyuma”.

Ev. Eliane yinjiye mu gutegura ibitaramo bishamikiye ku muryango!!

Ev. Eliane Niyonagira avuga ko kwinjira mu gutegura ibitaramo by’Umuryango, hari aho bihurira n’ubuhamya bwe ku kigero cya 80%. Ibi bitaramo ari kubikora abinyujije muri kompanyi yise Family Corner. Ati “Family Corner ni njye wayigizeho iyerekwa nyuma mbiganiriza umugabo wanjye, inshuti zanjye n’ababyeyi banjye mu Mwuka ndayitangiza”.

“Family Gala Night” ni cyo gitaramo cya mbere ateguye. Izaba tariki 07 Ukuboza 2024, ibere mu Bubiligi kuri Rue Charles Parentee 11, 1070 Anderlecht. Ni igikorwa yatumiyemo Pastor Sugira H. Hubert wo mu Rwanda. Hazaba hari kandi Pastor Eric Ruhagararabahunga na Pastor Aimable & Pastor Clarisse. Kwinjira ni amayero 40 ahasanzwe n’amayero 50 muri VIP.

Mu kiganiro na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Ev. Eliane Niyonagira yavuze ko yateguye ⁠’Family Gala Night’ nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi iri mu bwigunge, babayeho bibera mu kazi mu rugo nta mwanya wo gusohoka no kuganira no kwishimana, “ntekereza ko uyu mugoroba waba mwiza ku muryango”. 

Avuga ko kuba abazitabira iki gikorwa bazahura n’inzobere mu bijyanye n’ingo zizabafasha gushyiraho umugoroba w’umuryango uhoraho, bizatuma abantu badahugira mu kazi gusa. Ati “Twiteze ko hazavamo umusaruro mwiza kuko abantu bazabona akanya ko kubaza ibyo badasobanukiwe ku kugira umuryango mwiza.

Umugabane w’Uburayi Ev. Eliane abarizwamo, uvugwaho byinshi birimo ubutinganyi buri ku rwego rwo hejuru, gukuramo inda ku bushake, kwihinduza igitsinda n’ibindi bitavugwaho rumwe n’abakristo. InyaRwanda yabajije Ev. Eliane niba ibi bitaramo by’umuryango atangije atari igitero gitagatifu agabye ku bikomeje kuzahaza Uburayi mu mboni z’abakristo.

Yasubije ko bifite aho bihuriye, ati “Navuga ngo yego, kuko satani yahagurukiye umuryango arashaka kuwuzimya burundu kuko nababwiye ko ari ryo torero rya mbere, nta mutinganyi uramya Imana, ntawikinisha aramya Imana kuko iyi ni imirimo iramya Baali na Ashela rero nasanze umuryango wugarijwe tugomba kugira icyo tubikoraho nk’abakristo.”

Umuvugabutumwa Eliane Niyonangira asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wa Gospel. Aherutse gukora indirimbo nshya ndetse yabaye mu makorali atandukanye kuva akiri umwana, n’ubu aririmba mu rusengero asengeramo. Mu 2014 ni bwo yakoze indirimbo ya mbere, abura ubushobozi acika intege.

Mu 2021 ubwo yari arwaje umwana “ageze ku munwa w’urupfu ni bwo Mwuka Wera yanyibukije ko mfite intwaro nakoresha yo kuramya Imana ni uko nawinjiyemo [umuziki]. Yakomeje agira ati “Mfite indirimbo 8 zanditse, maze gusohora 4 z’amajwi muri zo, 2 ziri kuri Youtube yanjye INEZAB TV mu buryo bwa Lyrics, izindi ndacyazibitse.”

Indirimbo ze “Witinya Yakobo” na  “Ibihamya” ni zo ziri kuri Youtube. “Amashimwe” na “Ntiwandetse” ntabwo arazishyira kuri Youtube, ariko zirakoze mu majwi. Ati “Mu muziki mfite gahunda yo gukomeza nkanategura ibitaramo byo kuramya Imana kuko ubu ndimo kuririmbishwa n’amashimwe atanyemerera guceceka bitewe n’uburyo nabonye Imana.”

Ev Eliane Niyonagira atuye i Burayi hamwe n’umuryango we

Ev Eliane n’umugabo we babadukanye iyerekwa ryo kubaka umuryango uhamye

Eliane yateguje indirimbo nshya ndetse n’ibitaramo by’umuziki mu bihe biri imbere

Pastor Sugira Hubert ni umwe mu batumiwe muri ‘Family Gala Night’

Family Gala Night ni cyo gitaramo cya mbere cy’umuryango Ev. Eliane ateguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress