Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ese umuntu wakoze (DIVORCE) azajya mw’ijuru ?: igisubizo cya Pastor Antoine Rutayisire

Rev.Dr.Canon Antoine Rutayisire, yavuze ko gutandukana kw’abashakanye(Divorce), ntaho bihuriye n’ijuru kuko na Bibiliya hari aho yemerera umuntu gutandukana nundi.

Uyu mushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ibi yabitangarije mu rusengero rwa (Kingdom Minded Church), ruherereye mu mujyi wa (Edmonton) mu gihugu cya Canada, ubwo yari mu nyigisho zabubatse ingo, aho bagendaga banamubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku kubana kw’abantu.

Pastor Antoine Rutayisire ubwo yarakomeje gusubiza ibibazo bitandukanye, umuntu umwe yateruye amubaza ikibazo kigira kiti” Iyo utandukanye n’umugore mwananiranywe, ugashaka undi, ese nta juru wazaragwa ?”.

Ntaguca ku ruhande Pastor. Antoine Rutayisire mu gusubiza iki cyibazo, yagize ati” Hoya Ijuru ntaho rihuriye na Divorce, kuko ijuru ritangirira aho umuntu yihaniye”.

Yakomeje avuga ko no muri Bibiliya hari ingero zerekana ko ushobora gutandukana n’umuntu bitewe n’impamvu zimwe na zimwe.

Ati” Na Yesu yavuze ko umuntu nasenda umugore we atamuhoye gusambana azaba amuteye gusambana, byumvikane ko hari aho na Yesu yemera ko ushobora gutandukana n’umuntu , igihe yanze kwihana ngo ahinduke byananiranye burundu, cyane cyane ku kijyanye n’ubusambanyi”.

Rev.Dr. Antoine Rutayisire yasoje avuga gutandukana kw’abashakanye byakabaye amahitamo ya nyuma ari uko izindi nzira zose byanze, cyane cyane ku Bakristo, gusa ko ikibabaje ahubwo muri iki gihe usanga aribyo abantu bagize amahitamo ya mbere mu gucyemura ibibazo by’abashakanye.

Ati”Ubundi (Divorce) ni amashoberwe ya nyuma, ariko ikibazo dufite muri iki gihe, nuko hariho nabajyanama mu byimitekerereze babi, aho abantu bajya kubagusha intama bagahita bababwira ko igisubizo cya mbere ari ugutandukana n’umugore cyangwa umugabo”.

Mu gusoza yasoje yibutsa Abakristo ko bo batagengwa n’amategeko y’isi, ahubwo ko bagengwa n’umwuka wera, bityo ko no mu gufata ibyemezo aricyo bagashyize imbere.

Reba inyigisho yose:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress