Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ese The Ben yaba agiye kujya muri Gospel?

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yaraye atangaje ko abizi neza ko hari ikintu gikomeye Imana izamukoresha ndetse anasaba abantu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.


Ibi uyu muhanzi usanzwe uririmba indirimbo z’isi (Secular music), yabitangarije mu gitaramo gikomeye cyiswe “The New Year Groove & Launch Album” yakoreye muri BK Arena mu ijoro ryo kuya 01/Mutarama/2025.

Ubwo yari amaze kuririmba imwe mu ndirimbo ze yo kuramya no guhimbaza Imana, yise ‘Ndaje’ yavuze ko ubwo yiteguraga kuyisohora Imana yamukijije Impanuka ikomeye ndetse abona ko harikintu Imana ishaka kuzamukoresha.

Yagize ati”Ndatekereza ko haricyo Imana ishaka kuzankoresha umunsi umwe ukwiriye, ntimuzatungurwe umwaka utaha igihe nk’iki tuzaza hano kuramya Imana.” […]

Yakomeje ati “Ngize amahirwe make nshobora kubona mu gihe kirekire yo kubabwira ko Yesu Ari umwami n’umukiza, Igihe gikwiriye uzamwakira, azakubera umwami wawe kandi azaguha umugisha udasanzwe.”

Yashoje avuga ko nubwo atari yateguye kuvuga ibi ariko bimujemo ndetse anasaba abantu kwakira Yesu ati “Aya magambo ntabwo nigeze nyateganya anjemo nonaha ariko ndabinginze mujye mugira ibihe byo kwegera Imana kandi muzirikane ko Yesu ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo. Imana ibahe Umugisha.”

The Ben si ubwa mbere avuze ko akunda Imana ndetse anizera Yesu nk’umwami n’umukiza we kuko akunda kubigarukaho mu biganiro.

The Ben yagaragaje ko Yesu ariwe nzira n’ubugingo.
The Ben yarize amarira y’ibyishimo kubw’urukundo yeretswe n’abafana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress