Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ese Kwishyingira ni icyaha ? Igisubizo cya Apostle Dr.Paul Gitwaza

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yasubije ikibazo benshi bakunze kwibaza niba kubana hagati y’umusore n’umukobwa badaciye imbere ya Leta cyangwa mu rusengero ibizwi nko (kwishyingira),byaba ari icyaha.

Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu Kiganiro cye cyitwa “Ask Paul” asanzwe atambutsa kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official”, aho abantu batandukanye bamubaza ibibazo byiganjemo ibifite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana ndetse n’ubuzima busanzwe abantu banyuramo, na we akabisubiza.

Ubwo yari mu gace ka 232 k’icyo kiganiro umuntu umwe yabajije ikibazo niba Kwishyingira ari Icyaha.

Yagize ati”Ese guterura cyangwa kwishyingira ni icyaha ?”.

Apôtre Gitwaza adaciye ku ruhande yavuze ko kwishyingira ari icyaha imbere y’amategeko, imbere y’ababyeyi ndetse n’imbere y’Imana.

Yakomeje avuga ko kwishyingira birimo uburyo butandukanye aho umusore ashobora gufata umukobwa akamugira umugore ku ngufu, cyangwa se bakumvikana bakabana kubera urukundo, gusa byose ni icyaha.

Yagize ati”Ni icyaha mu buryo butatu, kuko mugomba kujya mu mategeko bakabasezeranya, mugomba Kandi guca imbere y’ababyeyi kuko ababyeyi nibo batanga umwana, ndetse mugomba no guca imbere y’itorero bakabahesha umugisha, kuko iyo mutabikoze nabyo ni icyaha imbere y’Imana.

Reba ikiganiro cyose:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *