Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Eric Byiringiro (Kadogo) wamamaye muri Healing Worship Team yakoze mu nganzo akomeza ab’imitima itentebutse-Video

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Eric byiringiro benshi bazi nka Kadogo wamamaye muri Minisiteri y’ivugabutumwa ya Healing Worship Team yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo ku giti cye yise ngo Ni Mukomere irimo amagambo yo guhumuriza abafite imitima itentebutse.

Nyuma y’uko Eric Byiringiro [Kadogo] yamamaye mu matsinda ahimbaza Imana arimo Healing Worship Team mu ndirimbo nyinshi yayoboraga ndetse akanakorana n’itsinda ryitwa Light Of Christ Group indirimbo yitwa “Ndi Uwo Ndiwe” ubu noneho yakoze mu nganzo ashyira hanze iyi ndirimbo ye kugiti cye yise ngo Ni Mukomere yasohoranye m’amashusho yayo”.

Kadogo uzwi cyane muri Healing Worship Team yakoze mu nganzo akomeza ab’imitima itentebutse

Aganira na IYOBOKAMANA Eric Niyonkuru (Kadogo) yavuzeko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gukomeza abakirisitu muri rusange ko bakwiriye gukomera kandi bagashikama mu Mana kuko ariyo mugenga wa bose muri byose.

Ati:”Ndumva umutima wanjye wishimye kuko kuririmba ni ibintu nkunda cyane kandi numva nifuzako Imana inshyigikira kugira ngo nkuze iyi mpano yanjye kugiti cyanjye nfite n’ibindi bihangano muzabona mu minsi iri imbere rwose sindi umuhanzi uzateza abakunzi banjye irungu kuko uko bwije nuko bukeye tugiye kujya tuva mu bwiza tujya mu bundi”.

Kadogo yakomeje agira ati “Muri ibi bihe bikomeye natwe uyu ni umusanzu wacu w’isanamitima, duhumuriza abantu ko Imana itabataye kandi si iyi ndirimbo gusa nsohoye irimo amagambo ahumuriza ahubwo numva ariwo muhamagaro wanjye guhumuriza ababaye n’abafite imitima itentebutse ariko kandi sinibagirwe no kubwira abantu kuva mu byaha.

Ati:”Intego y’ubutumwa bwiza ni ukugira ngo abantu bihane kandi ndabiziko abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose nkuko byanditse mu gitabo cya Danyeri 12:3.

Kadogo ni umuririmbyi w’umuhanga akaba imfura cyane, aca bugufi, akunda Imana kandi agakunda gusenga ndetse akaba azwiho kuba umujyanama mwiza no kuba umurwanashyaka mumurimo w’Imana.

Kadogo yateguje ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi nyinshi

Uyu muririmbyi Eric Niyonkuru(Kadogo) yavutse mu mwaka w’i 1996 avukira muri Congo.Yashakanye na Nsekonziza Lolienne mu mwaka w’i 2022 akaba yaratangiye kuririmba kugiti cye ubwo yari avuye mu Rwanda atakiri kumwe n’itsinda rya Healing Worship Team yubakiyemo izina, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n’umufasha we.

Kadogo azwiho guca bugufi,gukunda Imana n’abantu bayo ndetse akaba n’umujyanama mwiza

Reba Indirimbo Ni Mukomere by Eric Niyonkuru (Kadogo) Official Video 2024:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *