Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dr. Doris Uwicyeza wa RGB yashimye abanyamadini n’imiryango ishingiye ku myemerere ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko Abanyarwanda bashima cyane ibikorwa by’Iterambere bikorwa n’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere ku kigero cya 83,7%.

Dr. Doris Uwicyeza Picard yashimiye cyane imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku ruhare rukomeye igira mu gukora ibikorwa bigamije kuvana abaturage mu ngobyi y’ubukene nk’inshingano za mbere za Leta y’u Rwanda.

Yashimangiye ko Itorero rifatanyije n’iyi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta byatanga icyizere gikomeye gishobora kurandura ubukene mu miryango. Yakomoje kandi ku bushakashatsi bwakozwe na RGB aho bwasanze Abanyarwanda bashima cyane ibikorwa by’Iterambere bikorwa n’amatorero ndetse n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.

Yavuze ko ibi bikorwa byagize akamaro gakomeye ku kigero cya 87,3% aho mu burezi imiryango y’abihaye Imana yashinze amashuri menshi ndetse hirya no hino mu Rwanda hubakwa ibitaro 14 n’ibigo nderabuzima, ndetse iyi miryango itegamiye kuri Leta, amatorero n’amadini yishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) imiryango itishoboye.

Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ibi mu nama “Empowerment Summit 2024” yahurije hamwe Abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere. Ni Inama yakiriwe na Compassion International Rwanda, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Itorero mu Iterambere ry’imiryango”.

Dr. Doris Uwicyeza yashimiye abateguye iyi nama anavuga ko byamunejeje kubona na Leta yarahawe umwanya muri iyi nama ihuje amadini n’amatorero ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere n’itari iya Leta. Ati: “RGB ibijeje ubufatanye imbaraga n’ubushake mu gufatanya gukora ibishoboka byose kugira ngo imiryango nyarwanda ibeho neza ndetse yiteze imbere”

Umuyobozi Mukuru wa Compassion International mu Rwanda, Pastor John Nkubana, yagarutse ku mbaraga zavuye mu bufatanye hagati ya Compassion International n’amatorero ya Gikristu agera kuri 444 akorera mu turere twose tugize u Rwanda aho ifasha abana n’imiryango yabo igera kuri 117,211.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Esaie Ndayizeye, yavuze ku mpamvu ari ngombwa ko Itorero ryita ku Iterambere ry’umuryango.

Avuga ko nta muryango wagira ikibazo ngo ingaruka ntizigere ku yindi miryango. Yavuze ko impamvu nyamukuru Itorero rikwiriye kwita ku miryango ari uko ‘Umuryango ari umushinga w’Imana bwite yatangiy’e. 

Yagize ati “Itorero rifite inshingano mu kubaka umuryango wishimye ufite Iterambere ryuzuye”. Rev Isaie Ndayizeye yakomeje agaruka ku bikorwa by’ingenzi bya ADEPR birimo kwigisha gusoma no kwandika abanyarwanda bacikanywe n’ayo mahirwe.

Yavuze ko ibyo bashyizemo imbaraga ari ukwihutira gukemura amakimbirane mu miryango aho itorero rishishikariza ababana batarasezeranye mu buryo bw’amategeko kubikora kugira ngo bubakire ku muryango ubana mu mahoro. Yanavuze kuri gahunda yo gufasha abakobwa baterwa inda zitateganyijwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Iyi nama “Empowerment Summit 2024” yabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa 05-06 Ugushyingo 2024, yikije ku ruhare rukomeye Itorero ryakora mu kurandura ubukene mu miryango. Ku munsi wa mbere harebwe impamvu ari ngombwa ko Itorero ribigiramo uruhare, umunsi wa kabiri uharirwa uburyo Itorero ryabikora.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza yashimye abanyamadini n’imiryango ishingiye ku myemerere ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Hashimwe ibikorwa by’Iterambere bikorwa n’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere

Rev Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR ni umwe mu banyamadini bitabiriye iyi nama

Pastor John Nkubana uyobora Compassion International Rwanda yavuze ko uyu muryango ufasha abana n’imiryango yabo igera kuri 117,211

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress