Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Donald Trump yashimye Imana nyuma yo guhushwa n’umwicanyi

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye Imana ko agihumeka nyuma y’iminsi mike arashwe ugutwi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ubwo yari mu Mujyi wa Butler muri Pennsylvania, nibwo Trump yarashwe isasu rifata ugutwi, icyakora rihitana umwe mu bari bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza.

Nyuma yo kuraswa ntacyo Trump yigeze abivugaho, yongeye kubikomozaho kuri uyu wa Kane mu Nteko Rusange y’ishyaka ry’aba-Républicains, yemerejwemo nk’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Mu mbwirwaruhame ndende yahavugiye, Trump yavuze ko ari ubwa mbere abikomojeho kandi ko atazongera kubivugaho.

Ati “Ni ubwa mbere n’ubwa nyuma ngiye kubivugaho kuko biragoye kubivuga.”

Trump yavuze ko kugira ngo isasu rimufate ku gutwi kw’iburyo, ari uko ryahuriranye n’uko yari ahindukiye agiye kureba insakazamashusho zari zashyizwe aho yiyamamarije.

Ati “Inyuma yanjye ku ruhande rw’iburyo hari hari insakazamashusho nini yagaragazaga umubare w’abantu bambukaga umupaka ubwo nari nkiri Perezida. Kugira ngo ndebe neza ibyerekanwaga, byabaye ngombwa ko mpindukira kandi nari ngiye kongera guhindukira bwa kabiri, ngira amahirwe sinabikora. Nibwo numvise urusaku rwinshi, numva ikintu kinkubise ku gutwi kw’iburyo.”

Inzego zishinzwe umutekano zahise zifata Trump zimuhatira kujya hasi inyuma y’aho yavugiraga, ariko amaraso yavaga ku matwi ye amanuka mu musaya.

Trump yavuze ko ari igitangaza kuba akiriho nyuma y’ibyo byose byabaye.
Ati “Ntabwo nari nkwiriye kuba ndi hano uyu munsi. Mwarakoze ariko sinari kuba nkiri aha. Kuba mpagaze aha ni ubuntu bw’Imana.”

Uwarashe yahise yicwa n’inzego z’umutekano ariko kugeza ubu icyabimuteye ntabwo kiramenyekana.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwarashe Trump yabanje gushakisha kuri Internet amafoto ya Trump na Perezida Joe Biden ndetse n’igihe ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Butler byagombaga kubera.

Donald Trump yashimye Imana ko akiriho nyuma yo guhushwa n’umwicanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *