Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Comfort My People International yizihije imyaka 18 imaze mu rugendo rw’ubugiraneza mu Rwanda-AMAFOTO

Imbaga y’abiganjemo abafashijwe n’umuryango wa gikiristu Comfort My People International (CMPI), Abakozi b’uyu muryango, Pastor Walt na Britt Roberson n’abandi bashyitsi, bateranye mu kwizihiza uruhare rwawo mu guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bw’umwuka n’imibereho myiza mu myaka Cumi n’umunani ishize.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Ukwakira, muri Healing Centre i Remera, mu mujyi wa Kigali, byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhesha Imbaraga Ibisekuru Mu Kuzuza Ihamagarwa ry’Imana.

Comfort My People yashinzwe muri 2006, ni umuryango utagamije inyungu ushingiye ku myizerere ya gikirisitu, wagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu, cyane cyane mu gufasha abanyarwanda bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muryango wahamagariwe guhumuriza abantu b’Imana kandi wiyemeje kuba intumwa z’ukuri za Kristo binyuze mu bikorwa byiza.

Ibikorwa byawo byibanda ku kwigisha ijambo ry’Imana, gusubiza ku murongo abana bo mu muhanda n’urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kwita ku bantu bafite ubumuga ndetse no gutanga ubufasha ku bababaye cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yagezaga Ijambo ku bitabiriye ibi birori Pastor Willy Rumenera washinze uyu muryango, yagaragaje ko n’ubwo itangira ryawo ritari ryoroshye ariko Imana yagiye iba umwizerwa ubu umuryango ukaba umaze kwaguka ndetse no gushinga imizi.

Pastor Willy Rumenera, washinze Comfort My People Ministries, yasezeranyije ko uyu muryango uzakomeza gufasha abaturage ndetse ukagera no ku bisekuru byinshi.

Yagize ati: “Uhereye mu byaro kugeza mu mijyi, tuzakomeza gutanga ubufasha bwaba ubw’umubiri n’ubw’umwuka kugira ngo dushoboze abantu kubaho mu kwizera no kumvira Imana.”

Mu ruhame, Pastor Willy yashimiye by’umwihariko Pastor Walt na Britt Roberson bo muri Amerika ku ruhare rudasanzwe bagize mu buzima bwe kuva ashinze uyu muryango kugeza ubu.

Mu gihe cy’ibi birori, abahawe ubufasha n’uyu muryango basangije abandi ubuhamya bw’uburyo bahindutse mu buryo bw’umwuka no mu mibereho yabo.

Seraphine Mukatazinda ufite ubumuga, yashimiye Comfort My People International kuba barafashije koperative y’abafite ubumuga kugera ku kwigira.

Speciose Mukantagenga, warokotse Jenoside utuye mu karere ka Kamonyi, yashimiye cyane uyu muryango avuga ko nta mwana afite wamufasha kuko bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu akaba yarubakiwe inzu na CMPI.

Emmy Bazimya, w’imyaka 30 wo mu karere ka Gasabo, yahoze yarabaswe n’ibiyobyabwenge,yaratakaje icyizere cyo kubaho ariko ubu ubuzima bwe bwarahindutse buba bushya. Ubu ni umuvugabutumwa, umujyanama w’urubyiruko, ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Yishimira ko Comfort My People International yamufashije gusubira ku murongo binyuze mu masomo ya bibiliya n’izindi gahunda z’ubujyanama.

Comfort My People imaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye amazu arenga 100, gutanga ibyo kurya miryango inyuranye, gushyigikira uburezi bishyurira abana amafaranga y’ishuri n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ibi birori byitabiriwe cyane n’abaturutse mu turere uyu muryango wakozeo ibikorwa byinshi harimo Burera, Bugesera,Kamonyi no mugi wa Kigali
Pastor Willy Rumenera washinze Comfort My People, yashimiye abantu bose babanye na we kuva yashinga uyu muryango kugeza ubu.
Pastor Walt Roberson na Madame we Britt Roberson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakozwe ku mutima n’ubuhamya bumvise ndetse bashimira Pastor Willy washinze uyu muryango.
Pastor Willy Rumenera ari kumwe na Madame we bashimiye cyane Pastor Walt na Britt Roberson uburyo baba hafi y’abo ndetse bakanabashyigikira umuryango wa Comfort My People.
Pastor Walt na Madame batuye Umugisha kuri Comfort My People International
Abakozi ba Comfort My People International bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka 18 uyu muryango umaze uvutse.
Abatanze ubuhamya bose bagarutse ku bikorwa by’ubugiraneza bakorewe na Comfort My People International
Itsinda ryiganjemo abahoze mu biyobyabwenge ubu bari gufashwa na Comfort My People muri Porogaramu ya Teen Challenge Rwanda gusohoka muri ubwo bubata, baririmbye indirimbo ikubiyemo amateka y’abo n’amashimwe bafite ku Mana.
Itsinda rya Healing worship Team ryafashije abitabiriye ibi birori kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo zaba zakunzwe na benshi.
Theo Bosebabireba wari umutumirwa muri ibi birori yataramiye abantu mu bihangano bye byakunzwe na benshi.
Hafashwe amafoto y’Urwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *