Inzira y’umusaraba RGB yanyuzemo mu gukemura ibibazo byari byarashegeshe ADEPR

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije. Ibibazo bya ADEPR byamaze imyaka myinshi ari agatereranzamba kugeza muri 2020 ubwo RGB yinjiye […]

Apostle Mignone Kabera yatunguye Madame Angelique Gatarayiha na Ben & Chance anashima Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza-Amafoto

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minisitries, akaba n’Umushumba mukuru w’Itorero Noble Family Church ,Apôtre Alice Mignone Kabera yashimiye cyane umusemuzi we Madame Angelique Gatarayiha, amugenera impano y’ururabo anashima Ben na Chance by’umwiharikoashima intumwa y’Imana Apotre Dr.Paul Gitwaza umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple kw’isi akaba n’umuyobozi wa Authantic World Ministries. Hari kuwa 31 Ukwakira 2023 ubwo […]

Abarenga 1000 ‘bizihije imbabazi’ mu kwezi ADEPR yahariye ibikorwa byimakaza ubumwe

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, byasize abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahemukiye bababariranye, biyemeza kubana mu mahoro aho bose hamwe basaga 1000 aho amatsinda yabo yahawe inka 7. Umuhango wo gusoza ibi bikorwa wabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira, mu Murenge wa […]