Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri! Prosper Nkomezi yamuritse alubumu ebyiri ingunga

Umuhanzi Prosper Nkomezi yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika alubumu ebyiri cyabereye mu ihema rya Camp Kigali. Igitaramo cya Prosper Nkomezi yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024. Uyu muhanzi yakimurikiyemo alubumu ebyiri zirimo ‘Sinzahwema’ na Nyigisha’ amaze iminsi akoraho. Abacyitabiriye batashye bahembutse kubera umuziki n’indirimbo zinyura umutima […]

Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend

Impera z’icyumweru ni bimwe mu bihe abantu bishimira, cyane abakora iminsi itanu mu cyumweru, bitewe n’uko baba bagiye mu kiruhuko cy’iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku cyumweru. Ababa baruhutse bakenera ibibaruhura mu mutwe birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda, bashyize […]

ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimye Imana ku bw’Ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. Ibi Rev. Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye mu Karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabereye mu Itorero Kabira riri mu Murenge […]

Twirinde ubuhezanguni nk’ubw’Abafarisayo! Pst Tuyizere Jean Baptiste yavuze ku bitabo bizabumburwa ku munsi w’urubanza

Muri iki gihe usanga abantu bajya impaka ku birebana n’Ijuru, abazarijyamo n’ikizashingirwaho, rimwe narimwe, bamwe bakabishyiramo ubuhezanguni bw’idini, ubujiji ubutamenya n’imyumvire micye n’ibindi. Kumva kamere y’Imana  n’urukundo rwayo bijyendanye n’urubanza rwanyuma bisiga benshi abandi bakumvako imyemerere yabo, ibyo bizera aribyo Imana izashingiraho iciraho iteka abandi batizera kimwe nabo, bakumva ko aribo bazajya mu ijuru abandi […]

Perezida Kagame yacyebuye abibwira ko Imana izabamanurira manu ntacyo bakoze

Perezida Kagame yacyebuye abakristo bibwira ko Imana izabaha ibyo bakeneye byose mu gihe bo ntacyo babashije gukora mu buryo butuma babona ibyo bakeneye, abihuza n’abifuza ko Leta igira icyo ibamarira nyamara nabo batayishyigikira. Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu, bahuriye muri BK Arena mu birori […]

Mgr Laurent Mbanda yavuze ku cyatumye Umuryango GAFCON ayoboye utitabira inama yimakaza ‘ubutinganyi’ i Roma

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana ‘GAFCON’ ku Isi, Musenyeri Laurent Mbanda, yatangaje ko umuryango ayoboye witandukanyije n’ibyavuye mu nama yabereye i Roma, yateguwe n’Umuryango w’Itorero Angilikani ku Isi wa Canterbury batavuga rumwe. Umuryango wa GAFCON ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, washyizweho mu mwaka ushize wa 2023, […]

Ese ikizira cyaba kiri mu marembo ya ADEPR nkuko bamwe babivuga ? Rwagafiriti aribaza!

Iyo uvuze itorero ADEPR benshi bayumva nk’itorero ry’umwuka ni hahandi kirazira koko iziririzwa hamwe bashiki bacu bishimira kwambara amajipo maremare no gusokoza agasatsi ka kimeza bagashyiramo aga kanta bakumva birabanyuze. Iyo myifatire imaze imyaka isaga 84 uhereye mu 1940 ubwo iri torero rya Pentecote ryageraga mu Rwanda kuva icyo gihe kugeza magingo aya uwo muco […]

Yakijijwe mu buryo budasanzwe: Pasiteri Julienne Kabanda yujuje imyaka 42

Tariki ya 6 Gicurasi, ni bwo Paiteri Julienne Kabanda, umwe mu bavugabutumwa b’abagore bamaze kubaka izina mu Rwanda binyuze muri Minisiteri yashinze yitwa ‘Grace Room Ministies’, yihirizaho isabukuru y’amavuko. Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda yizihije isabukuru y’imyaka 42 ari ku kiriri, bitewe n’uko uyu mugore yari amaze iminsi yibarutse ubuheta. Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe […]

AEE Rwanda yasubiye kureba imibereho y’umwuka ku bakiriye agakiza mu giterane yakoreye muri UR-Nyarugenge

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE, wahuye n’abizera bashya babonetse mu giterane uherutse gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga, UR-Nyarugenge campus ahazwi nka KIST. Ku wa 24 Werurwe 2024 ni bwo AEE yakoreye igitaramo mu ihema rya Camp Kigali (KCEV), cyasize habonetse abizera bashya 30. Nyuma y’igihe gito, aba bakijijwe abagize uyu muryango w’ivugabutumwa bagiye kubasura […]