Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Canada:Aime Frank ,Nzungu na Nkomezi n’abandi baramyi bahurijwe mu giterane kizimikirwamo Prof.Dr John Rugira

Itorero rya New Covenant Bible Church rifite ikicaro mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa riteguye igiterane cy’ububyutse bise Revaval Conference batumiyemo abaramyi bakunzwe barimo Aimee Frank na Pianiste Nzungu n’abandi batandukanye.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko yanditse muri 1 Samweli 12:24 (Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by’ukuri n’imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye) bivuzeko kizaba gishishikariza abantu kurushaho kubaha Imana no kuyikorera mu kuri no mu mwuka kuko aribyo bitera Imana kururuka ikabana n’abantu bayo ikanabakorera ibikomeye.

Iki giterane giteguwe n’itorero rya New Covenant Bible Church riyobowe n’umukozi w’Imana Bwana Prof.Dr .John Rugira muricyo hakaba hanateganijwemo umuhango wo kumuha inkoni no kumusukaho amavuta ya gishumba nkuko umuhamagaro we uri.

Aganira na IYOBOKAMANA.RW, Bwana Prof.Dr.John Rugira umushumba wa New Covenant Bible Church yavuzeko biteguye neza iki giterane kandi ko bizeye badashidikanya ko Imana iziyerekana muricyo yaba muburyo bw’ijambo ryayo,mu ndirimbo ndetse no mu gusabana n’Imana mu masengesho.

Yagize ati:”Twizeye ko abazitabira cyangwa abazakurikira imbonankubone iki giterane bazahura n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye kandi bazaniga ijambo ry’Imana rizima kuko twabatumiriye abakozi b’Imana bafite amavuta yo gukorera muri ibi birere yaba icyo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwigisha ijambo ry’Imana”.

Iki giterane cyatumiwemo abaramyi bakunzwe barimo Aimee Frank ,Nzungu wamamaye mu gucuranga Piano,Nkomezi ,aba bose bakazaturuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika(USA) bakazafatanya na James na Ev.Daillo bo muri Canada hamwe na Covenant Worship Team, Ark Worship Team,Jasper Worship Team na singer Hozanna Choir .

Cyatumiwemo kandi umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana ariwe Apostle Mukwiza Simeon uyu akaba ari nawe uzakora umuhango wo kwimika mu nshingano za gishumba Bwana Prof.Dr John Rugira umushumba w’iri torero rya New Covenant Bible Church.

Kizaba kuva kuwa 25 na 26 Mutarama 2025 aho kuwagatandatu kizajya gitangira kuva saa cyenda z’umugoroba kugera saatatu z’ikoro(3PM-9PM ) mu gihe kucyumweru kizatangira saa kumi z’umugoroba kugera n’ubundi saa tatu za nijoro(4PM-9PM) aha ni kw’isaha yo muri Canada ni ukuvugako abari muri Afrika,i Burayi n’ahandi buri wese asabwa kubihuza n’isaha yaho ari.

Iki giterane kizajya gitambuka imbonankubone kuri Shene ya Youtube yiri torero yitwa New Covenant Bible Church bivuzeko abatazaba bahari imbonankubone muri Canada nabo batekerejweho.

Prof.Dr. John Rugira umushumba w’itorero rya New Covenant Bible Church ateguye igiterane gikomeye kizaberamo umuhango wo kumwimika
Aba baramyi bose batumiwe muri iki giterane kizatangira ku munsi wejo kizigishwamo na Apostle Mukwiza Simeon

Kora Subscribe kuri Iyi Chanel ahazaba hatambuka iki giterane:

Itorero rya New Covenant Bible Church ni itorero rigendera ku mahame ya Gikirisitu rifite ikicaro mu mujyi wa Ottawa, Ontario muri Canada,rikaba ryariyemeje guhindura ubuzima rikoresheje imbaraga zubutumwa bwiza.

Intego Nyamukuru yiri torero ni ugusenga Imana, kurera no gukuza abantu mu buryo bw'umwuka, gukorera abandi, gusangira ibyiringiro, kubaka umubano usobanutse no guteza imbere Ubwami bw'Imana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress