Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Canada: Indirimbo siyabonga ya Pastor Arsene Manzi yakunzwe n’abatari bake ( Video)

Siyabonga ni Imwe mu ndirimbo imaze igihe gito igiye hanze ariko imaze gukundwa no kurebwa n’abantu batagira ingano kuri YouTube

Pastor Arsene Manzi ni umwe mu ba Pastori baririmba ndetse bakora ubuhanzi nkabanya mwuga

Akiba mu Rwanda yakoreye Imana muri Ministeri y’ Ivugabutumwa n’indiririmbo (Altar) aho bakoraga umurimo wo kuramya no guhimbaza ndetse we ubwe agatanga inyigisho kubijyabye no kumenya Imana , kuyikunda no kuyiramya mu buryo bwagutse .

Pastor Arsene Manzi arakataje w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo

Nubwo aba muri Canada Ni umugabo wahariye ndetse waste umugisha kuri benshi dore ko muriyi gospel yafashije abantu benshi mu bihangano byinshi byiza ndetse byakunzwe nka ” Hanagura amarira maze uririmbe ishimwe rekeraho kwiganyira nshuti reka kwiheba kuko umwami amaze guca inzira” Indirimbo yasubiwemo na benshi ndese isana imitima ya benshi mu bihe igihugu cyacu cyibuka Genocide yakorewe abatutsi 1994

Iyi ndirimbo siyabonga ikimara kugera hanze abantu benshi bayakiriye neza ndetse na nubu nimwe mu ndirimbo iri kurebwa umufururizo kubera uburyo iryoshye.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *