Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Byarandenze mbwiwe ko Pentecote nzayizihiriza ku gicumbi cy’umwuka muri ADEPR-Theo Bosebabireba

Umuhanzi Theo Bosebabireba yerekeje mu karere ka Rusizi aho yitabiriye igiterane cya Pentecote kizabera muri Stade y’aka karere cyateguwe n’ururembo rwa ADEPR Gihundwe aho kuriwe abona ko ari umugisha ukomeye kuba uyu munsi mukuru agiye gutaramana n’abanya Gihundwe dore ko muri uru rurembo habitse amateka y’itangira ry’itorero ndetse no kuba umwuka wera ariho yamanukiye bwa mbere ahitwa mu Bigutu.

Iki giterane kiraba kiraba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 kibere kuri Stade ya Rusizi kuva saa Tanu z’amanywa kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Umuriro wa Pentekote uhore waka ntukazime” Abalewi 6:5-6.

Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abitabira iki giterane, baragaburirwa Ijambo ry’Imana n’Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Rev. Aimable Nsabayesu, ari na we uzaba ari Umusangwa mukuru (Host), Rev. John Rwassa na Rev. Yohani Leonard Msimba.

Abaririmbyi bategerejwe muri iki giterane ni Theo Bosebabireba ubarurirwa muri ADEPR Kicukiro Shell, Bethel Choir na Bethania Choir. Ni igiterane gikomeye cya Pentekote – umunsi mukuru mu itorero rya gikirisitu aho iryo torero riba ryizihizaumunsi intumwa za Yesu zamanukiwe n’Umwuka Wera. Uyu munsi urakomye cyane muri ADEPR.

Theo Bosebabirera watumiwe i Rusizi mu giterane cyateguwe n’Ururembo rwa Gihundwe, yabwiye iyobokamana ko ari iby’umugisha n’agaciro kanini gutaramana n’abanya Gihundwe ku munsi wa Pentecote.

Ati:Mu by’ukuri ni ishimwe rikomeye kuba ngiye kwizihiza Pentecote ntaramana n’abakristo ba ADEPR ururembo rwa Gihundwe kuko aha hantu nah’amateka mwese murabizi ko ariho itorero ryatangiriye mucya 1940 .Ikindi Kandi muri uru rurembo niho ha mbere umwuka wera yamanukiye muri iri torero rya ADEPR,ni muri Paroisse ya Bigutu ho muri uru rembo.

Ati “Byanshimishije cyane kuko nari mbifitiye inyota nyinshi kuko nkunda ivugabutumwa ryo mu ntara no mu byaro kuko ni ahantu benshi mu baririmbyi batajya bitwaje ko badafite ibyo babacyeneyeho nk’amafaranga, ibikoresho bya muzika bacyeneye”.

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda “ADEPR” ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw’Iburengerazuba. 

Icyo gihe ryatangijwe n’abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) aribo Alvar Lindiskog n’umugore we Maj Lindiskog bafatanije na madamazera lindberg Mildred. 

Aba bakozi b’Imana batangira umurimo bahuye n’ibibazo bitari bimwe ariko kuko bari baje basunitswe n’Umwuka Wera, Imana yarabashoboje ,umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z’u Rwanda.

Umurimo w’ivugabutumwa wageze mu murwa mukuru w’igihugu, Kigali, mu mwaka wa 1967. Tariki ya 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatijwe mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave. Mu 1972, ni bwo hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) na Gasave.

Kugeza ubu umurimo waragutse, abakritso ba ADEPR barakabakaba Miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zarubatswe n’izindi ziracyari kubakwa ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda biri gukorwa ku bwinshi.

Umuhanzi Theo Bosebabireba yishimiye gutumirwa na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe kuri Pentecote

Kuri iki Cyumweru kuri Stade y’akarere ka Rusizi harabera igiterane gikomeye mu rwego rwo kwizihiza Pentecote

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *