Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Burundi: Giselle Nishimwe yinijiranye imihigo idasanzwe mu muziki. (Videwo)

Umunyempano Nishimwe Gisselle wo mu gihugu cy’u Burundi yinjiranye indirimbo “Narababariwe” mu muziki wo kuramya Imana anizeza abantu ko binyuze mu bihangano Imana yamushyizemo bazahembuka.

Giselle Nishimwe asengera mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba yaratangiye kuririmba kuva akiri umwana. Ati “Naririmbye muri korali y’abana, nkura mbikunda cyane, nza guhura n’ibirushya byinshi kuko nta bushobozi nari mfite bwo gukora indirimbo. Ubu ndashima Imana yaciye inzira nkaba mbashije gushyira hanze indirimbo navuga ko ari iya mbere”.

Mu kiganiro na IyoboKamana, Giselle yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya mbere yise “Narababariwe” ari ukwereka abantu uko Yesu abakunda. Ati “Yesu adukunda twese atarobanuye, yaritanze kugira ngo dukire”. Iyi ndirimbo iryoheye amatwi yanditswe na Danny Mutabazi uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo.

Ubwo yari abajijwe ingamba afite nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yishimiwe cyane, Nishimwe Giselle yagize ati “Mu Burundi no mu Rwanda bitege ibikorwa byiza biyobowe na Mwuka Wera biciye mu kuririmba indirimbo zikora ku mitima ya benshi ziherekejwe na Mwuka Wera”.

Yavuze kandi ko akunda cyane Sarah Sanyu wo mu Rwanda kubera ko amukurikira cyane. Ati “nakuze mukurikirana cyane kuva nkiri muto,” Avuga kuri Danny Mutabazi wamwandikiye iyi ndirimbo ye ya mbere yagize ati “Namumenyeye ku ndirimbo yandikiye Vestine na Dorcas, ni umuntu ufite impano ikomeye cyane, ni umunyamurava”.

Nishimwe Giselle ahagurukanye imbaraga zidasanzwe mu murimo w’Imana.
Danny Mutabazi ni umwe banditsi beza b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.
Nishimwe Giselle avuga ko akunda cyane Sarah Sanyu wo muri Ambassadors of Christ.
Reba Video y’Indirimbo “Narababariwe” ya Nishimwe Giselle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *