Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bugesera: Umuryango Comfort my people n’urubyiruko rwa Teen challenge bagobotse uwarokotse Jenoside (Amafoto)

Umuryango Comfort my people International ku bufatanye n’urubyiruko rugize Itsinda Teen Challenge rwasannye inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabereye mu Mudugudu wa Nyiramatuntu, Akagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Teen Challenge ni umuryango mpuzamahanga wa Gikristo washinzwe hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Bimwe mu bikorwa ukora harimo no kwigisha cyangwa gufasha urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ukoreramo rwabaswe n’ibiyobyabwenge ukabafasha kubireka no kugaruka mu buzima busanzwe.

Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Oklahoma ryafatanyije na bamwe mu baturanyi ba Nzamwitakuze Marie gusanura inzu y’uyu mubyeyi yari yarangijwe n’amazi y’imvura.

Uru rubyiruko rwahuje imbaraga mu guhoma inzu y’uyu mukecuru mu gihe abafundi n’abo bayishyiragaho umusingi mwiza kandi uhamye.

Ibikorwa byo gusanura iyi nzu byatwaye asaga miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Nzamwitakuze Marie wasaniwe inzu yabwiye IYOBOKAMANA ko byamurenze ndetse atabona n’icyo kuvuga kubera ibyishimo byuzuye umutima we.

Yagize ati “Sinabona ibyo kuvuga bihagije, gusa aba bantu ndabashimira n’umutima wose.”

Yakomeje avuga ko isenyuka ry’inzu ryamutezaga ibizazo byinshi birimo n’uko mu gihe cy’imvura amazi yamusangaga ndetse akanamwangiriza ubwiherero.

Yavuze ko ubu agiye kuzajya aryama agasinzira akagubwa neza. Ati “Mu buzima bwanjye ubwo mbonye aho ndambika umusaya hari byinshi bigiye guhinduka.”

Deborah Sheckles wari uyoboye Teen Challenge of Oklahoma, yavuze ko banejejwe no gufasha umubyeyi kuko byari biri no mu nzozi zabo gukora igikorwa nk’iki.

Yagize ati “Turi gufasha uyu mubyeyi kuba heza kandi hatekanye atabangamirwa n’amazi y’imvura. Ndetse natwe ibi bidutoza gukorera ku biganza n’ibirenge bya Kristo.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Kagari ka Kayumba, Ndekezi Joseph, yavuze ko bishimiye cyane kugira abafatanyabikorwa babafashije gusanura inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni kenshi byifujwe y’uko iyi nzu yasanwa ariko rimwe na rimwe ubushobozi bukabura ariko twagize amahirwe tubona abafatanyabikorwa baduteye inkunga ikomeye cyane.”

Yashimangiye ko inzu y’uyu mukecuru yari ishaje cyane ndetse ikeneye no kuvugururwa dore ko imaze imyaka isaga 20 yubatswe.

Ndekezi yasabye indi miryango ya Gikristu gushishikarira gukora ibikorwa by’urukundo no gusindagiza abatishoboye, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi byongera umwuka w’ubumwe n’ubwiyunge mu bantu.

Pastor Willy Rumenera Umuyobozi w’umuryango wa Comfort my people International akaba n’umuyobozi wa Teen challenge muri Afurika y’ubuseruko(Eastern african ) yavuzeko ibi bikorwa by’ubugiraneza basanzwe babikora kuko biri mu ndangagaciro zabo.

Ati:Kugira neza no Gufasha abatishoboye bikwiye kuba intego ya buri wese Kandi umuntu wese uvuga ko akorera Imana akwiye kugira umutima wita kubantu kuko niri vugabutumwa dukora rishimangirwa n’ibikorwa kuko Kora ndebe ikwiriye rwose kuruta vuga numve.

Umuryango wa Teens Challenge umaze iminsi ukora ibiterane by’ivugabutumwa mu Ntara y’Iburasirazuba. Wakoze ibiterane mu bigo by’amashuri no mu mihanda byo mu Turere twa Gicumbi na Bugesera, byari bigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku wa 14 Gicurasi 2024, Teen Challenge of ifatanyije na Theo Bosebabireba yakoreye igiterane cy’ivugabutumwa mu Karere ka Gicumbi. Cyabanjirijwe no kuzenguruka mu bigo by’amashuri binyuranye no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Igiterane cyabereye i Gicumbi cyaranzwe n’inyigisho n’imikino byose bigamije kwerekena ububi bw’ibiyobyabwenge. Cyarangiye abasaga 60 bihannye, bemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Igiterane nk’iki kandi cyabereye mu Karere ka Bugesera ku wa 15 Gicurasi 2024, aho cyasize abasaga 40 bemeye gukizwa no kwakira Yesu.

Abagize Minisiteri yaTEEN Challenge of Oklahoma basaniye inzu uwarokotse Jenoside mu Karere ka Bugesera

Bamusaniye inzu baramusengera binezeza inzego zibanze n’uyu mubyeyi
Umuhanzi Theo BOSEBABIREBA yafatanije ivugabutumwa n’abagize iyi minisiteri mu biterane bamaze iminsi bakora mu Ntara y’Iburasirazuba
Pastor Willy, Umuyobozi w’uyu muryango yatumye ubera umugisha Abanyarwanda mu bikorwa bakora buri mwaka yaba mu ivugabutumwa no gufasha abababaye

Mu ivugabutumwa bakora haboneka abihana bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *