Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bugesera:Hasengewe Igihugu n’amatora,Abanyamadini bibutswa umwenda bafitiye Imana(Amafoto)

Kuri iki cyumweru  impuzamatorero zigize imirenge 15 y’akarere ka Bugesera bakoze ibiterane byo gusengera igihugu n’amatora y’ubuyobozi ateganijwe maze abanyamadini bibutswa ko Abanyarwanda babereyeko Imana umweda wo guhora bashimira ibyo yadukoreye.

Ibibiterane mu mirenge itandukanye byagiye bibera aho umurenge wari wateguye ariyo mpamvu umurenge wa Nyamata igiterane nkiki cyabereye muri La Parise Hotel ahari hateraniye  abayobozi b’Amadini n’Amatorero abarizwa muri uyu Murenge, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abahahagarariye urwego rw’abikorera, ku nsanganyamatsiko igira iti, ”Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza.”

Umuyobozi witabiriye icyo giterane aturutse mu buyobozi bwa ‘The Rwanda Leaders Fellowship’, Ndahiro Moses aganiriza abari bakitabiriye ku bikwiye kuranga umuyobozi mwiza ukorera umuturage agamije kumugeza aheza, yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu Isezerano rishya, mu gitabo cya Mariko igice cya 2 guhera ku murongo wa 3, havugwamo inkuru y’Umuntu wari umugaye adashobora kwigeza aho Yesu ari ngo amukize, maze abantu biyemeza kumufasha kugera aho ari, bamunyujije mu gisenge cy’inzu, bamumanura bakoresheje imigozi ariko bose bafatanyije kugeza ageze imbere ya Yesu, nawe amubonye aramukiza aramubwira ati’ Ikorere uburiri bwawe wigendere”.

Ashingiye kuri iyo nkuru Ndahiro Moses yagize ati, “Ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero ndetse n’urwego rw’abikorera, butuma umuturage, iyo aje, buri wese akora uruhare rwe, bikagira inyungu ku muturage. Ubufatanye ni ngombwa kuko iyo butabaho, uriya muntu umugaye ntiyari kugera imbere ya Yesu. Kumumanura bamunyujije ku gisenge cy’inzu, byasabye ubufatanye kuko iyo bamurekurira hasi yari kuvunika n’izindi ngingo cyangwa se agapfa. 

No mu buyobozi ubufatanye ni ngombwa kuko butabayeho umuturage ashobora kuza afite ikibazo kimwe agataha afite bibiri. No mu itorero umuntu ashobora kuza yifitiye ibibibazo bye, yagera mu itorero agakomereka kurushaho.”

Ndahiro Moses Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship

Ndahiro Moses Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship

Yakomeje agira ati, ”Yesu amaze kumukiza yikorereye uburiri bwe agenda yishimye, natwe Imana yadukoreye amateka nk’Abanyarwanda. Ntitukabyibagirwe, tujye tuyishima igihe cyose.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rwahihi Jean Christophe nk’umwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo gahunda y’amasengesho yo gusengera Igihugu, yavuze ko ubuyobozi bwose buturuka ku Mana, nta muntu ushobora kuba umuyobozi Imana itabishatse.

Yagize ati, “Nta muntu waba umuyobozi Imana itabishaka, kuko hari ababishaka ntibabibone. Ariko umuyobozi agomba kugira icyerekezo cy’aho ajyana rubanda, bigatanga n’icyizere ku bo ayoboye…… Impinduka nziza zigomba guhera ku muntu uyoboye abandi, kugira ngo ababere urugero.”

Iyo gahunda y’amasengesho yitabiriwe n’abanyamadini n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’iz’abikorera bagera kuri 300

Nyuma y’ibibazo n’ibisubizo bijyanye n’iyo gahunda y’amasengesho byabarijwe aho, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Nyamata, bwashyikirije amafaranga ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ayo akaba ari amafaranga yiswe ituro, azakoreshwa mu kwishyurira imiryango 40 Mituweli zo kwivurizaho.

Iyo gahunda y’amasengesho yo gusengera Igihugu ihuriza hamwe amadini n’amatorero yabereye mu mirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Bugesera. 

Uyu akaba ari umwanzuro wavuye mu masengesho nk’ayo ngarukamwaka yabaye umwaka ushize, nk’uko byatangajwe na Bankundiye Chantal, Umujyanama mu Karere ka Bugesera, wanavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere muri icyo gikorwa.

Bankundiye yijeje ko ubufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’amadini n’amatorero n’urwego rw’abikorera buhari igihe cyose, kugira ngo bahurize hamwe imbaraga zituma umuturage agira imibereho myiza kurushaho.

Yagize ati:Ibyo Imana yadukoreye nk’abanyarwanda n’igihugu cyacu biratangaje kandi nibyo kubahwa na buri wese kuko nyuma y’imyaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi ntawe utabibona ko Imana yakoresheje ubuyobozi bwiza kubaka igihugu no kugiteza imbere bityo twese nk’abanyamadini n’abayobozi dufitiye Imana umwenda wo guhora twibutsa tunigishako Abanyarwanda dukwiriye guhora tuyishima.

Basoza iyo gahunda, bafashe umwanya wihariye wo gusengera igihugu, gusengera itorero n’abaturage n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango harimo n’abana b’inzererezi ku muhanda ndetse basengera by’umwihariko ibihe by’amatora Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, kugira ngo azavemo umuyobozi mwiza uzafasha abaturage kubona amahoro, iterambere.

Bavuze ko Imana nibikora igatanga abayobozi beza, nyuma y’amatora bazagaruka kuyishimira.

Basoje bafata ifoto y’Urwibutso rwuyu munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *