Mu mpera z’icyumweru twasoje ,Itorero rya Elayono Mountain Church riyobowe na Bishop Uwubugingo Leonille ryashyize mu nshingano Madame Ingabire Justine washyizwe mu mwanya wo kuba umushumba mukuru wungirije rinimika umushumba n’abadiyakoni 3.
Ibi biroli byo kwimika aba bakozi b’Imana byabaye kuwa gatandatu taliki ya 23 Ugushyingo 2024 ,bibera ku Kacyuru mu nzu mberabyombi ya Ligue pour la Lecture de la Bible ahari hateraniye imbaga n’abakirisitu biri torero n’abashumba baturutse hirya no hino mu matorero atandukanye.
Bishop Uwubugingo Leonille umushumba mukuru w’itorero rya Elayono Mountain Church wakoze uyu muhango wo kwimika aba bashumba yavuzeko mbere yo kubimika babanje kugenzurwa maze hashingiwe kubuhamya bwabo n’imyitwarire yabo itorero ribona ko bikwiriye ko bashyirwa mu nshingano.
Bishop yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu Kubara 27:18(Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza.
Bishop yavuzeko we ari nka Moises w’itorero naho Madame Justine akaba nka Yosuwa bityo ko ukwiye kumurambikaho ibiganza kugira ngo amwungirize mu murimo w’Imana.
Bishop afatanije n’abandi bashumba basengeye Madame Justine bamwaturaho amagambo amwinjiza mu nshingano zo kuba umuvugizi wungirije mw’itorero rya Elayono Mountain Church.
Bishop Uwubugingo Leonille yasenze agira ati :”Data wa twese nshingiye kw’ijambo ryawe nkuko wabwiye Moises ngo aramburire ikiganza kuri Yosua nanjye mbikoze gutyo kuri Madame Justine aho muhaye ububasha bwo kuba umuvugizi wungirije mw’itorero rya Elayono Mountain Church .
Kandi nkuko wabanye na Yosua nawe uzamushoboze muri izi nshingano nshya ahawe kandi musabiye imbaraga n’amavuta y’igikundiro n’igitinyiro biva ku Mana kandi uzamushoboze gukora byose mu kuri no gukiranuka.
Madame Ingabire Justine imbere y’imbaga y’abitabiriye uyu muhango yarahiriye ko yiyemeje kwakira iyi nshingano yo gukorera Imana n’ubwitange no kwirinda no kurwanya inyigisho z’ubuyobe kandi akabikora yumvira inama z’ubiyobozi bumukuriye ndetse no gusenga Imana na mwuka wera ngo bizamushoboze.
Bishop Uwubugingo Leonille kandi yimitse Madame Mukamwiza Dorocella aba umushumba mw’itorero rya Elayono Mountain Church aho yatangiye avuga bimwe mu biranga uyu mubyeyi agiye kwimika.
Muri aya magambo Bishop Leonille yagize ati:”Mukamwiza Dorocella yamfashije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mw’itorero anamfasha kuba umwe mu bantu bagiye bankomeza muri uyu murimo ari nayo mpamvu maze kureba imyitwarire ye n’uburyo akunda umurimo w’Imana twasanze akwiye kurobanurwa agahabwa inshingano ya Gishumba kuko mu myaka 7 tumaze tumugenzura ni ukuri nta kizinga cyangwa umunkanyari twamubonyeho.
Yifashishije ijambo ry’Imana muri 2Timoteyo 4:2 (Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha).
Bishop Uwubugingo Leonille yagiraga ati: “Ngusutseho amavuta ya gishumba, uhereye uyu munsi, ubaye umushumba mu itorero rya Elayono Mountain Church mu Rwanda, mu izina ry’Imana Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Amen.”
Uyu muhango wari watumiyemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Hakizimana Emmanuel, Apostle Joseph, Bishop Murekatete Olive, Bishop Athanase, Reveland Ndagijimana Charles n’abandi. Aba ni nabo bafatanyije n’umushumba mukuru w’iri torero gusengera abahawe inshingano.
Rev. Ingabire Justine wahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije muri iri torero afite Lisanse mu micungire y’umutungo “Management” akaba yarize n’icyiciro cya 1 cya Kaminuza muri Theologie. Uyu mubyeyi ufite abana 3 yari agaragiwe n’umutware we muri ibi birori.
Ingabire Justin warumaze imyaka 7 ari mu igeragezwa muri izi nshingano yimikiwe ku mugaragaro dore ko yaztangiye mu mwaka wa 2018 akaba yashimiwe by’umwihariko n’umushumba mukuru bitewe n’uburyo yahagaze mu nshingano neza.
Undi wimitswe ni Pastor Mukamwiza Drocelle nawe wari umaze imyaka 7 mu igeragezwa mu nshingano z’ubushumba. Yashimiwe ku bw’Impano yo kwihangana no kudatebutsa amasezerano, dore ko yigeze guhanurirwa ko Imana yamubeshye.
Uretse aba bashumba, hatanzwe inshingano ku murimo w’ubudiyakoni zikaba zahawe abantu batatu.
Aganira na IYOBOKAMANA, Bishop Uwubugingo Leonille umushumba w’itorero rya Elayono Mountain Church mu Rwanda yavuze ko tariki ya 23/11/2024 ari umunsi udasanzwe ku itorero ashumbye kuko ari umunsi amasezerano yo kongererwa abakozi mu murimo w’Imana asohoye.
Abajijwe impamvu atahaye inkoni ya gishumba Umuvugizi Wungirije nk’uko bigenda mu matorero atandukanye, yagize ati: “Twebwe tugendera ku cyo ijambo ry’Imana rivuga”.
Yakomeje agira ati: “Ijambo ry’Imana ryabwiye Mose ngo “umuramburireho ikiganza mu ruhame, (aha yavugaga Yosua), ntiryigeze ribwira Mose ngo amuhe inkoni ya gishumba”.
Yavuze ko iyo Umuvugizi Wungirije ahabwa inkoni ya gishumba bari kuba banyuranyije n’ijambo ry’Imana.
Abajijwe icyicaro cya Pastor Mukamwiza Drocelle wimitswe, yavuze ko icyicaro cye giherereye ku mudugudu wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa, umudugudu w’agasaro ari na ho hari icyicaro cy’itorero ku rwego rw’igihugu.
Kuri ubu iri torero rifite amashami 3 n’ubwo kuri ubu ari mu nsengero zafunzwe hakaba hasigaye urusengero rubarizwaho icyicaro gikuru. Iri torero rifite abakristo bakabakaba ibihumbi.
Iri torero rigendera ku mahame ya Gikirisitu aho banga kandi bakarwanya inyigisho z’ubuyobe,bemera umwuka wera n’imbaraga zawo,bemera kandi ubutatu butagatifu ni ukuvuga Imana Data,Imana mwana n’umwuka wera kandi bakagendera kuri Bibiliya nk’ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi butavangiye.
Rev. Ingabire Justine ubwo yasengerwaga ku nshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije yasutsweho amavuta na Bishop Leonille azaba yungirije
Pastor Mukamwiza Drocelle wahawe inshingano ya gishumba
Elayono Mountain Church yimitse abashumba inasengera abadiyakoni batatu mu birori biryoheye amaso