Itorero rya Hope in Jesus Church riteguye igiterane gikomeye cy’urubyiruko batumiyemo abigisha bakunzwe barimo Bishop Innocent GAKAMUYE n’umufasha we Rev.Pastor Judith Gakamuye abashumba bakuru b’iri torero hamwe na Apôtre Serukiza Sosthene, Pastor Habyarimana Desire,Bishop P.Rucunda n’amakorali akunzwe nka Injiri Bora,Lighter Worship Team na Boanerges Choir.
Iki giterane kiri ngarukamwaka kuko buri mu kwa 11 kiraba ,uyu mwaka wa 2024 kikaba cyahawe intego yanditse mu gitabo cy’Abafiripi 3:7 (Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo).
Iki giterane kizatangira kuwa gatanu taliki ya 22 kugera ku cyumweru cyo kuwa 24 Ugushyingo 2024 kikaba kizabera kurusengero rwa Hope in Jesus Church ruherereye Ku Gishushu munsi ya Simba Super Market ugakata agahanda kajya Sonatube imbere muri meters zitarenze 20 uhita ubona icyapa kiri torero kikakuyobora.
Aganira na IYOBOKAMANA, Bishop Innocent GAKAMUYE umushumba mukuru w’iri torero rya Hope in Jesus Church yavuzeko intego nyamukuru ituma bategura igiterane nk’iki cy’urubyiruko ari ukugirango bategure itorero ryiza ry’ejo hazaza ndetse n’igihugu muri rusange.
Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:”Twese twemera ko iyo itorero cyangwa igihugu bifite urubyiruko rufite indangagaciro za Gikirisitu ndetse n’izo umuco haba hari ibyiringiro ko ejo hazaza hagomba kuba heza cyane.
Yakomeje agira ati:”Niyo mpamvu tuba twatumiye abakozi b’Imana bakunzwe kandi by’umwihariko bazi kwigisha inyigisho z’urubyiruko kandi banitumvamo cyane nka Pastor Desire Habyarimana, Apôtre Serukiza Sosthene,Bishop P.Rucunda n’abandi batandukanye maze tukabatumirira n’abaramyi n’amakorali bakunzwe.
Bwana Ishimwe David Umuyobozi w’urubyiruko muri Hope in Jesus Church
Bwana Ishimwe David Umuyobozi w’urubyiruko muri Hope in Jesus Church yunzemo agira ati:”Nk’urubyiruko twiteguye neza iki giterane kandi turahamya ko kizagenda neza cyane ahubwo turahamagarira n’abavuye ahandi kuzakitabira.
Uyu muyobozi yakomeje avugako nubwo iki giterane gitegurwa n’urubyiruko ariko ntigiheza umuntu uwari we wese niyo yaba atari urubyiruko.
Yagize ati:”Nkuko intego y’iki giterane uyu mwaka wa 2024 ivuga ngo “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo ” natwe Nk’urubyiruko hari ibyo twemera guhomba kubera gukurikira Kirisitu.
Iki giterane kizajya gitangira ku masaha ya nyuma ya saa sita kuwa gatanu no kuwagatatu mu gihe ku cyumweru kizatangirana n’amateraniro ya mu gitondo gikomeze nyuma ya saa sita.
By’umwihariko abatazabasha kugera kurusengero bazakurikira iki giterane mu buryo bw’imbonankubone(Live Striming) kuri YouTube Chanel yiri torero.
Jya Ukurikira ibihe byiza bibera muri Hope in Jesus Church. Unyuze kuri YouTube Chanel yabo:
Bishop Innocent Gakamuye n’umufasha we Rev.Pastor Judith Gakamuye bazabwiriza muri iki giterane