Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Harerimana J. Bosco yatangije Igiterane “Humura Yesu arakiza”, Apostle Francis Musili atangazwa n’uko yakiriwe (Amafoto+Video)

Muri iki gitondo cyo ku wa 24 Mata 2024, Igiterane “Humura Yesu arakiza 2024 ” mu Itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyatangijwe ku mugaragaro na Bishop Harerimana Jean Bosco, Umushumba Mukuru w’iri torero wabwiye abacyitabiriye ko abazakibamo iminsi yacyo yose bazahura n’Imana kuko ifite umugambi wo kubakiza ibyaha ikabakiza n’ibyago birimo indwara,inyatsi na karande n’ibindi bigoye ikiremwa muntu.

Iki giterane muri uyu mwaka wa 2024 cyatumiwemo umukozi w’Imana w’umunyabitangaza akaba n’umuhanuzi ukomeye witwa Apostle Francis Musili wo muri Kenya.

Uyu mushumba yanejejwe cyane n’uburyo yakiriwe mu Rwanda agezemo bwa mbere by’umwihariko mu Itorero rya Zeraphath Holy Church aho yasanze yateguriwe itapi itukura ifite igisobanuro cy’uko bagomba guha agaciro uyu mukozi w’Imana kuko abazaniye inkuru nziza ya Yesu Kristo nka kumwe ya farashi yari ihetse Yesu yasasiwe imyambaro.

Uyu mukozi w’Imana Apostle Francis Musili yahingutse i Kanombe hafi y’ahahoze ari kwa Habyarimana ahakorera Itorero Zeraphath Holy Church asanga yiteguwe cyane n’abari n’abategarugori babyambariye imishanana bafite indabo ndetse bamubwira amagambo y’ikaze. Bagiraga bati “Ikaze iwacu mu Rwanda mukozi w’Imana isumba byose tukwizereyemo ko wowe n’Imana ukorera izagukoresha iby’ubutwari hano iwacu mu Rwanda by’umwihariko ku bazitabira iki giterane mu minsi 7 yacyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco, Umushumba Mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church ubwo yahagurukaga mu rusengero yabwiye imbaga y’abitabiriye iki giterane ko kitateguwe kubera abantu benshi ko ahubwo cyateguwe ku bwa buri wese ku giti cye mu bacyitabiriye.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko Imana imuha iyerekwa ry’igiterane cya “Humura Yesu Arakiza” ikamubwira ko ari igiterane kizajya cyitabirwa n’Isi yose akibaza aho bizaturuka bikamuyobera kuko icyo gihe yabimubwiraga nta na YouTube zabagaho none ubu mu 2024 ibyo Imana yavuze byarasohoye kuko n’abagabo b’abanyembaraga Imana yamubwiye icyo gihe ubu batumiwe muri iki giterane.

Uyu mushumba yasobanuye ko intego y’iki giterane iri muri Matayo 17:18, hagira hati (Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira) aho yasobanuye ko Yesu agiye gukiza abantu ibyaha ndetse n’indwara ari nayo ntego nkuku y’ivugabutumwa.

Yagize ati “Nk’uko Elisa yagiye mu mudugudu wari ufite amazi yahumanye yatumaga imyaka irumba maze Umuhanuzi Elisa afata umunyu wabo aba ari wo akoresha mu kuyahumanura bishatse kuvuga ko ikibakiza cyari kibarimo icyo bari babuze yari amavuta y”umukozi w’Imana ngo igitangaza gikoreke.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko nk’uko atanze uru rugero ko atari ibintu bisanzwe kwakira umuhanuzi Apostle Musili ku musozi w’i Rwanda bityo ndabizeza ko hari ibintu agomba gusiga bisobanutse kandi ndababwira ko bene aya mahirwe atabonekera kuko njyewe ntabwo nari nziranye na Apostle Musili ahubwo twahujwe na Pastor Bosco wamubwiye ko baziranye maze amwizeza ko azabahuza.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko yahagurutse akajya muri Kenya ntibyamworohera guhura na Apostle Musili byatumye ategereza iminsi itanu kugira ngo babonane maze biza gukunda, anamuha kuzabwiriza mu materaniro yo ku cyumweru bituma na we amusaba ko yazaza mu giterane ngarukamwaka.

Apostle Francis Musili yabwiye abari muri iki giterane ko Imana izabakorera ibikomeye muri iyi minsi 7, abasaba kubanza kwiyeza no guhindukirira Imana kugira ngo izabone uko ibakorera imirimo n’ibitangaza.

KURIKIRA LIVE UKO AYA MATERANIRO ARI KUGENDA KU MUNSI WA MBERE WO GUTANGIZA IKI GITERANE:

Apostle Francis Musili yakiriwe nka ya Ndogobe yari ihetse Yesu aho yanyujijwe kuri Tap Rouge i Kigali muri Zeraphath Holy Church anakirwa na Mugenzi we Bishop Harerimana Jean Bosco

Abakristo bo mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwada bitabiriye iki giterane ari benshi buzuye ubwuzu bw’imigisha bazahabonera

Uyu mu Pasiteri ni umukwe wa Apostle Francis Musili akaba ari nawe wahuje Apostle Francis Musili na Bishop Jean Bosco

Bishop Harerimana Jean Bosco yakiriye kuruhimbi Apostle Francis Musili

Apostle Francis Musili yatangiye kubera umugisha ukomeye Abanyarwanda ku munsi wa mbere yasengeye abantu imirimo n’ibitangaza birakoreka

One Response

  1. Woooooow
    This is so amazing 😍
    Bishop Bosco ni Umukozi w’Imana rwose.
    Ndifuza kuzaboneka muri iki giterane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *