Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Dr.Rugagi Innocent yakebuye abavuga ko ifungwa ry’insengero ari akarengane k’itorero no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu

Bishop Dr.Rugagi Innocent ,umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe(Redemeed Gospel Church ) yakebuye abavuga ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu Rwanda ari ko karengane k’itorero ndetse ko Leta iri guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu,avugako abatekereza gutya ari ukwitiranya ibintu no kutumva neza impamvu Leta iba yafashe ingamba nk’izi ku nyungu y’umuturage.

Ibi Bishop Dr.Rugagi Innocent yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na iyobokamana.rw aho yavuzeko yatunguwe no kumva hari abantu bihanukiriye bakaremereza ibintu bakavugako kuba Leta yagenzura insengero ko zujuje ibisabwa maze izo isanze zitabyujuje ikazifunga kugira ngo bitunganywe maze byarangiza bigahuzwa n’akarengane k’itorero ndetse no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu ari ukwibeshya gukomeye kuko ntaho bihuriye rwose.

Ati:”kuba Leta ifunga insengero hari ibyo iba yabonye ko bitagenda neza birimo aho abantu basengera uko hameze n’ukuvuga isuku y’urusengero ndetse n’ibyangombwa byarwo kugira ngo umutekano w’abakirisitu ari nabo baturage ba Leta ugende neza.

Bishop Dr.Rugagi Innocent yagize icyo avuga kw’ifungwa ry’insengero mu Rwanda

Uyu mushumba muri iki kiganiro yakebuye abavuga ko ibi biri kuba mu Rwanda byo gufunga insengero ari akarengane k’itorero rwose baribeshya kuko akarengane k’itorero si uku kazaba kameze kuko abazagakora bazaba barimo gusanga abakirisitu aho bari hose mu nsengero ,mu mazu yabo,aho bakorera ndetse hari na serivise batazaba bemerewe mbese baza batoteza kandi ibi bizaba biri rusange kw’isi yose bityo rero kuba Leta yashyiraho iby’ingenzi insengero zikwiriye kuba zujuje kubw’inyungu y’abaturage ntaho bihuriye rwose n’akarengane k’itorero cyangwa kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati:”Uburenganzira bwa muntu ntibumwemerera kuba mu mwanda cyangwa kuba ahantu hatari umutekeno uhagije kuburyo habaye ikibazo umuriro ushobora gutwika urusengero abantu bagahiramo cyangwa inkuba zigakubita abantu kubwo kuba murusengero rutagira umurindankuba cyangwa abantu bakaza gusenga bakabura aho baparika imodoka n’ibindi Leta isaba insengero,njyewe numva kugiti cyanjye kubirebera gutyo atariko kubahiriza uburenganzira bwa muntu”.

Ati:”Ama Pave na Parking,ubwiherero,umurindankuba,ibifata amajwi,amashuri y’abashumba ntaho rwose bihuriye n’akarengane k’itorero uwabitekereza gutyo byaba ari impamvu zo kudasobanukirwa neza ibintu uko bimeze.

Bishop Dr.Rugagi Innocent yasabye abakirisitu kumvira amabwiriza ya Leta kandi bagasenga kuko ijambo ry’Imana mu gitabo cya Samuel wa mbere 15:22 riravuga ngo “Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye ? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama “.

Kimwe kandi no mu gitabo cy’Umubwiriza 7:5 havuga ngo “Ibyiza ni ukwemera guhanwa n’umunyabwenge kuruta kumva indirimbo y’abapfapfa “.

Bishop Dr.Rugagi yasoje asaba Leta ko ikwiye kurusha ho kunoza icyemezo bafashe kuko iyo abantu batari gusenga bari basanzwe bamenyereye kujyayo bigira ingaruka kuko baba babujijwe ibyo bari baramenyereye barabigize ubuzima.

Ati:”Ntabwo nyobewe ko nta muntu wafunga urusengero rw’Imana ahubwo hafungwa inyubako kuko urusengero rwa mbere ari umuntu bityo rero nk’abashumba bashumbye amatorero dukwiye kuzuza icyo ubuyobozi bwite bwa Leta busaba ko abayobozi b’amatorero n’insengero bikwiriye kuba byujuje gusa Leta nayo rwose nk’umubyeyi ikwiriye gushyiraho ingamba zo kutananiza buri rusengero ruzabyuzuza rukajya ruhita rufungurirwa”.

Bishop Dr.Rugagi Innocent ,umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe(Redemeed Gospel Church ) yakebuye abavuga ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu Rwanda ari ko karengane k’itorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *