Hashize iminsi igera kuri 3 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutangiye kuburanisha urubanza abashumba batandatu bari mu bashinze Itorero rya Zion Temple, baregamo Dr Paul Gitwaza uyobora iri torero aho bamusabira ko yakurwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri torero.Ibitangazamakuru bitandukanye byavuze bindika kuri iyi nkuru ari naho abasomyi bahereye batanga ibitekerezo byabo mu buryo butandukanye.
Iyobokamamana.rw nk’abakora itangazamakuru rya Gikristo natwe ntitwatanzwe no kwandika inkuru kuri ibi maze mu nkuru twakoze ifite umutwe ugira uti:Urubanza Aba Bishops 6 baregamo Zion Temple na RGB rwose ntirwahungabanya umudendezo w’Abakristo, ndetse tunifashisha ibitekerezo by’abasomyi ba igihe.com ku nkuru nabo bakoze kuri uru rubanza.
Nkuko byagarutsweho kuva iyi nkundura yo kweguza Apotre Dr.Paul Gitwaza yatangira aho Abarega basabye Urukiko ko rwakemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bamwirukanye nubwo RGB nk’urwego rureberera imiryango ishingiye ku myizerere yahise ibitera utwatsi ko aba ba Bishops nta shingiro bafite kuko Apotre Gitwaza imbere y’amategeko ariwe muyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Center.
Abo bashumba barega ni batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.
Mu bitekerezo abasomyi batanze kuri izi nkuru zombi yaba iya iyobokamana na igihe byose bigaragaza uko bakiriye uru rubanza rutararangira nkuko tugiye kubibagezaho:
Uwitwa Patriotic yatanze igitekerezo cye agira ati:”Aba bagabo barwanya Gitwaza si urundi rukundo bakunda umurimo w’Imana,ahubwo inzara ibageze ku buce bamwe barangaye barishakira kugurisha imitungo y’itorero bakirira nta kindi. Niba ari abakozi b’Imana koko nibashinge irindi dini ryabo (nako barabigerageje byaranze) ubundi bibereho.
Uwitwa Keza Ketia nawe yatanze igitekerezo kuri iyi nkuru agira ati:”Ndasaba Leta ko yakwigana iki kibazo ubushishozi burenze ubw’amategeko n’ubutabera. Niba mwitegereje harimo aba Congoman 3 ni na bo bari ku isonga. Barazamura ibibazo nk’ibya Tchisekedi ku Rwanda. Rwanda Nziza, wibuke ko intambara iri muri Kivu abanyamahanga bamwe bifuza no kuyishyira mu gihugu hagati mu zindi nzego. Ubushishozi burakenewe. Muce intege abo ba Wazalendo. Mwibaze impamvu uru rubanza ruvutse muri ibi bihe.Navuga byinshi ariko reka ndekere aho abo mbwira barumva.
Akumiro ni tushe koko, ariko abantu babaye bate, cyakoze muranamenyera koko! Umugabo yitangyiriye itorero dore ahorimaze kugyera none ngo muramweguza hahahhah, Imana dusenga ndabizineza ikundabana bayo mugye murukiko, natwe tujyekumavi ahantu Zion temple igyeze ntago Imana yakwemera komuyizimiza, inda nini gusa shame on you gayz, ayomafaranga ryase ubundi muragyirangwaryiki.
Uwitwa Claire we yunzemo ati:”Yababa bashinze insengero babura ababayoboka none bagarutse guteza akavuyo. Nuwabagarura ntawajya aza murusengero muhari. Mushake undi muvuno aho mwaragaragaye rwose.
Uwitwa Umusomyi we yagize ati:”Nibeguza Apotre Gitwaza bikabahira na Papa wa Catholic bamweguza.
Ntabwo abakozi b’Imana bashwana gutya ahubwo harimo akabazo k’inda nini. Ahubwo numvise ingingo ibarengera ari imwe: niba Gitwaza yarazanye amacakubiri bamuregere RIB; ariko niba bamubeshyera RIB nayo izababambe ku musaraba wo gusebya intumwa y’Imana Apotre Gitwaza.
Uwitwa Mungumwema nawe yagize ati:” N’abakiriya babo nabo bamenyubwenge ntibazongere kubaha udufaranga twabo ngo baraha Imana ituro nkaho yaribasabye mu gihe uwo warishyiriye abana be bose biga UK,iwe hataha V8 3 afite iduka riranguza muri mateusi.tumenyubwenge nshuti.
Uwitwa Agaca yunzemo agira ati:”Mwabagabo mwe mwavuye murayo koko Imana ya Dr Ap Gitwaza iraje muhangane nayo Kandi namwe murabizi iyo mweguye umutwe uko bigenda.Nimureke Dr Ap Gitwaza akorere Imana kuko ari mugihe cye.
Uwitwa Kweri yagize ati:”Umusa aba petit bakugejeje mu nkiko kweri maze nimugera kundishyi uzaberekeko arabapetit burumwe wese umuce bible apana amafranga ayiguze hubwo bayigure bayizane nkigitabo gifatika. Maze ubahe umugisha ureke abapetit bazagwahandi
Uwitwa Kbsa we yunzemo ati”Umusa ibintu byange nisawa kbsa buriya Imana irashaka kubatsinda munguni zose abanyarwanda babyise gutsirwa uruhenu kuburyo yaba munzira yibiganiro muri RGB batsirwe no munzira ya amategeko batsirwe cyereka nibitabaza SADC lol.
Naho uwitwa Done we yatanze igitekerezo cye agira ati”Ese niba bafite umuhamagaro wogukorera imana bayikoreye ahandi batari muri zion ubuse ahobagiye mugihe bahamaze bagize kuki bareke umusaza atwihere imirongo wana Dr Gitwaza tukurinyuma man ntihazagire ugukanga turakwemera wavutse yavuze Bro wubahwee kbsa.
Naho uwitwa Mucyo yagize ati:”RGB Yavuze ko Gitwaza ariwe muyobozi wemewe kuko yashinze Zion ariko ADEPR barayitobye birukana abayobozi bayo mw’itesha gaciro bo bakorewe batakwemera,henga nzarebe
Mama Angelik we yumiwe agira ati:”Inda nini si ikintu pe
Uwitwa Kibwebwe yumzemo agira ati:”GITWAZA nUmukozi w’IMANA w’UKURI kdi n’Umugabo w’IMFURA yari yarabahishe bararengwa batangira kumurwanya none akabo kashobotse inzara ibamereye nabi.niyo yayibaga mwayirwaniramo.Gitwaza turamukunda akunda Abanyarwanda ibyo afasha Abanyarwanda nisi yose muri rusange mwe ndakeka namwe mubizi cg mubibona.Gsa Imana ibababarire pe.narababonaga muri zion nkiri umwana nkagirango koko ibyo mutwigisha biba bibarimo naho ubundi ninyungu zindi mwishakiraga!!!!GITWAZA Mumuhe amahoro pe.namwe mutangire itorero ryanyu tuzajya tubabera abashyitsi.hhhhhh
Naho uwitwa Ukuri we ntiyatinye kubita ibisambo agira ati:”Aba barega Gitwaza ni imbwa z’ibisambo!!!
Yishingiye Itorero ,arangije abaha akazi nk’abakozi,none bamaze guhaga bashaka kumukura ku buyobozi(kudeta) ibyo ntabwo tubishyigikiye.
They have to think big,nabo bakishingira amatorero yabo bagaha amahoro AP.Gitwaza
Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple ntiyumva ukuntu abantu bajyanywe n’amakosa yabo yewe bakaza gusaba imbabazi bakanatangira amatorero yabo bagaruka kumweguza kubuyobozi bw’itorero batabarizwamo