Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bamwe bajugunye imbago,abatavugaga bararirimba,abatumva n’abatabona barakira-Ibitangaza Imana yakoresheje Pastor Kayanja mu Rwanda(Amafoto)

Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church muri Uganda, Pst Robert Kayanja, yakoreye ibitangaza mu giterane cya “Thanksgiving” cyateguwe na Women Foundation Ministries na Nobles Family Church ya Apôtre Mignone Kabera, abemera Imana babona agakiza.

Byabaye mu giterane cyabaye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024 kibera mu Intare Arena.

Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu batari bake cyatumiwemo umuhanzi Dr. Ipyana Kibona ukomoka muri Tanzania n’Umuvugabutumwa ukomeye wo muri Uganda akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church, Pastor Robert Kayanja.

Umuhanzi Dr. Ipyana Kibona ni we wasusurukije abitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye zikunzwe n’abatari bake zirimo Niseme Nini n’izindi.

Acyakirwa ku rubyiniro, yashimye Imana ko aheruka mu Rwanda ari mu kagare k’abantu bafite ubumuga kuko yari yarakoze impanuka y’imodoka ariko ubu abasha kugenda neza.

Dr. Ipyana yasoreje ku ndirimbo ‘Biratungana’ y’umunyarwanda Gentil Misigaro yaririmbye afatanya n’abari bitabiriye iki giterane cyo gushima Imana.

Pst. Kayanja Robert akigera imbere y’iteraniro agiye gutangira kubwiriza, yashimye Imana ku buyobozi bwiza yahaye u Rwanda rukaba rwarabashije kwiyubaka nyuma y’igihe gito rwarasenyutse.

Yasabye abitabiriye iki giterane guhaguruka bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mu gushimira Imana ikomeje kwagura no kurinda u Rwanda.

Pasiteri Kayanja yagaragaje ko ubwo yari mu Rwanda mu myaka 16 ishize, byari bigoye gutekereza ko ruzatera imbere nk’uko rumeze muri iki gihe.

Yemeje ko ibyo yahanuye muri icyo gihe k’u Rwanda ubwo yabwirizaga muri Stade Amahoro biri gusohora ubu.

Ubwo yageraga mu gice cyo gusengera abarwayi, Pasiteri Robert Kayanja yamaze nk’iminota 47 asenga bamwe bataha bavuga ko bakize.

Mu bavuze ko bakize, harimo abatabashaga kugenda kandi babimaranye igihe kinini, abatabashaga kumva n’abatabashaga kureba.

Bamwe mu batanze ubuhamya barimo uwari umaze imyaka ine atabasha kugenda, yagaragaje ko nyuma yo gusengerwa yahise akira.

Isengesho rye ryasojwe hasengerwa ubuyobozi bw’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Kayanja yatanze inkunga ya 100.000$

Pasiteri Robert Kayanja yahaye Apôtre Mignone Kabera inkunga y’ibihumbi 100$ ni ukuvuga arenga miliyoni 137 Frw azifashisha mu kubaka urusengero.

Kayanja yahise atanga ibihumbi 30$ andi akazayohereza nyuma.

Yahise ahanurira Apôtre Mignone ko mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu urwo rusengero ruzaba rwamaze kuzura.

Nyuma yo gutanga iyo nkunga n’abandi bitabiriye gahunda yo gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira umushinga wo kubaka urusengero.

Apôtre Mignone Kabera yashimye abitabiriye icyo giterane, asaba ko bakomeza ubufatanye mu mushinga wo kubaka urusengero.

Apôtre Mignone Kabera yashimye abitabiriye icyo giterane, asaba ko bakomeza ubufatanye mu mushinga wo kubaka urusengero.





Apôtre Mignone wateguye iki giterane yashimiye abacyitabiriye, abasaba gukomeza kumuba hafi mu mushinga wo kubaka urusengero







Akanyamuneza kari kose kuri Apôtre Mignone Kabera







Abaririmbyi bagize umwanya uhagije wo gususurutsa abantu







Igiterane cyitabiriwe n’abatari bake







Umugabo wa Apôtre Mignone, Eric Kabera, na we yari yitabiriye














Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu banyuranye







Abaririmbyi babanje gususurutsa abitabiriye iki giterane







Umuhanzi Dr. Ipyena yanyuze imitima y’abitabiriye iki giterane







Dr. Ipyana yashimye Imana ko ubwo aheruka mu Rwanda atabashaga kwigenza ariko ubu yakize














Inkunga Apôtre Mignone yahawe na Pasiteri Kayanja














Pasiteri Kayanja Robert yahaye Apôtre Mignone inkunga mu kubaka urusengero







Abitabiriye bari benshi














Pasiteri Kayanja yasengeye abantu bafite indwara zitandukanye barakira


Imbamutima z’abakirisitu bitabiriye iki giterane




Bari mu mwuka wo kuramya no gusenga Imana

















































Hari abagiraga amarangamutima bakarira









Ibitangaza byakoretse abantu bakira indwara











Yari amaze igihe kinini atabasha kugenda neza







Abarwayi bari bazanywe bari benshi







Uyu yabazwe umugongo ariko yari afite ikibazo cyo kudashobora kugenda, nyuma yo gusengerwa yakize

Inkuru ya IGIHE






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress