Pasiteri Rutayisire yitandukanije n’amarangamutima yaganjwe nayo kukijyanye n’ifungwa ry’insengero
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje. Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko […]
Fortran Bigirimana yateguye igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Umuhanzi Fortran Bigirimana ku bufatanye n’Ikigo ON Entertainment, bateguye igiterane gikomeye kizahuriza hamwe Abarundi, Abanyarwanda n’abandi, hagamijwe kuramya Imana no kuyishimira. Iki gitaramo cyiswe ‘Ndafise Impamvu’, kizaba tariki 31 Kanama 2024 kibere mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba. Fortran Bigirimana yabwiye IGIHE ko uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi […]
Bishop Dr.Rugagi Innocent yabonye umusaruro w’iminsi 120 y’ivugabutumwa mu Ruhango (Amafoto)
Bishop Dr.Rugagi Innocent umushumba mukuru w’amatorero ya Redeemed Gospel Church yabatije abizera bashya bagera kw’ijana anakira mw’itorero abandi bagera kuri 47 nk’umusaruro w’amezi 3 n’iminsi 27 amaze asubiye gukorera mu Ruhango nyuma yo kuva muri Canada. Uyu mushumba yanavuze ku kijyanye n’inkundura y’ifungwa ry’insengero imaze iminsi mu Rwanda aho yanenze bamwe mu bantu bavugako ibi […]
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Zion T na Afurika H, Apostle Dr.Gitwaza yavuze Inzira y’umusaraba banyuzemo(Photos+Video)
Kuri iki cyumweru Taliki ya 04 Kanama 2024 itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abategura igiteterane cy’Afurika Haguruka bizihije isabukuru y’imyaka 25 ibi byombi bimaze bitangiye aho Apostle Dr.Paul Gitwaza yavuze inzira y’umusaraba itorero ryanyuzemo mw’itangira. Ibi biroli by’imboneka rimwe byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Batsinda mu kagari ka GIheka (Mon Hermoni) […]
Bishop Dr.Rugagi Innocent yakebuye abavuga ko ifungwa ry’insengero ari akarengane k’itorero no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu
Bishop Dr.Rugagi Innocent ,umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe(Redemeed Gospel Church ) yakebuye abavuga ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu Rwanda ari ko karengane k’itorero ndetse ko Leta iri guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu,avugako abatekereza gutya ari ukwitiranya ibintu no kutumva neza impamvu Leta iba yafashe ingamba nk’izi ku nyungu y’umuturage. Ibi Bishop Dr.Rugagi Innocent yabigarutseho mu kiganiro kigufi […]
Indirimbo “Inzira” ya Danny Mutabazi yagiye hanze nyuma y’igihe kinini itegerejwe_Videwo.
Danny Mutabazi yamaze amatsiko abakunzi be bari bamaranye iminsi, ashyira hanze indirimbo ‘Inzira’ yari imaze iminsi itegerejwe na benshi kubera uko yabanje kuyimenyekanisha yifashishije imbuga zikoreshwa mu gucuruza umuziki. Danny Mutabazi yamamaye mu ndirimbo nka “Binkoze ku mutima” “Amarira y’Ibyishimo”, “Umutangabuhamya” n’izindi ndetse azwiho ubuhanga buhambaye mu kwandika indirimbo zinyuranye zirimo n’iz’itsinda rya Vestine na […]
Impamvu 4 zatumye abakirisitu bijundika ibirori by’Imikino Olempike y’i Paris
Abakirisitu bari hirya no hino ku Isi ntibishimiye ibikorwa byaranze Imikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kubona ibirori bitangiza iyi mikino birimo ibibangamiye imyemerere yabo. Bimwe mu byo abakirisitu banenga bavuga ko basuzuguwe cyane kuko abateguye imyiyereko itangiza iyi mikino bubahutse Yesu Kirisitu , hakorwa n’imigenzo bavuga ko ari isingiza ibigirwamana […]
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Afurika Haguruka hazamurikwa igitabo kibumbiyemo ejo na none n’ahazaza h’Afurika
Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri torero rimaze ndetse ari nayo igiterane cya ‘Afurika Haguruka’ kimaze kiba aho muri uyu mwaka hazamurikirwamo igitabo gikubiyemo ejo hashize(Past) ,uyu munsi(Present) n’ahazaza h’iki giterane Iki giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 […]
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asobanuye impamvu Leta iri gukora umukwabo mu nsengero
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa biri gukorwa mu rwego rwo kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi hagamijwe umutekano w’Umunyarwanda. Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura riri gukorwa, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko […]
Itorero umuriro wa Pentecote ryiyomoye kuri ADEPR ryahagarikiwe ibikorwa byose na RGB ibaziza guteza igikuba muri rubanda
Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo ndetse no kwigisha inyigisho ziyobya zidindiza iterambere ry’abaturage. Iyo uvuze itorero umuriro wa Pentecote benshi bibuka Agakombe muri ADEPR kuko ryabayeho nyuma yuko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ari umushumba […]