Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora ADEPR na Barore basoje kaminuza muri Tewolojiya
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Pasiteri Barore Cléophas, basoje Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami rya Tewolojiya, bari bamaze iminsi biga. Ibirori byo guhabwa impamyabumenyi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, muri Kaminuza y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, mu Ishami rya Tewolojiya. Nk’uko bikubiye […]
Umuramyi Bikem na Jane Uwimana bagiye gutangiza “Igisope gikirisitu”
Umuramyi Bikorimana Emmanuel uzwi nka BIKEM mu muziki afatanyije na Jane Uwimana batangije “Evening Glory”, umugoroba wihariye wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. “Evening Glory” ni gahunda izajya iba buri Cyumweru mu masaha y’umugoroba, guhera saa Kumi n’Imwe. Yatekerejweho mu gufasha abakristo n’abandi bantu bose kuramya Imana bitagombeye ko bari mu rusengero gusa cyangwa bagiye […]
Uwanyana Assia yihanangirije abakwirakwiza inkuru mbi ku wari umugabo we Pst Théogène
Uwanyana Assia, umugore wa Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana, yasabye abantu bakomeje gukwirakwiza inkuru mbi ku mugabo we, ko babihagarika kuko byangiza ejo hazaza h’umuryango we. Pasiteri Niyonshuti Théogène yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023, aguye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda. Mu minsi mike ishize ni bwo hadutse inkuru ziganjemo […]
Korali Umucyo yo muri ADEPR Nyarutarama yunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama
Korali Umucyo yo muri ADEPR Itorero rya Nyarutarama yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ihavana umukoro wo gutegura urubyiruko ruzavamo imbaraga z’igihugu zizacyubaka binyuze mu butumwa bwiza bw’indirimbo. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, cyitabiriwe n’abagize Korali Umucyo bari mu cyiciro bitandukanye. Perezida wa Korali Umucyo, Hitimana Jean Baptiste, […]
Rev. Ndayizeye, Rev. Rutagarama bayobora ADEPR na Barore wa RBA, bagiye guhabwa impamyabumenyi muri Tewolojiya
Nk’uko bikubiye mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), aho avuga ko byibura buri mushumba ushumbye itorero runaka akwiye kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bigendanye na Tewolojiya, bamwe mu bashumba batangiye gukurikirana amasomo y’izi nyigisho muri kaminuza zitandukanye. Abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe na Rev. […]
Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri! Prosper Nkomezi yamuritse alubumu ebyiri ingunga
Umuhanzi Prosper Nkomezi yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika alubumu ebyiri cyabereye mu ihema rya Camp Kigali. Igitaramo cya Prosper Nkomezi yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024. Uyu muhanzi yakimurikiyemo alubumu ebyiri zirimo ‘Sinzahwema’ na Nyigisha’ amaze iminsi akoraho. Abacyitabiriye batashye bahembutse kubera umuziki n’indirimbo zinyura umutima […]
Abanyempano 6 b’Iburasirazuba bemeje abakemurampaka ba Rwanda Gospel Star Live
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, Irushanwa rya “Rwanda Gospel Stars Live season 2” ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ahatowe abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano batandukanye barimo abato n’abasheshe akanguhe, aho banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’Umunyamakuru wa KC2, Akimana […]
Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend
Impera z’icyumweru ni bimwe mu bihe abantu bishimira, cyane abakora iminsi itanu mu cyumweru, bitewe n’uko baba bagiye mu kiruhuko cy’iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku cyumweru. Ababa baruhutse bakenera ibibaruhura mu mutwe birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda, bashyize […]
ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimye Imana ku bw’Ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. Ibi Rev. Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye mu Karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabereye mu Itorero Kabira riri mu Murenge […]
Ap. Dr. Paul Gitwaza yavuze ibintu 4 abakristo bihariye
Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavuze ibintu bine bifitwe n’abakristo gusa, abandi bantu batangira amahirwe yo kubona. Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official” aho asanzwe atambutsa n’izindi zitandukanye. Yatangiye avuga […]