Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apotre Mignonne yatunguriwe mu rusengero akorerwa ibirori bikomeye ku isabukuru ye(Amafoto)

Tariki 31 Gicurasi ni wo munsi Apotre Mignonne yaboneyeho izuba. Kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2024,Apotre Mignonne Kabera yakorewe ibirori bikomeye n’abakristo be ndetse n’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries abereye umuyobozi.

Apotre Mignonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yakorewe ibi birori n’abakristo be, inshuti ze ndetse n’umuryango we. Ibi biroli byakozwe mu rwego rwo kwishimana na we ku munsi we w’amavuko, byabereye ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries mu materaniro ya ‘Wirira’.

Apôtre Alice Mignone Kabera,yizihije isabukuru y’isabukuru ye ashimira Imana ndetse n’abantu bamugaragarije urukundo kuva yatangira ivugabutumwa kugeza magingo aya.

Mu magambo yuzuye amarangamutima benshi bafashe ijambo bagarutse ku kamaro Apotre Mignone Kabera yagiye agira mu buzima bwabo bw’umwuka ndetse n’ubuzima busanzwe bw’ibifatika.

Umwe mu babyeyi bafashe ijambo, yagize ati”Mushumba wacu ndagushimiye cyane, kuko nageze aha meze nabi ariko kubera amavuta yawe Imana yangiriye neza njye n’umuryango wanjye”.

Umuramyi David Nduwimana ukomoka mu gihugu cy’Uburundi waje kwifatanya n’itorero rya Noble Family Church mu masengesho y’icyumweru bafite, ubwo bari bamwakiriye ku ruhimbi yabanje gufata umwanya ashimira Ap.Mignone ndetse anamugenera impano.

Uyu muramyi yagize ati”Umushumba dufitanye amateka maremare, gusa ndashima Imana yaduhaye umu Mama mwiza nkawe”.

Ubwo yari yakiriwe ku ruhimbi Ap.Mignone Kabera yatangiye ashima Imana ko yamurinze mu myaka yose amaze, kandi akaba akiri mu muhamagaro wayo.

Mu bandi yashimye, harimo abantu bose bamweretse urukundo kuri uyu munsi we wamavuko, ndetse ashimira byumwihariko Mama we wemeye kumubera intama.

Ap.Mignone ubwo yarageze kuri mama we yamwikijeho cyane, aho yavuze ko ikintu kimuhamiririza ko yahamagawe n’Imana ari ukubera ko Mama we yemeye kumubera intama.

Yagize ati”Nubwo isi yose itanyemera, ariko kuba Mama yaremeye kumbera intama birahagije, Kandi bimpamiririza ko nahamagawe n’Imana”.

Uyu mushumba yashoje ashimira Kandi umutware we wemeye kumushyigikira mu mu muhamagaro, ndetse akamubera umu Papa mwiza.

Ap.Mignone Kabera yanashimiye igihugu, aho yavuze ko kugira igihugu Ari Ikintu cyagaciro, bikaba byiza kurutaho iyo unagize ubuyobozi bwiza nk’ubuyoboye u Rwanda.

Wari umumsi w’ibyishimo kubakristo,Incuti,Umuryango wa Apostle Mignonne Kabera .Hanatanzwe Impano zitandukanye,Abahanzi barimo David na Prospel Nkomezi n’abandi banyura benshi

Apostle Mignonne Kabera yakatanye Cake n’Abakristo ashumbye kw’isabukuru ye y’Amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *