Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apotre Mignonne Kabera yagaragaje inyungu 2 umugore akura mu giterane All Women together kigiye kuba ku nshuro ya 13

Ku nshuro ya 13 Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignone Kabera, yateguye igiterane cy’iminsi ine cyiswe “All Women Together” cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Ni giterane kizaba guhera tariki 6 – 9 Kanama 2024, kikazaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye abatsinzi.

Biteganyijwe ko kizabera muri BK ARENA, kikitabirwa n’abari n’abategarugori mu minsi itatu ya mbere, ku munsi wa kane akaba ari bwo ab’igitsina gabo bazitabira.
Mu bakozi b’Imana bazwi bazacyitabira harimo Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pasiteri Mathew Ashimolowo uzaturuka mu Bwongereza n’abaramyi nka Dr Ipyana Kibona ukomoka muri Tanzania na Egbu Osinach Joseph wamamaye nka Sinach wo muri Nigeria.

Avuga kuri iki gitaramo, Apotre Mignonne Kabera yagaragaje uburyo Ijambo ry’Imana ryuzuye, rikaba ritanga amahoro, rikomora ndetse ritanga ubutunzi.

Ati “Umugore umwe yakwiyumva nk’udafite icyizere ariko dufatanyije turi abatsinzi. Buri mugore ukeneye kuba umutsinzi akeneye All Women Together.”

Ni igiterane kizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga imbona nkubone kugira ngo abagore batuye mu bice bitandukanye by’Isi biyumvire uko “gukomera kw’Imana.”

All Women Together yatangijwe mu 2011 ikagaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi.

Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n’ibindi.

Ibyo bikorwa bifasha kubaka sosiyete abagore babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no kubaka imiryango ihamye.

Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Apotre Mignone Kabera agaragaza ko umugore wese ukeneye intsinzi akeneye igiterane cya All Women Together

Ubwo mu mwaka ushize wa 2023 Women Foundation Ministries yari mu kiganiro n’Itangazamakuru giteguza All Women Together

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress