Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Mignonne Kabera yatumiye Gentil Misigaro n’abandi mu giterane Connect Conference agiye gukorera USA

Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera agiye gukora igiterane cy’iminsi 3 kimaze kumenyekana kw’izina rya Connect Conference akorera hirya no hino kw’isi nyuma yicyo aherutse gukorera mu Bwongereza agiye kongera kugikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yagitumiyemo abaramyi bakunzwe nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye hamwe na Prophet Kem MUYAYA.

Uyu mushumba aherutse gukora igiterane nk’iki ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ubwongereza aho yari yatumiyemo abaramyi nka Israel Mbonyi na Aimee Uwimana bahembuye bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane bituma Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza Bwana Johnston Busingye ashima cyane uyu mushumba kubwo ibi biterane by’ivugabutumwa akora n’umuhate we mu kubaka umuryango Nyarwanda no komora ibikomere akoresheje ijambo ry’Imana.

Apostle Mignonne Kabera yavuye muri iki giterane i Burayi agaruka mu Rwanda maze nyuma y’iminsi mike atangiza Umugore Mu Ihema, Umugabo mu Marembo 2024 igikorwa kijya gisiga uguhembuka gukomeye ku miryango bitewe n’inyigisho n’ubuhamya bihatangirwa aho agiye gusoza iyi gahunda ahita yerekeza ku mugabane w’Amerika muri iki giterane cya Connect Conference yatumiyemo umuramyi Gentil Misigaro n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Iki giterane Apostle Mignonne agiye gukorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kizaba kuva kuwa 1 kugera kuwa 3 Ugushyingo 2024 kikazabera mu mumujyi wa Poltrand Maine ahitwa Holiday INN kikazaririmbamo abaramyi nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye hamwe na Prophet Kem MUYAYA.

Kwiyandikisha ku kwitabira iki giterane birakomeje nkuko bigaragara kuri uru rupapuro rwamamaza iki giterane .

Menya byinshi kuri iki giterane unamenye uko wakwiyandikisha niba ushaka kuzakitabira gusa kuri wowe utazaba uhari imbonankubone uzagikurikire kuri Youtube Chanel ya Women Foundation Ministries ( https://www.youtube.com/@womenfoundationministries2017 )

Twibutse ko Iki giterane cyo mu Bwongereza cyabaye kumataliki ya 14 na 15 Nzeri 2024 aho Apostle Mignonne Kabera yabwirije yisunze amagambo asubiza intege mu buzima bwa buri munsi. Yabwiye buri wese wahuye n’ibigeragezo no guca mu buzima bugoye, ko Imana igiye kumusubiza icyubahiro no kongera kurabagirana.

Ati “Hari igihe abantu bakwambika ubusa, ari Satani ubakoresheje. Hari igihe ibihe bikwambika ubusa, umuntu utaragutinyukaga akagusuzugura […] Hari abantu bakubiswe na Cyamunara, Yesu ashimwe, hari abakubiswe n’indwara;

Hari abakubiswe n’ubukene, hari abakubiswe n’imbeho y’uburayi, imbeho ya hano, aho umuntu aza ari umurokore [Ageze i Burayi]  agahita abwira Byeri (manyinya) ati ndakunywa ndamaze… Hari abantu bakubiswe n’ingo (urugo) mbi.”

Yavuze ko n’ubwo umuntu yakwigisha amajyambere cyane, ariko iyo ahuye n’urugo rubi arakubitika cyane, ku buryo binagaragarira ku maso ya benshi. Apotre Mignone yabwirije, hari uwamufashaga gushyira mu Cyongereza ibyo yavugaga mu Kinyarwanda, ndetse n’ibyo yavugaga mu Kinyarwanda akabishyira mu Cyongereza.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yisunze amagambo aboneka mu Zaburi 133: 1 hagira hati “Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje.” Ati “Ngaho aho turi, turi hamwe mu buryo bwiza cyane.”

Yavuze ko ubwo yakiraga ubutumwa bwa ‘Email’ bumutumira kwitabira ibi biterane, yabonye ko ku mazina ya Apotre Mignone hiyongereho izina rya ‘Umunezero’.

Ati “Nabonye ko yitwa Apotre Mignone Alice Kabera Umunezero, bisa n’aho umubyeyi we yarimwise ari ubuhanuzi, ni gute yamenye ko bazagira umukobwa wishimye gutya? Nabibonye ubwo nari nicaye, ni ukuri umunezero waragukurikiranye.”

Apostle Mignonne Kabera witegura kwerekeza muri Connect Conference USA amaze iminsi muri Umugore mw’ihema,umugabo mu marembo

Apostle Mignonne Kabera yemeje aya Makuru ko ari kwitegura Connect Conference USA
Gentil Misigaro azaririmba muri iki giterane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *