Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Mignonne Kabera yatangaje igihe cy’igiterane ”Abagore twese hamwe 2024” atanga ikaze muri BK Arena

Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Minsitries akaba n’umushumba wa Nobles Family Church yatangaje ko igiterane Abagore twese hamwe 2024 kizaba kuva Taliki ya 6 kugeza kuya 9 Nyakanga 2024 kikazabera muri BK Arena inyubako igezweho mu kwakira ibikorwa bihuza ibihumbi by’abantu benshi.

Iki giterane ”Abagore Twese Hamwe” kimaze kumenyerwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo kuko kiri ngarukamwaka aho gisiga uguhembuka gukomeye mu muryango Nyarwanda cyane cyane mu Abari n’Abategarugori bitewe n’ibiganiro n’ijambo ry’Imana bivugirwa muri cyo ndetse hakanabaho umwanya uhagije wo gusabana n’Imana mu buryo bwo gusenga no kuririmbana n’abaramyi baba batumiwe muri cyo.

Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Minsitries akaba n’umushumba wa Nobles Family Church

Ubwo yabwirizaga mu giterane kitwa “Ni jye wa mugore’ ku mugoroba wo kuwa 02 Nyakanga ,Apostle Mignonne Alice Kabera,Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministires akaba n’umushumba wa Noble Family Church yavuzeko igiterane ” Abagore twese hamwe 2024 ” kizatangira tariki 6 kugeza 9 Kanama 2024 kandi kikazabera muri BK Arena guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba 17h00,anavugako kugirango umuntu azabashe kwitabira iki giterane nta kindi bisaba usibye kwiyandikisha kuri Link bagiye kuzashyira hanze mu minsi ya vuba.

Uyu mushumba yasabye abari bari muri ayo materaniro ko mu gihe bari kwitegura igiterane Abagore Twese hamwe 2024 bakwiriye kuba Mariya na Marita ati: Hari abantu bajya banegura Marita ariko twibuke ko yagiye gutegura ibyo mu gikoni mu gihe Mariya we yari kubirenge bya Yesu bityo muri abo babiri ugomba kuba ufite uwo uriwe kandi ibi bishatse kuvugako umuntu wese akwiriye guhagarara muri iki gikorwa bamwe bagatumira abantu,abandi bagasenga,abandi bagatanga imbaraga zabo mu buryo bufatika”.

Yakomeje agira ati:Iyo dutegura iki giterane tugendera mu ntego yanditse muri Zaburi 6:11 ahavuga uburyo umwami Imana yatanze itegeko ngo abagore bamamaze inkuru nziza nkuko ariyo ntego tugenderaho bityo rero ndagira ngo mbabwire ko buri wese akwiriye kumenya umuhamagaro we ku Mana kuko dukeneye Abagore bazi intego y’Imana ku buzima bwabo.

Ati”Dukeneye Abagore bazi gufasha muri Sosiyete barimo,bagira umumaro mw’ítorero no mu gihugu barimo,bazi gusura abarwayi muri CHUK n’ahandi ,dukeneye abagore bazi kwambika abavugautumwa kandi bakaba abinginzi b’umurimo w’Imana kuko nkuko Imana itarahagarika umutima w’umuntu gutera kandi ikaba itarahagarika uburinzi bwayo kuritwe niko natwe tudakwiriye gucogora gukora neza no gukorera Imana rero rwose ndabinginze ngo mube ba Marita abandi mube ba Mariya.

Twibutseko Umwaka ushize ubwo hasozwaga iki giterane ‘Abagore Twese Hamwe 2023 ” hari ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Kamena 2023, Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iri huriro ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango.

Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yabagejejeho, yashimye cyane ibikorwa bya Women Foundation Minisitries bisubiza imwe mu mirongo migari Igihugu kigenderaho, mu mibereho myiza n’iterambere ry’Umunyarwanda. Ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umuntu atakubaka Isi ibereye Imana adahereye ku muntu uyibaho, kandi akayigenga akaba ari na we wayishinzwe kuyigira nziza.

Yibukije abagore bitabiriye iri huriro ko ubuzima bwabo bukwiye kugira intego, kuko kubaho k’umugore atari impanuka.

Ati “Twange ikibi twimakaze ukuri, integeo nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo, duharanire kuba urumuri aho gusenya, maze tube rya tabaza rimurikira bose rikirukana umwijima”.

Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye
Iki giterane kitabirwa n’abantu benshi cyane baturutse impande zose z’isi.Aha hari muri Kigali Convetion Center umwaka ushize mu gihe ubu kizabera muri BK Arena

Umwaka Ushize Madame Jeannette Kagame yitabiriye igiterane Abagore Twese Hamwe ashima Women Foundation kubwo kubaka umuryango Nyarwanda

KURIKIRA HANO BYOSE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *