Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Mignonne Kabera yakozwe ku mutima n’urukundo Abadiyasipora bamweretse mu giterane All Women together 2024

Apostle Mignonne Alice Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Uhagarariye Women Foundation Ministries, yashimye urukundo abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo kw’isi bamweretse bakitabira ku bwinshi igiterane cya All Women Together 2024.

Abadiyasipora bagera ku 1286 bo mu bihugu bitandukanye, bitabiriye iki giterane ngarukamwaka cyabaye ku nshuro ya 12, ni ukuvuga kuva ku wa 6 kugera ku wa 9 Kanama 2024, ibintu byakoze ku mutima wa Apostle Mignonne.

Abo badiyasipora bari baturutse mu bihugu hafi 50 byo hanze y’u Rwanda birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;

U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu.

Mu giterane, nyuma yo kubasaba guhaguruka, Apostle Mignonne yababwiye ko ari beza agira ati: “Muri beza, muri abo kwizerwa, muri imfura, muri abana b’Imana, muri abantu Imana yatuboneye.” Yagarutse ku bwitabire bwabo agira ati: “Mundebere aho turi huzuye abadiyasipora. Mbega byiza. Twagize abadiyasipora 1286 ubariyemo n’abagabo. Ni ukuri twatewe iteka duhabwa umugisha.”

Yabasabye kwicara anababwira ko abakunda cyane agira ati: “Nimwiyicarire, gusa muge mumenya ko mbikundira.” Iki giterane cy’iminsi ine cyabereye muri Kigali-BK Arena, gitegurwa n’Umuryango wa Gikristo wa Women Foundation Ministries. Aba badiyasipora baturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kigali na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye, kabone nubwo bafie ubushobozi bwo kwicumbikira.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011. Women Foundation Ministries ni umuryango washinzwe na Apostle Mignonne Kabera Alice mu 2006, ukaba wubaka abagore n’abakobwa mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Apostle Mignonne Kabera yanyuzwe cyane n’imigendekere ya All Women together 2024 ashima cyane urukundo Abadiyasipora baberetse mu bwitabire no mubikorwa

Abadiyasipora 1286 bo mu bihugu hafi 50 bari bitabiriye hamwe n’ibihumbi byinshi by’abaturutse imihanda yose y’igihugu.

Nyuma ya All Women together 2024 ,Apostle Mignonne Alice Kabera yatangaje uko gahunda z’umuryango wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church zigiye gukomeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *