Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Dr.Paul Gitwaza yavuze amasomo akomeye Abashumba bakwiye kwigira kuri Mama Tereza w’Ikarikuta

Intumwa y’Imana ,Dr.Paul Gitwaza yavuzeko inkuru n’ubuzima bwa Mama Tereza w’i Calcutta (soma Kalikuta) bikwiye kubera abashumba isomo ry’uburyo bakwiye kwita kubuzima bwo kubaho bakorera ababakikije kuko twahamagariwe gukorera abandi.

Apostle Dr.Paul Gitwaza umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center kw’isi,ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 30 Nyakanga 2024,ubwo yari mumuhango wo kwimika Abashumba mw’itorero rya Naioth Revival Center muri Leta ya Colombus Ohio.

Iyi ntumwa y’Imana mbere yuko akora umuhango wo kwimika abashumba barimo Bishop Samuel Kadegembe wimikiwe kuba intumwa akaba ari nawe mushumba mukuru w’iri torero rya Naioth n’abandi babiri barimo Bwana Biganiro Rugina na Pastor Espoir bahawe inkoni ya Gishumba yabanje gutanga inama n’impanuro .

Apostle Dr.Paul Gitwaza yifashishije Inkuru ya Mama Tereza mu guhugura abo yimitse ko bakwiye kwita kugukorera abandi

Yafashe umwanya uhagije wo guhugurana ubigwaneza abagiye kwimikwa aho yababwiye uko umuntu ukorera Imana agomba kuba ameze aho yababwiyeko ikita rusange ari ukugira umutima ukorerera abagukikije kuko iyo uhamagawe umuhamagaro wo gushumba intama z’Imana bingana no kuba uhamagariwe gukorera abandi.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yabwiye abashumba yaragiye kwimika ko gukorera Imana umuhamagaro wa Gishumba ari ukwemera kuba umugaragu wabo ushinzwe kuyobora kandi umuntu akarangwa no kwicisha bugufi muri byose.

Yagize ati:”Mugomba guharanira kuzuza inshingano zanyu kandi mukabikora mu gukiranuka no kwemera gukorera abo mushinzwe kuyobora.

Yakomeje ati: “Uyu mwanya mubonye ni uwo kwicisha bugufi mukamenya kuba abagaragu b’abo mushinzwe kandi mugafatanya n’abo musanze mu buyobozi gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere ry’Itorero rya Kirisitu kandi mu kazishumba nk’abazazimurikira nyirazo .”

Apostle Dr.Paul Gitwaza ashimangira ibyo kuba umuyobozi ukorera abandi yahaye abiteguraga kwimikwa urugero rw’umubikira witwa Terese ufatwa nk’ikitegererezo muri kiliziya Gatolika n’ahandi kubera ibikorwa bye yakoreye abantu bo mu buhinde.

Yagize ati:”Muri Albania ,Umukobwa w’umu Masera wo muri Kiliziya Gatorika yarakiri umwana w’imyaka 19 akunda Imana cyane abwira abantu ko atazarongorwa ashaka kuba umu Masera kugira ngo yiyegurire Imana maze ajya mu kigo cy’ababikira yanga kumva umuryango we wamwingingiraga kurongorwa.

Uyu mukobwa w’Umubikira yaje gusoma amakuru y’abantu barwaye ibibembe mu gihugu cy’ubuhinde ko babajugunya mu gace kitwa Karikuta,imiryango yarabataye itabashaka,Leta ntacyo ibafasha kuko abantu batinyaga kubegera ngo ibibembe bitabafata nuko bamwe bakicwa n’inzara.

Uyu Tereza amaze gusoma aya makuru yarahagurutse ajya Ikarikuta mu Ubuhinde avuye muri Albanie Iburayi icyo gihe yaragifite imyaka 19 maze ageze muri abo barwayi b’ibibembe atangira kubakarabya,atangira kubagaburira igikoma nuko ayo makuru aragenda amenyekana hose bituma Abahinde bamuhindurira izina batangira kumwita Mama Terese w’Ikarikuta.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yakomeje avugako aya makuru yaje gusakara isi yose maze abantu batangira kohereza inkunga Ikarikuta biza gutuma Mama Tereza yubaka ibigo bikomeye ndetse agira n’amafaranga menshi cyane kuburyo I Vatican higeze haba Clise ikomeye maze abaha amafaranga menshi cyane yo kubafasha.

Mama Tereza ibikorwa bye bimaze kumenyekana cyane yateguriwe igihembo cya Prix Nobel gihabwa umuntu wakoze ibokorwa by’indashyikirwa maze yanga kugifata ahubwo ababwirako ibyo akora byose aba akorera Imana.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yabwiye abari muri uyu muhango ko ibanga ryatumye Mama Tereza agera ku ntego kandi agahirwa ntarindi ritari ukuba umukozi w’abantu.

Ati:”Kuba umu Pasiteri,Umu Bishop,Intumwa y’Imana si ibyitiriro ahunwo ni ukuba umukozi w’abantu,gupfira abandi,kurara amajoro wicaye kubera abandi,kubabarana n’abababara, kurirana n’abarira,gusuzuguranwa n’abasuzugurwa ibyo byose n’ibindi uko niko gukorera Imana gukwiriye kuko ariwo muhamagaro”.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yasoje iyi nkuru avugako nkuko Tereza yamamaye isi yose kubera ibikorwa byiza byo gukorera abandi ari nako umushumba wese akwiriye kurushaho kugira uwo mutima kandi ntabikorere kumenyekana ahubwo byose alabikora mu nyungu z’abandi .

Reba Video irimo ubutunzi bukomeye kubakozi b’Imana:

Apostle Dr.Paul Gitwaza yimitse Bishop Samuel Kadegembe kuba Intumwa y’Imana .Uyu mu byeyi bari kumwe ni Umufasha wa Bishop wiyemeje ko azamushyigikira muri byose

Apostle Dr.Paul Gitwaza yambitse Impeta,Ingofero,ikanzu, ivara Intumwa y’imitse nk’ibimenyetso by’isezerano agiranye na Yesu
Apostle Dr.Gitwaza,Nyuma yo kwimika Apostle Samuel Kadegembe banimitse abandi bashumba babiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *