Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Dr.Paul Gitwaza yararikiye abantu kuzitabira Rwanda Shima Imana 2024

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, yararikiye abanyarwanda kuzitabira Igiterane cya Rwanda Shima Imana, bagafataniriza hamwe gushima Imana ku byiza imaze gukorera Abanyarwanda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mushumba yatangiye yifashisha amagambo agaragara muri Bibiliya muri Zaburi ya 126, agira ati”Uwiteka yadukoreye ibikomeye.

Ap.Paul Gitwaza yakomeje yibutsa abantu ko uyu Ari umwanya wa buri wese kuzaza kwifatanya n’abandi gushima Imana.

Ati”Ngwino uzifatanye n’abandi bera bose gushima Imana yawe. Warakijijwe, uyu munsi urakora akazi kubera Imana, uriho kubera Imana, rero n’igihe cyiza cyo gushima Imana”.

Rwanda Shima Imana ni Igiterane gihuza amatorero n’amadini mu Rwanda aho intego nyamukuru aba ari ugufatanieiza hamwe gushima Imana, ku byiza iba imaze kugeza ku gihugu.

Kuri iyi nshuro iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti”Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”, biteganijwe ko kizaba taliki ya 29 Kanama 2024, kikazabera kuri Stade Amahoro, aho kizatangira ku isaha ya saa tanu.

Amb.Dr Charles Murigande watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana 2024, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana by’umwihariko binajyanye n’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ubu igihugu kikaba gifite amahoro.

Murigande yemeza ko Abanyarwanda mu matorero yose bakwiye gushimira Imana ko yabanye nabo mu myaka 30 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu ni umwaka tumazemo imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 30 nyuma yo kwibohora, habayemo amatora ya kane ya Perezida wa Repubulika n’amatora ya gatanu y’Abadepite nyuma ya Jenoside.”

Yashimangiye ko ari umwaka kandi Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 30 no kuba rwarongeye kugira amahoro.

Ati “Kuba twarashoboye kuzana amahoro n’umutekano nabyo ni ibintu byo gushima Imana kuko hari ibihugu byinshi byagiye mu kaga nk’ako twagiyemo ariko kuri ubu bikaba bikikarimo.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, yararikiye abanyarwanda kuzitabira Igiterane cya Rwanda Shima Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *