Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Dr.Paul Gitwaza yahuguye abajya kuruhimbi ko bakwiye kwigenzura mu myambarire n’imimerere

Apostle Dr.Paul GITWAZA umuyobozi mukuru w’umuryangowaAuthentic Word Ministries akaba n’mushumba mukuru w’amayorero ya Zion ku isi yahuguye abantu bajya kuruhimbi murusengero aho yavuzeko nta mukobwa cyangwa umugore ugomba kujya ku ruhimbi ngo abwirize cyangwa aririmbe yambaye ipantaro.

Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza ibi yabigarutseho aho aherereye mu ngendo z’ivugabutumwa ari gukorera ku mugabane wa Australia aha yabwirizaga iteraniro ku munsi wa kabiri  ahitwa Brisbane mw’itorero rya Jesus Gate of Peace International aho yahereye .

Apostle Dr.Paul Gitwaza izi mpuguro yazitangiye i Brisbane muri Australia mw’itorero rya Jesus Gate of Peace International aho ari mw’ivugabutumwa

Ubwo yabwirizaga muri iri torero,Umushumba Dr.Apostle GITWAZA Paul yafashe umwanya wo gutanga inama n’impanuro zitandukanye aho yahereye ku bayobozi b’amatorero .

Ahugura abayobozi yagize ati:”Abo turi bo muri Kritso nibyo bifite agaciro kuruta ibyo twitwa (titles). Tugomba guharanira kunezeza Imana no kugwiza ibikorwa byiza bihindura ubuzima bw’abantu, kuruta kurwanira imyanya n’ibyubahiro.

Yasomye ijambo ry’Imana ryanditse muri Matayo 20:28 : nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.

Ageze ku mpuguro z’abakirisitu ,Apostle Dr.Paul Gitwaza yababwiye ibintu bibi biba mw’itorero ndetse n’inkomoko yabyo.Aha yavuzeko itorero rigomba kugendera ku mahame ya Bibiliya no kundangagaciro z’ababyeyi .

Ati” Itorero rigomba kubakirwa kuri Bibiliya no ku indangagaciro z’ababyeyi, Nta mwana w’umuhungu watoboye amatwi keretse abazungu!” ukwiriye kuzamuka kuruhimbi ngo araririmba cyangwa aracuranga .

Aha yahise akomeza avuga ko bidakwiriye kubona umusore ku ruhimbi yambaye ikoboyi yacitse (Deshire).  Aha yahise ahinduka asaba abashumba kutareberera bene ibi ngo babibone maze babyihorere.

Yakomeje agira ati:”Ntihakagire umugore cyangwa umukobwa uhagarara hano ku ruhimbi yambaye ipantaro! Noo Ntibibaho! Mujye mwubaha aha hantu”.

Yahise avuga ko mu itorero abereye Umushumba bidashobora kubaho. Ati” Hoya ibi muri Zion ntibishoboka”.

Mbere y’uko Apostle GITWAZA agera kuri ibi yari yabanje kugaruka ku intandaro yo kubona Ibibazo biri muri Africa, anavuga ko bishingiye ku muteguro w’abazungu, ndetse agaruka ku kuba barakoze inzira izatuma abana bakura batarerwa n’ababyeyi bombi kugera ubwo abagabo bazateshwa agaciro bityo abana benshi bakarerwa n’abadamu bityo umugore akazatsindira urukundo rwa bose kugera ubwo n’abagabo bazifuza kwibera abagore ibi ari nabyo bikururuka bikaza bikagera ku butinganyi.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yasabye abashumba kutazajya bareberera abakorera amakosa kuruhimbi
Apostle Dr.Paul Gitwaza muri uru rugendo yahuye na bamwe mubayobozi b’inzego za Leta muri Australia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress