Apôtre Dr.Paul Gitwaza yagarutse mu Rwanda asaba abakristo kudatinya intambara n’ibirangaza byibasira itorero anavuga ko umwaka wa 2023 uzarangirana n’amagambo mu itorero anakurira inzira ku murima umuntu wese wumva azakomeza kurangwa n’amagambo ko ibyiza yashaka irindi torero ajyamo kuko nta gaciro agifite muri Zion Temple Celebration Center.
Apotre Dr.Paul Gitwaza ,Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, warumaze iminsi ari kubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yanakoze ingendo zitandukanye ku mugabane w’i Burayi mu bihugu bitandukanye mu bikorwa by’ivugabutumwa akaba yagarutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 18 Ukuboza 2023.
Ibi uyu mushumba yabigarutseko ku mugoroba w’ejo kuwa 19 Ukuboza 2023,ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu masengesho ya nimugoroba yaberaga muri Zion Temple Paruwasi ya Gatenga ahari ikicaro gikuru k’iri torero ku rwego rw’isi.
Aya masengesho yari afite intego yitwa “Angelic Message” cyangwa se Ubutumwa bwa Malayika.
Mbere yo gutangira kubwiriza ijambo ry’Imana,Apotre Dr.Paul Gitwaza yatangiye asenga isengesho ryuje amashimwe ku Mana yabanye nawe mu njyendo z’ivugabutumwa yakoze ndetse ikarinda n’abanyetorero none akaba agarutse mu Rwanda agasanga ibintu byose bimeze neza.
Yagize ati: “Mana wakoze ibikomeye kandi uracyakora ibikomeye kandi uzanakomeza ubikora niyo mpamvu turi hano kugushima no kuguhimbaza.”
Yakomeje ati “Mana ndagushima kubwo ibyiza wakoze waraturinze mu nzira none twageze murugo amahoro kandi dusanga wararinze abana bawe rwose urakoze ko inkota zahagurukiye kuturwanya wazifashe zitarakurwa mu rwubati kandi ugenda uduteza imbere tuva mu bwiza tujya mu bundi bwiza ,udukura mu buntu bwawe tujya mu bundi,mu mbaraga tujya muzindi no mu butsinzi tujya mu bundi”.
Apotre Dr.Paul Gitwaza ,Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi yagarutse mu Rwanda asaba abakristo kudatinya intambara n’ibirangaza byibasira itorero
Apotre Dr.Paul Gitwaza yatangiye yifuriza abakristo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire anabaha intashyo ziturutse muri Zion Temple Texas,mu bubirigi n’ahandi.
Yakomeje agira ati “Turashima Imana ko nk’itorero Zion Temple tugiye kurangiza umwaka wa 2023 twese turi Amahoro kandi Imana irimo irakora ibintu bikomeye kuko iyi Minisiteri irimo irayagura mu buryo butangaje kandi hari igihe umuntu ajya yibwira ngo intambara nimbi ariko ndagira ngo mbabwireko intambara ari ifumbire imeza umurimo.”
Ati “Nasobanukiwe ko nta Kanani ibaho hatari intambara kuko Kanani yawe uyinjizwamo n’intambara ikindi intambara ziganisha Ikanani si izawe ahubwo nizo ukohereje i Kanani, iyi niyo mpamvu udakwiriye gutinya intambara igihe cyose uziko uhagaze mu mwanya wawe kandi iyo umaze kumenya iyo ujya uhabwa ubwenge bwo kumenya gutandukanya intambara n’ibirangaza kuko iyo ubuze ubwo bwenge urabyitiranya kandi bikagukerereza,ikindi intambara ziba imbere naho ibirangaza biba inyuma kuko bivuga ibyo wakoze ntibivuga ibyo uzakora”.
Apotre Dr.Paul Gitwaza yakomeje avugako itorero rya Zion Temple rivuye mu birangaza byinshi ati ” Simbabwira iby’amarangamutima ndababwira ibyo navuganye n’Imana ko mu itorero amagambo arangiranye n’umwaka wa 2023 bityo uwariwe wese ugifite amagambo muri Zion yisohokere avemo kuko nta mwanya agifitemo ahubwo umwanya n’agaciro bifitwe n’umuntu dufatanya tukubaka,tukajya imbere kuko tugeze mu gihe cyo kujya imbere no gutera imbere”.
Apotre Dr.Paul Gitwaza asoje ubu butumwa ku bakristo yakomeje abwiriza ijambo ry’Imana rifite intego yo gusabana n’Imana biciye mw’ivugabutumwa ndetse ko ubutumwa agiye gutanga ari ubwa Marayika nkuko byanditse muri Luka 2:10-11.
Ibi mushobora kubikurikira muri iyi nyigisho musanga kuri iyi Link ya Youtube.