Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amb.Busingye yanyuzwe cyane n’ivugabutumwa Apôtre Mignonne, Israel Mbonyi na Aime Uwimana bakoreye mu Ubwongereza-AMAFOTO

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi na Aime Uwimana bahuriye ku ruhimbi mu biterane by’iminsi ibiri bakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza ku butumire bw’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera.

Ryari ivugabutumwa ryagutse kuko ryabaye mu gihe cy’iminsi ibiri. Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, no mu Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024. Ryahuje ibihumbi by’abantu cyane cyane Abanyarwanda n’abandi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba babarizwa muri kiriya gihugu.

Iki ni kimwe mu bikorwa Umuryango Women Foundation Ministries ukora ugamije kwegera abakristu b’iri torero hirya no hino ku Isi, no kubwira Imana abatarayimenya. Ariko kandi, biri mu murongo wo kwamamaza Kristu watsinze urupfu.

Ku wa Gatandatu bakoze amasengesho y’ijoro n’amateraniro yahuje abari n’abategarugori mu gikorwa cyiswe “Sisters Bonding Night”; ni mu gihe ku Cyumweru bakoze igikorwa cyahurije hamwe abantu b’ingeri zinyuranye mu gusenga n’inyigisho z’agakiza cyiswe “Connect Prayer Banquet.”

Israel Mbonyi na Aime Uwimana bataramiye mu Bwongereza, mu gihe bombi bafitanye indirimbo bise ‘Indahiro’ itarigeze ikorerwa amashusho, kandi imaze imyaka itandatu igiye hanze.

Mu materaniro yo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, Apôtre Mignone Kabera yabwirije yisunze amagambo asubiza intege mu buzima bwa buri munsi. Yabwiye buri wese wahuye n’ibigeragezo no guca mu buzima bugoye, ko Imana igiye kumusubiza icyubahiro no kongera kurabagirana.

Ati “Hari igihe abantu bakwambika ubusa, ari Satani ubakoresheje. Hari igihe ibihe bikwambika ubusa, umuntu utaragutinyukaga akagusuzugura […] Hari abantu bakubiswe na Cyamunara, Yesu ashimwe, hari abakubiswe n’indwara;

Hari abakubiswe n’ubukene, hari abakubiswe n’imbeho y’uburayi, imbeho ya hano, aho umuntu aza ari umurokore [Ageze i Burayi]  agahita abwira Byeri (manyinya) ati ndakunywa ndamaze… Hari abantu bakubiswe n’ingo (urugo) mbi.”

Yavuze ko n’ubwo umuntu yakwigisha amajyambere cyane, ariko iyo ahuye n’urugo rubi arakubitika cyane, ku buryo binagaragarira ku maso ya benshi. Apotre Mignone yabwirije, hari uwamufashaga gushyira mu Cyongereza ibyo yavugaga mu Kinyarwanda, ndetse n’ibyo yavugaga mu Kinyarwanda akabishyira mu Cyongereza.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yisunze amagambo aboneka mu Zaburi 133: 1 hagira hati “Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje.” Ati “Ngaho aho turi, turi hamwe mu buryo bwiza cyane.”

Yavuze ko ubwo yakiraga ubutumwa bwa ‘Email’ bumutumira kwitabira ibi biterane, yabonye ko ku mazina ya Apotre Mignone hiyongereho izina rya ‘Umunezero’.

Ati “Nabonye ko yitwa Apotre Mignone Alice Kabera Umunezero, bisa n’aho umubyeyi we yarimwise ari ubuhanuzi, ni gute yamenye ko bazagira umukobwa wishimye gutya? Nabibonye ubwo nari nicaye, ni ukuri umunezero waragukurikiranye.”

Yahaye ikaze buri wese witabiriye ibi biterane by’iminsi ibiri. Busingye yanumvikanishije ko ari ishimwe rikomeye kuri we, kuba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

Muri ibi biterane, Israel Mbonyi yaririmbye yicurangira gitari, ariko Aime Uwimana yamufashije ku bicurangisho birimo nka ‘Piano’. Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu bihe bitandukanye yitwa ‘Hari Impamvu’ afatanya n’abitabiriye ibi biterane kuramya no guhimbaza Imana.

Yashimye Apotre Mignone wamufashije kongera gutaramira mu Bwongereza, kuko yayaherukaga mu 2019, ubwo yari mu bitaramo byahereye mu Mujyi wa Manchester. 

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise ‘Ku musabara’, anaririmba indirimbo ye yise ‘Nina Siri’ yaciye ibintu mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Aime Uwimana yicurangira Piano, yaririmbye indirimbo ze zamamaye cyane mu myaka irenga 18 ishize ari mu muziki. Yaririmbye mu buryo bwa ‘Live’ indirimbo nka ‘Sinzi uko ubigenza’ n’izindi. Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’ yabaye idarapo ry’umuziki.   

Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye [Ubanza ibumoso] yashimye Apôtre Alice Mignonne Kabera ku bw’ibi biterane by’ivugabutumwa bakoreye mu Bwongereza

Ambasaderi Busingye yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 133: 1, yatanze ikaze ku bitabiriye ibi biterane 

Israel Mbonyi yongeye gutaramira mu Bwongereza, nyuma ya 2019 aho yakoreye ibitaramo mu Mijyi itandukanye

Aime Uwimana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zirimo izo yahimbye mu rurimi rw’Igifaransa 


Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera
Apôtre Alice Mignonne Kabera asanzwe amenyerewe mu bikorwa by’iyobokamana

Abagore n’abandi babarizwa muri Women Foundation Ministries bagiriye ibihe byiza i London mu Bwongereza 

Apotre Mignone yashimye Imana yahagurukije Israel Mbonyi 

Muri ibi biterane, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Ibihe’, ‘Nzibyo nibwira’

Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zamamaye kuri Album ‘Nk’Umusirikare’

Ubwo Israel Mbonyi yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Icyambu’ yamamaye mu buryo bukomeye



Benshi mu bitabiriye ibi biterane, bagiranye ubusabane n’Imana binyuze mu masengesho
















KANDA HANO UREBE IBYARANZE UMUNSI WA MBERE

KANDA HANO UREBE UNDI MUNSI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress