Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda mu 2019 yifashishije ubutumwa bugufi ku rubuga rwe rwa Instgram, ashima Imana yamugiriye icyizere ikamugabira umurimo wayo, nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi.
Miss Nimwiza Meghan aherutse kubatizwa mu Itorero Christian Life Assembly, CLA, rikorera umurimo w’Imana i Nyarutarama. Uyu mukobwa wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe, yifashishije ubutumwa bugufi avuga ko Imana ikomeza abo yahamagaye.
Abinyujije kuri Instagram ye, Nimwiza yagize ati “Imana ntabwo ihamagara abashoboye ahubwo ishoboza (iha imbaraga) abo yahamagaye.”
Miss Nimwiza Meghan yiyongereye ku bandi bakobwa bambitswe ikamba muri Miss Rwanda barimo Miss Nishimwe Naomie n’abandi na bo babatijwe mu bihe bishize.
Mu bashimishijwe n’iki gikorwa barimo uwigeze kuba Miss Rwanda mu 2018, Liliane Iradukunda, aho yashimye intambwe yatewe na mugenzi we, agaragaza ko yahisemo neza inzira yo gukorera Imana.