Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ikibazo gikomeye cyagiye kibazwa n’abantu benshi ni uburyo igihugu cyari gituwe n’umubare w’abakristo barenga 95% y’abaturage, abantu barenga miliyoni bicwa mu minsi 100, bakicwa n’abaturanyi babo, abo bagabiye inka, abo bashyingiranye, abo babyaranye abana muri batisimu, abo basengana n’abo baririmbanye muri chorale n’ibindi.
Bitandukanye no mu n’izindi nzego z’ubuzima bw’igihugu, ubwo igihugu cyari mu rugendo rwo kwiyubaka mu iterambere, gukira ibikomere byo mu mitima no ku mubiri, kubaka ubumwe n’ibwiyunge bw’abanyarwanda, mu madini no mu matorero ho hari mo intambara z’ishingiye aho abantu bakomotse, kurwanira imyanya y’ubuyobozi, imiyoborere ‘imikoreshereze y’umutungon’ibindi,
Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga ziri gutera imbere n’abazikoresha bagenda biyongera, ariko icyagaragaye ni uko abakoresha izi mbuga nkoranyambaga mu by’iyobokamana biyita abashumba, Intumwa, abahanuzi n’abandi bagenda barangwa n’ibikorwa n’amagambo atuma ababakurikirana bibaza byinshi ku bukristo bwabo, bibaza mu by’ukuri niba ari abakozi b’Imana, aho bakirijwe, aho barerewe, ubumenyi bafite n’ibindi.
Duhereye ku bimaze kuvugwa hejuru reka twibaze ibi bibazo bikurikira: Ese niki gituma abitwa abakozi b’Imana, abitirirwa izina ry’Imana, abitwa abakristo baba ikibazo kuri sosiyete kandi bakagombye kuba ibisubizo?
Ese kuki abantu bakomerekera mu rusengero kandi ariho bagakwiye gukirira ibikomere? Ese umuntu ashobora kuba yarakijijwe ariko agakomeza kuba ikibazo muri sosiyete? Ese ni iki cyakorwa kugirango abitirirwa izina ry’Imana babe igisubizo aho kuba ikibazo?
Igisubizo cy’ibibazo twibajije hejuru twagishakira mu bintu bitatu aribyo: Agakiza, uburere n’ubumenyi. arinabyo bituma abitwa abakozi b’Imana babarizwa mu byiciro bikurikira:
Icyiciro cya mbere, abantu benshi bitwa abakozi b’Imana ni abayobotse idini cyangwa itorero, barikuriramo, bubahiriza amabwiriza n’amahame agenga iryo dini cyangwa itorero, nyuma y’igihe runaka bagahabwa inshingano zo kwitwa umushumba, umuvugabutumwa n’ibindi ariko batarakijijwe, aba bantu nubwo bari mu murimo w’Imana, n’ubwo bafite amazina atandukanye agaragaza ko ari abakozi b’Imana ariko ntibabyawe n’Imana, si abana b’Imana ntibabyawe n’Imana kandi ntibagaragaza ishusho yayo kuko si abayo. aba nubwo bafite inshingano zikoye mu itorero, n’ubwo bitwa amazina akomeye ntibaba igisubizo kuri sosiyete kuko isoko y’ibyo bakora ntituruka kumpinduka zazanywe n’agakiza n’urukundo rw’Imana.
Icyiciro cya kabiri, abantu benshi bitwa abakozi b’Imana ni abataragize amahirwe yo guhabwa uburere bwo mu muryango, n’ubwo bakiriye agakiza ariko, ntibarezwe, ntibahawe indangagaciro z’umuco, ntibatorejwe mu muryango za kirazira, ntibazi amahame ya ntibavuga bavuga, ntibatojwe amagambo agomba kuvugirwa mu ruhame n’atagomba kuvugwa, ntibatojwe kubaha ababaruta n’abo baruta, ntibatojwe kurya akagabuye, n’ubwo bakijijwe, n’ubwo bafite inshingano n’amazina akomeye ariko ntibarezwe, ntifafite umusingi w’indangagaciro niyo mpamvu bitwa abakozi b’Imana ariko bagakomeretsa abandi, bakavuga magambo yo kumuhanda n’ibindi nkibyo bitagaragaza indangagaciro.
Icyiciro cya gatatu, abantu benshi bitwa abakozi b’Imana ni abakiriye agakiza ariko badafite ubumenyi mu byo bakora mu murimo. bakiriye agakiza, bafite umuhamagaro n’ishyaka ry’umurimo yewe bafite n’inshingano n’amazina akomeye Ariko nta bumenyi bw’ibyo bakora bafite. bafite inshingano y’ubuyobozi ariko nta bumenyi mu by’ubuyobozi, bafite inshingano z’ivugabutumwa ariko nta bumenyi bw’ivugabutumwa, bafite inshingano zo gucyemura amakimbirane ariko nta bumenyi, kuba rero badafite ubumenyi bubaka bimwe bagasenya ibindi.
Kutagira ubumenyi bituma umuntu adashobora guhuza ubuzima bwa mwuka, amarangamutima n’ibifatika, bituma ukora adashobora guhuza ibihe n’ivugabutumwa n’ibindi. kutagira ubumenyi bizana kurimbuka nk’uko Imana yabivuze muri hoseya 4:6 iti “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge.
Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.
Imikurire ya Yesu igaragaza uburyo agakiza, uburere n’ubumenyi ari ingenzi mu gutegura umuntu uzana ubwami bw’Imana ku isi. Ijambo ry’Imana muri Luka 2: 52 rigira riti:”Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.”
Imikurire ya Yesu, igaragaza ko yakuze mu by’umwuka bituma ashimwa n’Imana, umumaro w’agakiza ni ukuremera ukakiriye isano hagati ye n’Imana yo kuba no kwitwa umwana w’Imana, bigatuma ukakiriye agirana ubusabane nayo. Yesu yakuze agwiza ubwenge, kugwiza ubwenge bituruka ku kugira ubumenyi kandi Yesu yashishikazwaga no kwiga ijambo ry’Imana no kubana n’abatambyi kugirango yunguke ubumenyi. Yesu kandi yabyirutse ashimwa n’abantu, yarafite indangagaciro zamufashaga kubana n’abantu akagaragara koko nk’uhagarariye ubwami bw’Imana ku isi.
Petero yerekanye urugendo rugomba gukorwa n’uwakiriye agakiza, kugirango abe umukozi w’Imana ukorera mu muhamagaro afite agakiza, ubumenyi n’uburere agira ati:”Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” 2 Petero 1:5-8
Petero yagaragaje ko ibintu bitatu by’ibanze umuntu w’Imana agomba kugira ari ukwizera, ingeso nziza no kumenya. maze ibindi byose bikajya byakubakiraho kugirango umuntu w’Imana abe yuzuye. ukwizera bizana agakiza, ingeso nziza ni umusaruro w’uburere bwiza naho kumenya bizana ubumenyi.
Yesu atanga ubutumwa buruta ubundi ku bigishwa be, yatanze igisubizo ku bantu bakiriye agakiza ariko bataragize amahirwe yo kurerwa uko barerwa bakagira indangagaciro agira ati:” Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”(Matayo 28:19-20)
Guhindura abantu abigishwa harimo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bakakira agakiza, ukabarera bakagira indangagaciro zituma basa na Yesu kuko gusa na Yesu nibyo bisobanuye kuba umwigishwa.
Ni ngombwa ko umuntu ukijijwe agomba kugira umubyeyi umurera kugeza ubwo agize ingeso nziza zituma aba umwigishwa, akabona kujya gukorera mu muhamagaro we.
Ariko ikibazo gikomeye abitwa abakozi b’Imana benshi bafite ntibafite ababyeyi babareze mu muryango ngo babatoze indangagaciro na zakirazira, ntibanafite ababyeyi babareze mu mwuka nyuma yuko bakiriye agakiza. mu buzima busanzwe barireze, mu mwuka barirera niyo mpamvu, n’ubwo bafite inshingano n’amazina akomeye mu murimo w’Imana bakora nk’abatararezwe. bavuga nk’abatararezwe, ntawe bubaha, ntacyo batinya, mbega mu byo bakora byose nta ndangagaciro ibagaragaraho.
Mu bigisha kwitondera ibyo nababwiye byose, iri bwiriza rya Yesu, rigatagaza ko ushaka kuba umukozi w’Imana agomba kwiga kugirango agire ubumenyi buhagije mu byo akora, mu byo umwami Yesu yavuze kuko ibyo yavuze bikubiyemo: iby’imiyoborere, imicungurey’umutungo, gucyemura amakimbirane, imibanire n’abandi, umuryango, kubahiriza amabwiriza ya leta n’ibindi.
Ariko ikibabaje ni uko abitwa abakozi b’Imana benshi ntibashaka kwiga ngo bagire ubumenyi mu byo bakora, bumva kuba barahamagawe bihagije niyo mpamvu mu itorero hagaragara ibibazo bitandukanye, rikaba ikibazo aho kuba igisubizo.
Ababyeyi b’abakristo bafite inshingano zo guha abana babo uburere bwo mu muryango, butuma bagira indangagaciro, bakabigisha ijambo ry’Imana kugirango bizere ubutumwa bwiza bakire agakiza, bakwiye kubajyana mu ishuri kugirango bagire ubumenyi buhagije. kurundi ruhande, ni inshingano z’abayobozi b’amatorero gutegura abakozi b’Imana bafite agakiza, uburere n’ubumenyi kuko, umukristo ukijijwe afite uburere yomora imitima ikomeretse, umukristo ukijijwe adafite uburere ahora akomeretsa abandi, umukristo ukijijwe adafite ubumenyi azana ubuyobe n’amakimbirane.